LATEST NEWS
Itohoza
Bukavu : Kabila arashinjwa urupfu rwa Col. Elias Byinshi
Publish Date: vendredi 26 août 2016
VISITS :3730
By Admin

Muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa urupfu rwa Col.Elias Byinshi rukomeje gutera urujijo kuko yishwe avuye mu rubanza rw’umusilikare witwa Kayumbe ushinjwa icyaha cy’ubwicanyi bwabereye i Matarure, Col. Byinshi akaba yarishwe agarutse ageze hafi yiwe i Bukavu aba ariho arasirwa, nyuma y’iminsi mike hatangijwe urubanza ku bwicanyi bwabereye I Mutarule bivugwa ko yagizemo uruhare.

Nanone kuri uyu wa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2016 I Bukavu haravugwa urupfu rw’ umu ofisiye bivugwa ko ari Coloneli w’ umunyamasisi wari wasimbuye Col. Byinshi, amakuru akavuga ko yaguye muri Douche agahita yitaba imana, abandi bakavuga ko yishwe anizwe.

Ibi bibaye nyuma y’urupfu rwa Col. Elias Byinshi ukomoka mu bwoko bw’Abanyamulenge washyinguwe ku ya 24 Kanama,2016 bikaba biteye impungenge abaturage batuye umujyi wa Bukava bafite ubwoba y’uko hafite kuvuka intambara hagati y’abo mu bwoko bw’abanyamulenge Leta n’abo mu bwoko bw’Abafulero bamaze iminsi banyaga inka z’abanyamulenge.
.

Colonel Elias Byinshi wayoboraga agace ka Plaine de la Ruzizi yari asanzwe yizerwa na Kabila, akaba yarabaye umwe mungabo za RPF, nyuma ajya muri AFDL ya Kabila Mzee nyuma yinjira mungabo za leta ya Congo.

Mbere y’uko yicwa abamukuriye mu ngabo bari baje kumufata ariko amabwiriza aturutse i Kinshasa aza kubabuza nibwo yaje kwicwa.

Col Byinshi yashinjwaga nabo mu bwoko bw’Abafulero kugira uruhare mu bwicanyi bwahitanye bamwe mu bagize ubu bwoko mu gace ka Mutarule mu mwaka wa 2014 ngo akaba yari yarahamagajwe n’urukiko ariko akanga kwitaba nk’uko umwe mu basirikare yabitangarije Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa .

ONU ikaba yari yarasabye ko uyu Col.Byinshi ahagarikwa.Ngo mu ijroro ry’iyicwa rye akaba yari kumwe n’abamwe muri bene wabo bafata kamwe mu kabare, akaba kandi yari kumwe n’umurinzi we waje kuvuga ibyabaye.

Col.Elias Byinshi

Uhagarariye ubwoko bwa Bafurelo akaba avuga ko abamwishe bari bagamije gusibanganya ibimenyetso kuko ngo yari yaravuze ko yiteguye kuvugisha ukuri ku bwicanyi bwa Mutarule ku rundi ruhande Abanyamulenge bavuga ko ibi ari agashinyaguro kuko ngo Col .Byinshi nta na rimwe yigeze agambanira benewabo.


Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
Mugarura Daniel

Kabira ko abamaze azayoborana nande se ?

joan

ko utavuga mamadou ndala .....na se yari umugabo kd yaragiye


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo kwirukana abimukira

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

NEW POSTS
Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi