LATEST NEWS
Itohoza
Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija
Publish Date: lundi 16 janvier 2017
VISITS :4036
By Admin

Ku munsi w’ejo ku wa Kane i Fatima muri Portugal habereye umuhango wo gusezera k’Umwami Kigeli wa V Ndahindurwa.

Kuri uyu wa gatatu nibwo Pasiteri Ezra Mpyisi yavuze ko ngo bakuye Umugogo w’Umwami Kigeli muri Amerika basa nk’abamwiba, kuko bahendahenze umuzungu wari ushinzwe iby’uwo murambo akababwira ko ugomba kurizwa indege ukajya gutabarizwa muri Portugal ahari amarimbi y’abami, kuko ngo hari n’Abanyaportugal bafashaga Kigeli.

Mpyisi yavuze ko bashakaga ko atabarizwa muri Portugal mu rwego rwo kumucuruza kuko abantu bajya baza kumusura bakishyura, avuga ariko ko igishimishije ari uko byarangiye azanwe mu Rwanda.



Emmanuel Bushayija

RNC ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda n’abaterankunga bayo barimo umunyemari Ayabatwa Rujugiro Tribert, umaze igihe uba muri Portugal baciye hirya no hino ngo Umugogo w’ Umwami Kigeli utajya gutabarizwa mu Rwanda bityo babone uko bawucuruza muri Portugal ari nako bakora Propaganda yo gusenya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Bakoze igisa n’Umugogo w’Umwami mu Kiriziya bashyiraho ifoto ishushanije y’Umwami Kigeli n’Ibirango bye n’Impeta ze ziheruka kwibirwa muri Amerika

https://youtu.be/MI8COSkYEVY

Uwahoze ari Chancellor w’Umwami Kigeli, Boniface Benzinge ariko akaba atari acyumvikana na Kigeli kugeza yitaba Imana na Emmanuel Bushayija uheruka kwimikwa na Boniface Benzinge nk’umusigire w’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa, bagaragaye muri uyu muhango barikumwe n’Abazungu benshi bigaragara ko Emmanuel Bushayija na Boniface Benzinge batangiye guteka umutwe ngo bibe abazungu bo muri Portugal cyane ko bagaragaza ibirango by’Umwami, Impeta ze n’ibindi bikoresho by’Umwami Kigeli biherutse kwibirwa muri Amerika.

Cyiza D.

IBITEKEREZO
casibante

haaaa, ariko mwese muri ba feke, ari wowe c ? uretse n impeta nawe bakwiba ninde warusha ubujura c abiba Umurambo. byose kimwe nta matayo nta luka. ahubwo icyo gisambo nikizane ibyo birango muri mise

Luciana

IMINSI Y'UMUJURA N'INGAHE HARYA ? Mbega abahemu b'ibisambo by'ingufu barusha satani ikinyoma ? Ziliya mpeta z'Umwami Kigeli n'ibirango bye ko Benzinge yilirwaga akoronga ngo barabyibye, iyo avuga ko yabyibye, nk'uko yali asanzwe yiba Umwami ? Baliya bazungu ahubwo nabo niho bazamumenyera, niyo yajya he bizamukulikirana. Ziliya mpeta n'ibirango by'Umwami Kigeli si propriété ya Bezinge cyangwa y'undi uwo aliwe wese. Nubwo ntazi amategeko abigenga, aliko byali bikwiliye kubikwa n'umuryango w'Umwami Kigeli, bakazabigeza kuli Leta y'u Rwanda, bikajya biranga umuco wacu wa kera, abatazi Umwami byibura bakamenya ibyamurangaga. Ntabwo rero Benzinge yibye Umwami gusa, yibye n'igihugu cyacu yiba n'Abanyarwanda. Aliko Imana niyo nkuru. Azaliha biliya byaha aliho gukorera igihugu cyamubyaye.

Musa

Ariko Bezige agomba kuba arwaye pe, kuko ibyo arigukora sibyumuntu muzima.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo kwirukana abimukira

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare