LATEST NEWS
Itohoza
Gen.Kayumba gusaba imbabazi zo gucyura Condo
Publish Date: jeudi 8 septembre 2016
VISITS :4379
By Admin

Amakuru aturuka muri RNC Ishaje, aravuga ko Gen. Kayumba Nyamwasa yasabye imbabazi Condo Gervais ku magambo aherutse kuvuga amwita « Umuteruzi w’ibibindi » amagambo yarakaje bikomeye Gervais Condo bituma yivumbura ava muri RNC Ishaje.

Munama yabereye i Bruxelle mu Bubiligi Gervais Condo yari yasezeye avuga ko bamusuzuguye bamwita umuteruzi w’ibibindi, avuga ko agiye gushinga igice cya gatatu cya RNC, kitavuga rumwe na Kayumba ndetse na Rudasingwa, akaba agiye guhangana nabo afatanyije n’abahutu be yari yajyanye muri RNC abakuye muri FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire.

Ayo makuru avuga ko Micombero Jean Marie nk’umuhuzabikorwa mukuru wa RNC ishaje, ariwe uri ku isonga mu guteranya Condo na Kayumba nkuko yabikoze kuri Murayi, DFU n’abandi .... akaba ngo ari umuntu uzi guteranya cyane akaba adashaka ko Condo agaruka niko kuvuga « ngo nashaka agende n’abahutu be ».

Kayumba Nyamwasa, gusaba imbabazi

Ariko Gen. Kayumba we ntashaka ko Gervais Condo agenda aka natwara n’abahutu be ngo nibo batanga Cotisation cyane muri RNC.

Umunyarwanda uba i Bruxelle yabwiye Rushyashya ati : Kayumba ntiyatakaza Condo na bene wabo kuko aribo batwara ama busi hano i burayi, akaba aribo ba Taximan naba Motari,bityo bakabona ayo batanga, baziko ari ayo kurwanya Leta y’u Rwanda.

Amakuru yatugezeho avuga ko Kayumba yohereje abantu bo kujya gucyura Condo, ngo ntibazongera kumwikoreza ibibindi, uyu waduhaye aya makuru yagize ati : “Bariho baramwinginga ngo agaruke n’abahutu be, ariko ashobora kutabemerera”.

Undi ati biracika muri RNC ishaje abantu ba Condo batangiye kuyivamo nk’inzuki ziva mu muzinga, kandi nyirabayazana ni Micombero, udurumbanya ibintu mu nyungu ze bwite, ari nayo mpamvu yavuye mu Rwanda yananiranywe n’abamukuriye.

Micombero JM, inkoramutima ya Kayumba ngo ntashaka ko Condo agaruka

Gervais Condo, Umuteruzi w’ibibindi

Ikindi gice kitavuga rumwe na Kayumba kirimo Rudasingwa, Musonera na Ngarambe kiti : « Nibareke Condo agende ngo n’ubwo babeshyeye Perezida Kagame byinshi ngo ntiyanga abahutu nka Kayumba ngo nibamujye inyuma nibagera i Kigali azabereka » -Aya ni amagambo ya Musonera.

Musonera Jonathan NEW-RNC

Condo yahoze muri CDR mu Rwanda, aza guhungira muri Congo aba muri ALIR we na Ingabire Victoire nyuma baje gushinga FDU-Inkingi, Micombero arabasenya Condo ajyana na ndahayo, Condo aza kwifatanya nabo muri RNC, Ndahayo aranga asigara wenyine nubwo yari amaze kwitandukanya na Ingabire,ariko yanga kujya muri RNC yitaga iy’Abatutsi.

Condo akaba amaze iminsi yarahukanye na RNC ishaje, avuga ko arambiwe guhozwa kunkeke no gukomeza gukandagirwa n’agatsiko k’abatusti ba Kayumba.

Condo yari amaze iminsi atongana bikomeye na Rudasingwa Theogene, ariko ibyo byose Micombero ngo ntabihe agaciro.

Ngayo amacakubiri y’amako yuzuye muri RNC, imvugo y’abahutu n’abatutsi niyo ikoreshwa. Ngiyo Demokarasi ishyaka ritavuga rumwe na FPR, rishaka kuzana mu Rwanda 2017 .

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
ukuri

Hhhhh hhhhh hhhhhhhh inkuru nk'izi zindyohera kubi !!! Ibyo bimanyu bya rnc hagiye kumanyukamo icya gatatu ????

Jovit

UMWIKOREZI W'IBIBINDI ! Hahahahahahahahahahahahahajahaaaaahhahahqhqhqhqhqhqhjhjhaa. .Ayiwe ! Hahahaha. Imbavu zirahiye ! Ntimubuze byose bigarasha reka mutwisekereze basi... haha...UMWIKOREZI W'IBIBINDI IBIBINDI ! Hahahaha...

Mivumbi Anaclet

Amakimbirane ya RNC arush'ay'umugore n'umugabo.Ino I Bruxelles noneho bagabanye n'akabari,aho bamwe biyakirira siho abandi bajya.Urwikekwe,impuha,amazimwe ,guhimba no gusebya ubu bararushanwa.Jyewe nkagira nti : Uragahoraho Mugaba w'ingabo Nyakubahwa P.Kagame.Waratsinze utarwanye,utanduranije,udateranye amagambo.Ahubwo abakurwanya barirwanije,abagusebya barasebye burundu.Uzir'amazimwe,shimika ushire amazinda ur'intwari kandi tukur'inyuma aho turi hose.

Peace Munezero

@Kashaza, Amahanga arahanda koko ntubeshye.Naho Rusesa isupu yarasezeye RNC avuga ko we agiye kwitaho ibya humanitarian yaherewe umudari ko ariwo umuhesh'aho ateka umutwe.

Mugisha Aaron

Nari narabivuze mbonye amakuru y' inama yabo yabereye Charleroi.Ngo baterany'amagambo biratinda.Reka basubiranemo barabikwiye.

Ahmed Masudi Ntwari

Har'ibyo mwari mwabona se ?Kayumba ntashobora kwikura Gervais ahubwo yapfukama nubwo amwita umwikorezi w'ibibindi,ariko aramukeneye.Tubitege amaso.

Kashaza Gashamura

Ubwo lero havutse RNC-IMBURAMAJYO, RNC-NTUTSI ISHAJE YA KAYUMBA, harya iya Redcom niyo nshya ? Agasitwe gusa gusa. Nimutahe mureke kwandavura, mureke kwilirwa mushinga imitwe mu mahatma, ayo mashyaka avuka mu gitondo agapfa nimugoroba nk'imegeri cyangwa ibihumyo namwe amaherezo muzamera nkayo. Mbese Ruginabasesa nta rengero rye ? Nimuce aha mutahe, amahanga amahanda. Twayabayemo turayazi.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC