LATEST NEWS
Itohoza
Brian Kagame umwana wa Perezida Kagame yikomwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda
Publish Date: mercredi 1er juin 2016
VISITS :12539
By Admin

Umuhererezi wa Perezida wa Repubulika Paul Kagame witwa Brian Kagame aherutse kurangiza amashuri yisumbuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa mushiki we Ange Ingabire Kagame, ku Cyumweru tariki 29 Gicurasi nibwo Brian Kagame yashyikirijwe impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mu ishuri rya Deerfield Academy muri leta ya Massachusetts.

Nyuma y’aho kuwa Gatandatu yarebye umukino wa nyuma wahuje amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’u Burayi (Champions League) wabereye mu Butaliyani, Ange Kagame yagiye gushyigikira musaza we muto warangije amashuri.

Ange Kagame yanditse agira ati “Nuko nuko mwana muto w’umuryango wasoje amashuri yisumbuye uyu munsi.”

Ifoto y’urwibutso

Kuva ubwo imbuga za internet z’abarwanya leta y’u Rwanda bahise batangira kugaragaza ifoto ya Ian Kagame, kandi uwarangije amashuri yisumbuye ni Brian Kagame , bahimbahimba ibinyoma biterekeranye babyinjizamo na Ambasaderi Eugène Richard Gasana uhagarariye u Rwanda i New York mu muryango w’abibumbye !

Ibigarasha bikunze kwibasira Perezida Kagame, byababajwe n’umwana muto mu muryango wasoje amashuri yisumbuye, kugeza n’ubwo babura icyo bavuga ngo Ian Kagame asa na Ambasaderi Eugène Richard .Ngirango nuko bombi ari ibikara bakaba bafite n’amaso manini, ariko ubundi ntanahantu nahamwe basa, kandi niyo basa , abantu gusa n’ibisanzwe mubuzima bw’abantu.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
norbert

sha murabesha tuzangara ariko tuzataha tu.mwigire nkivyinda zigira mwibutura ariko nzi neza ko un jour tuzoza kandi tuzanyuranwa namwe musubira kugenda.urya muhambirwa nawe ngo nikagame babyarirako nzarakoma.ko yarongoye nabi akarongorindaya yakuriye mu quartier yabatitsikazi muburundi bahebeye muburaya ata ona gisi ako.mwe mutungoye kidogo.myaka mingi ni miwiri mutatu ona hapo kigali.

ntabwo basa tuuu !

Kamirindi

Sha ntibasa pe ! Nanjye ndabyiboneye. Biratangaje !

Ana Museruka

Ubanza Kayibanda yaravuze ko abaturanyi babyara abana basa ! Si byo ra ? Ibyo kwangara na shiti kuko n' ababohoye igihugu bali barambiwe kwangara ! Si byo ra ? Kuburana uli kuli dialysis se bimwajije gute ko kurwara nta tegeko libibuza ? Kahana utwunguye iki koko ? Ese ikigarasha ni igiki Gashamu ? Tubwire aho utaniye n'ibigarasha ? Urakoze.

rwagasana gerard

Imbwa ziramoka abagenzi bagakomeza urugendo. mureke ibigarasha bimoke twikomereze . Ian ntabihe agaciro ndetse ntibinamuteshe numunota wo kubitekerezaho.

negros

ariko umwana muramushaka ho iki mugira imyumvire itaduhesha agaciro nkatwe bato dushima ubuyobozi bwacu kuko icyerecyezo bari kudutegurira turagishima rubyiruko tugomba kubarwanya tubere ka ukuru ,ariko mu turecyere president kuko nitwe tuzi ibyiza yadukoreye

Kahana Gashamura

Ibigarasha biteye agahinda. Nkabona barishe n'impinja. Aliko mubona tuzabana dute muli iki gihugu cyacu mugitekereza giparmehutu ? Uliya mwana muramushakaho iki ? Rero Kayibanda yajyaga aca umugani ntasubiramo ku rubuga, aliko mukwiye kwisubiraho. Utagira isoni we ntamwarwa ? Muzangara murangize isi nka Gahini amaze kwica Abel. Nanabone bamwe baburana bari kuli dialysis. ...


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Kamonyi : Njyanama yahishuye ko Udahemuka yari Meya urangwa n’imyitwarire idahwitse

Kamonyi : Njyanama yahishuye ko Udahemuka yari Meya urangwa n’imyitwarire...

Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri w’umunyamerika yafunze

Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri...

’ Jenoside ’Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya gutabara muri Congo

’ Jenoside ’Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya...

Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

NEW POSTS
Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

12-06-2017

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo...

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO ]

12-06-2017

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO...