LATEST NEWS
Itohoza
Babiri bafunzwe bazira gufatanwa amafaranga y’amiganano
Publish Date: samedi 8 octobre 2016
VISITS :386
By Admin

Ngerejeho Ezechiel na Ntakirutimana Patrick bafunzwe bazira gufatanwa amafaranga y’u Rwanda y’amiganano angana n’ibihumbi 635.

Ubanza yafashwe ku wa 4 Ukwakira afite ibihumbi 630. Yafatiwe mu kagari ka Gaseke, ho mu murenge wa Mutete, mu karere ka Gicumbi, biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo yasabye kumuha ibihumbi 300 by’amafaranga y’u Rwanda mazima, akamuha ibihumbi 600 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano.

Ntakirutimana we yafatiwe mu kagari ka Ndatemwa, ho mu murenge wa Rutunga , mu karere ka Gasabo afite inoti imwe y’ibihumbi bitanu by’amafaramga y’u Rwanda by’amiganano. Ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe n’umucuruzi yishyuye iyo noti.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko Ngerejeho yafatiwe mu cyuho muri iryo hererekanya ry’amafaranga mazima n’amiganano.

Yagize ati :"Polisi imaze kumufata yamusanganye ibihumbi 630 by’amafaranga y’u Rwanda y’amiganano agizwe n’inoti 118 z’ibihumbi bitanu na 20 z’ibihumbi bibiri.

Mu butumwa bwe, IP Gasasira yagize ati :" Amafaranga y’amiganano ateza igihombo uyahawe, kandi agira ingaruka mbi ku bukungu. Buri wese arasabwa kugira uruhare mu kurwanya ikorwa n’ikwirakwizwa ryayo ; atanga amakuru y’ababikora."

Yagiriye abantu inama yo gusuzuma amafaranga bahawe mbere y’uko uyabahaye agenda, kandi igihe batahuye ko ari amiganano bagahita babimenyesha Polisi cyangwa izindi nzego zibishinzwe.

Ngerejeho afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, naho Ntakirutimana afungiwe ku ya Rutunga.

Ingingo ya 601 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafarangacyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafarangay’amahimbano.

Iya 602 ivuga ko umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi.

RNP

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Nta gihamya yuko Uburaya buterwa n’ubukene

Nta gihamya yuko Uburaya buterwa n’ubukene

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

NEW POSTS
Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na RNC

11-01-2017

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na...

Kwishishanya hagati ya DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza kuraca amarenga atari meza

10-01-2017

Kwishishanya hagati ya DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza kuraca amarenga...

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U Rwanda rwagezeho

9-01-2017

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U...