LATEST NEWS
Itohoza
Biracyekwa ko Urupfu rwa Padiri Evariste Nambaje rwaba rufitanye isano no kwiyamamaza kwa Nahimana
Publish Date: jeudi 24 novembre 2016
VISITS :7306
By Admin

Hashize imyaka ibiri irenga Padiri Evariste NAMBAJE, yitabye Imana na nubu urupfu rwe ruracyari urujijo mu bihaye Imana ndetse n’Abanyarwanda bose, nyamara ababigizemo uruhare barakidegembya ari nako bakomeza gukora politiki y’Amacakubiri.

Padri Evarste Nambaje yahoze ashinzwe umutungo wa Kiliziya gatolika muri Diyoseze ya Cyangugu, umurambo we wasanzwe mu modoka iparitse muri Nyungwe mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2014.

Diyoseze yahise yohereza abapadiri kureba ikibazo Padiri Evariste NAMBAJE yagize, bahageze basanga imodoka ifunze, imfunguzo ze ziri mu ntebe mu mwanya w’imbere naho umurambo we uri mu modoka ariko mu byicaro by’inyuma, bigaragara ko yishwe ahotowe kuburyo abishi be bagerageje no gutwika uwo murambo mu rwego rwogusibanganya ibimenyetso birananirana, icyabigaragaje n’ uko munsi y’imodoka hari akajerekani ka mazutu n’ikibiriti cyarashweho umwambi umwe.

Nyakwigendera Padiri Evariste Nambaje wari ushinzwe umutungo wa Diyoseze ya cyangugu

Imodoka Padiri Nambaje yiciwemo yamaze iminsi ibiri mu ishyamba rya nyungwe irimo n’umurambo

Hon. Jeanne d’Arc Nyinawase

Mu ishyingurwa rye Honorable Nyinawase Jeanne d’Arc, wari uhagarariye Leta y’U Rwanda muri uyu muhango, akaba yari anamaze imyaka 3 amenyanye na Padiri Evariste, yashimye cyane ubwitange bwaranze padiri Evariste mu mirimo ye yakoreraga Kiliziya cyane ko ngo yari n’imirimo inafitiye igihugu akamaro.Yijeje abari aho, ko Leta igiye gukora ibishoboka ukuri ku rupfu rwa Padiri Evariste kukajya ahagaragara, kuko ngo nta na rimwe Leta izihanganira inkozi z’ibibi nk’izakoze buriya bwicanyi.

Harakekwa Padiri Thomas Nahimana

Padiri Thomas Nahimana

Padiri Thomas nk’uwigamba ubu bwicanyi yari amaze igihe gito asohoye inyandiko yikoma Padiri Nambaje igira ti : « Uyu mupadiri witwa Evaritse Nambaje ashobora kuba yararwaye indege kubera agashyari afitiye Urubuga www.leprophete.fr, abantu ntibabimenye ! Gusa bimaze kugaragarira bose ko iyo ibibazo byamurenze biturutse ku makosa ye bwite no ku rukundo yikundira FPR-Inkotanyi (yagabiye amafaranga atari make ya Diyosezi Cyangugu kugira ngo akunde yemerwe mu Cyama !) aribwo yibuka ko leprophete.fr ikibaho n’abapadiri bayishinze bakaba bagihumeka ! Ibyo rero bikamubabaza akenda guhwera ! Abapadiri baragwira , ni ukuri ! Uyu mupadiri wigize Intore ya FPR kurusha Kagame, akaba asabira bagenzi be ibihano bidafite ishingiro, aho we arashinga ? Ko bavuga ko uhitwa adafata uruka wakwipfiriye neza muvandimwe, ukagenda neza nta we upfanye ??!!

Ngaho namwe nimwihere amaso, mwisomere amabarwa ye atatu yiyandikiye n’akaboko ke, aho akomeje kubuza bagenzi be amahoro abatera mu butumwa bashinzwe , agamije kubaha amategeko n’amabwiriza utamenya aho atoragura ! Ariha ububasha bwa Musenyeri, byavaho agafata ubw’Inama y’Abepiskopi, byarangira akaba umushinjacyaha wa Leta......! Niba bitaricanze mu mutwe we, aho azi neza ibyo arimo , aho ava n’aho yerekera ? Aho ntakeneye gufashwa, akoherezwa mu nzu y’ikiruhuko, ko umunaniro nawo ujya ugamburuza abahoze ari intwari ?

Ngaho nimwisomere, ahari mwebwe murashobora kumva icyo ashaka kugeraho kandi mumenyereho neza n’uwo akorera ! Tubaye tumwifurije gushishikara !

Thomas Nahimana

IBITEKEREZO
Cyiza

Igihugu kirimo umutekano se padiri nahimana yaje murutaro.muri injiji cyokora

Inzobere

Rushyashya murakoze cyane kuri ubu bucukumbuzi !!!Ubu se ikindi mukibaza nigiki ????Padiri nahimana(nyangufi) niwe wamwivuganye neza cyane !!!Ahubwo arakaza mboga zizanye buriya ni amaraso ya nyakwigendera ari kumubunza ngo aze ayabazwe !!!!!!Vive rushyshya


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha...

Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside yakorewe Abatutsi

Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside...

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya icyo azira

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...