LATEST NEWS
Itohoza
David Himbara yaragiye gukubitirwa mu rusengero Imana ikinga akaboko
Publish Date: jeudi 12 novembre 2015
VISITS :4416
By Admin

Ku cyumweru gishize tariki ya mbere ugushyingo 2015, Abanyarwanda bari bibereye mu rusengero (church) bagize batya babona umuyoboke mushya abituyemo ngo ba !

Uwo muyoboke nta wundi ni Dr.Himbara wari wateye Edmonton-AB muri Canada, ahari aba kristu benshi ba Zion Timple, maze Abanyarwanda bumvaga ubutumwa bwiza bari mu mwuka bazimije za telefoni batangira gukabakaba mu mufuko bashaka aho bazibitse bazicanira rimwe nkabitsamuye.

Kuko bangaga kurogoya Pasteur wabo barihanganye amateraniro ararangira. Ariko bagisohoka SMS na za Whatsapp ziracicikana zivuga ziti :
Nyamuneka mwirinde uwo watujemo ntabanduze, mumwitaze, mumugendere kure.

Abatamuzi mubaze uwo yaramukije agire vuba na bwangu akarabe cyane, abantu barahahamutse mu rusengero, bibwira ko hari umukristo mushya ubazanyemo Ebola.

Ariko ntibari babeshye kuko icyari kimuzanye ngo nugushaka abayoboke muri urwo rusengero no muri icyo gice cya Canada. Abo yegereye bavuganye na Rushyashya batangaje ko Himbara yababwiraga ko yaraje gusura bashiki be kandi bizwi neza ko abavandimwe afite baba mu Rwanda mu Karere ka Rwamana ari naho yataye urubyaro rwe nkuko bitangazwa n’umuvandimwe we Tom Sayinzoga uvuga ko Himbara atigeze yiyegereza abavandimwe be.

Atanga urugero rw’umwana we yataye akiri uruhinja witwa Cheilla Muteteri yabyaye ubwo uyu mugabo yari impunzi mu nkambi ya Nyakivala muri Uganda mu mwaka w’1970, David Himbara yateye inda umunyenkolekazi witwa Rukogoto Geraldine,wakoraga aho munkambi y’impunzi, ngo David Himbara wari urangije amashuri atandatu yisumbuye nawe wari mukiraka yabyaye umwana w’umukobwa nyina amwita Cheila Muteteri Himbara. Kuva ubwo kugeza ubu David Himbara ntiyongeye kumwikoza.

David Himbara ngo mugihe yakoraga muri Perezidansi nk’umujyanama wa Perezida Kagame, umwana yaramushatse yanga kumwakira . Nguko uko abana ba nyakwigendera Mpama wari umukozi muri BNR, azakwitaba imana ,uyu akaba mukuru wa David Himbara bafashe icyemezo cyo kujyana Cheilla Muteteri Himbara bamushyira munzu yabo iba I Nsinda, umulenge wa Muhazi ,mu Karere ka Rwamagana . Ubu akaba atunzwe no gucuruza I nyanya, indagara, ubunyobwa n’amakara kumuhanda.

David Himbara

Abo ba kristu babwiye Rushyashya ngo “Igihe kirageze ko Himbara abayoboke abashakisha uruhindu, dore ko ngo Mzee yabyaye nka Aburahamu yuzuza isi”.

Cyakora abamubonye ntibikangiye ubusa ngo asigaye asa na ka "Gasaza Gashiramanga"kamwe baririmba.

Ngayo nguko...

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
MBANGUKIRA

SI NGOMBWA KURI NJYE KUTWIBUTSA IBITADUFITIYE AKAMARO. N'ubwo yaba yitumye ku gasozi nta nyungu tubifitemo. Icyo yakora cyose ntibyatuma tumukunda cyangwa ngo tumwange kuko ntitumuzi, nubwo twaba tumuzi nta mumaro adufitiye. Muri make ntacyo atumariye. Si ngombwa kutubwira ibibi bye cyangwa ibyiza bye. Ibyo azakora bibi cyangwa ibyo azakora byiza azabage yifashe, twe ntabwo bikwiye kutubera umutwaro wo kubidushyira mu mutwe, keretse niba mushaka ko tudasoma iki kinyamakuru cyanyu. Murakoze.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC