LATEST NEWS
Itohoza
Bidasubirwaho Umwami Kigeli azatabarizwa mu Rwanda
Publish Date: vendredi 4 novembre 2016
VISITS :3691
By Admin

Umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa watangaje ko umugogo we uzatabarizwa mu Rwanda i Nyanza aho yimikiwe , gusa itariki uyu muhango uzaberaho ntiramenyekana.

Mu itangazo ryashyiriweho umukono muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington, Umuryango w’Umwami Kigeli V, washimiye ibihugu byose byamwakiriye mu gihe yari avuye mu Rwanda unaboneraho gutangaza ibyo kumutabariza.

Iryo tangazo rigira riti “ Umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa Jean Baptiste uramenyesha abanyarwanda bose, incuti n’abavandimwe ko umugogo w’umwami uzatabarizwa mu gihugu cyamubyaye, i Mwima ya Nyanza, aho yimikiwe, aherekejwe n’abanyarwanda yakunze ubuzima bwe bwose. Itariki n’imihango byo kumusezeraho bwa nyuma mukazayimenyeshwa mu minsi iri imbere.”

Mbere y’uko uyu mwanzuro ufatwa, hari hashize iminsi hacicikana amakuru avuga ibintu bitandukanye ku itabarizwa ry’umwami. Umuryango we wasabye ‘abanyarwanda bose n’incuti z’umuryango kwirinda guha amatwi abakomeje gukwiza amakuru y’ibihuha kandi ababaje, badafitiye ububasha’.

Kuri uyu wa Mbere Ugushyingo 2016, Uwari Umujyanama akaba n’Umuvugizi w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa, Boniface Benzige, yari yatangaje ko ibyo gutabariza umugogo we mu Rwanda bidashoboka, kuko mbere yo gutanga yasabye ko atahatabarizwa kuko akiriho bitashobotse ko ataha nk’Umwami.

Mu kiganiro yagiranye na Radiyo Ijwi ry’Amerika kuri uyu wa Kabiri, Boniface Benzige, yagize ati “Ubwacu gutabarizwa mu Rwanda ntituzabikora n’aho baba babishaka. Nkanjye nk’Umuvugizi w’Umwami nabasobanuriye ko ngomba gukurikiza icyifuzo yavuze akiriho kandi gikwiriye kubahirizwa, kandi no mu muco no mu mategeko ya Leta ngira ngo bakurikiza ijambo rya nyuma umuntu yivugiye akiriho.”

Leta yari iherutse gutangaza ko yiteguye gutanga ubufasha bwose bukenewe muri gahunda y’itabarizwa rya Kigeli V. Itangazo ryashyizwe ahagaragara tariki 18 Ukwakira, ryagiraga riti “Nibamara gutangaza imiterere ya gahunda bagennye, leta yiteguye gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose bukenewe."

Umwami Kigeli V yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016 azize uburwayi bw’izabukuru. Yaguye mu Mujyi wa Oakton muri Leta ya Virginia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Umwami Kigeli V Ndahindurwa RIP

IBITEKEREZO
Eric

Ariko mwasetsa tuzaba tureba. Agomba gushyiingurwa muri America byanze bikunze mwamwanze akiri muzima.

Jean

umwami Kigeli akwiye gushyingurwa i Rwanda yari umugabo mwiza , wingeso nziza muri make yari imfura pe akwiye guherekezwa nabanyarwanda bose Atari agatsiko ka Benzige gusa .

k.fabius

ariko nge umu musaza boniface aranshobera namwumvise kuri b.b.c avuga ko umwami azatabarizwa hanze yu rwanda.ndibariza abaturuta bakuru boniface ko bavuze ko arumukarani wu mwami ahuriye he numuryango we.gute ashaka gufata ibyemezo kandi hari umuryango wu mwami.ubundi umukarani bisobanura umutumwa wa shebuja abanyarwanda tureke gushaka gushakira amaronko ku mwami yiruhukire mu mahoro.benzige duhere umusaza amahoro uzashake ibigutunga uru muntu wu mugabo niba kandi waruzi ko azahora aguhetse kumugongo imana yamuhamagaye muhe umutuzo.aruhukire mumahoro.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibimenyetso biraca amarenga ku mpinduka zikomeye muri Guverinoma

Ibimenyetso biraca amarenga ku mpinduka zikomeye muri Guverinoma

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

NEW POSTS
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

22-08-2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...