LATEST NEWS
Itohoza
Hanze y’igihugu haracyari indashima nyuma y’imyaka 23 Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda igiyeho
Publish Date: mardi 25 juillet 2017
VISITS :3697
By Admin

Kuva Taliki ya 19 Nyakanga 1994 kugeza Taliki ya 19 Nyakanga 2017, imyaka 23 irashize u Rwanda rubonye Leta y’ Ubumwe bw’ Abanyarwanda iyobowe na FPR Inkotanyi.

Taliki ya 19 Nyakanga 1994, ubwo Kigali na Butare byari bimaze iminsi 15 gusa bifashwe n’ingabo zari iza APR, hashyizweho Guverinoma y’inzibacyuho, uwo muhango ukaba warabereye I Kigali hanze y’Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko.

Nubwo bitari byoroshye kuko ibice bimwe by’igihugu byari bikiri mu ntambara yo kubohora u Rwanda, mu bindi bice by’igihugu Jenoside yari igikorwa nko muri Zone Turquoise, Guverinoma yarashyizweho ndetse inarahirira ku mugaragaro.

Nyuma y’Itangazo rya FPR- Inkotanyi ryasohotse tariki ya 17 Nyakanga 1994 ryagize Bizimungu Pasteri Perezida wa Repuburika, naho Paul Kagame agirwa Visi Perezida ndetse na ministiri w’ingabo.

Amacakubiri yari yarokamye igihugu bikakigeza mu icuraburindi n’ imiborogo mu gihe cya jenoside, kuri ubu byasimbuwe n’ iterambere , kwiyumvamo ubunyarwanda kurusha amoko, kwimakaza isuku , ubuzima bwiza kuri benshi mu gihugu ndetse muri rusange umuvuduko w’ ubukungu wagiye ugeragara ko uri k’urwego rudasanzwe.

Ariko nubwo bimeze gutyo hari abanyarwanda b’ indashima badahwema gukwirakwiza ibinyoma mu nyandiko no ku maradiyo bavugako ntakiza Leta y’ubumwe yabagejejeho kandi bamwe muribo Leta y’ ubumwe yarabakamiye abandi ikabarera.

Muri abo twavugamo bamwe nka Charlotte Mukankusi wahoze ari ambassaderi w’ u Rwanda mu Buhinde, yanabaye umunyamabanga mukuru muri minisiteri y’ abakozi ba leta n’umurimo none yirirwa asakuza kuri radiyo ziyita iza opposition asebya Leta.


Charlotte Mukankusi

Nkuko Leta y’ Ubumwe yiyemeje kuzamura abanyarwanda bose aho bava bakagera ni nako hari bamwe bagiye birengagiza ibyo yabakoreye ; nk’ uyu Nyirakobwa Francine wazamuwe akagera ku rwego rwo kubyina mu itorero ry’ igihugu Urukerereza , kuri ubu akaba asigaye abyina mu itorero rya Ben Rutabana urwanya Leta y’ u Rwanda.


Nyirakobwa Francine

Ikibabaje kuri uyu witwa Munanayire Emmelyne , yarokowe n’ ingabo za FPR Inkotanyi ubwo interahamwe zari zimaze kurimbura umuryango we asigaye ari umwana mutoya, binyuze mu kigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse jenoside y’abatutsi muri 1994 (FARG), yrafashijwe abasha kwiga amashuri neza ubu ari ku rwego rwa Master’s, none aho ari mu bubiligi yirirwa asebya ubuyobozi bw’u Rwanda anenga icyemezo cy’imbaga y’abanyarwanda avuga avuga ko Nyakubahwa umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda adakwiye gukomeza kuyobora abanyarwanda.


Emmelyne Munanayire

Ubu abo mu muryango we n’ abo babanye mu muryango w’ abanyeshuri barokotse jenoside bakaba baritandukanyije nawe ku bw’ibyo bikorwa bigayitse byo kurwanya Leta yamureze agahitamo gukirikira ibigarasha nka Micombero Jean Marie na Alexis Rudasingwa ndetse akiyibagiza aho yavuye akifatanya n’ abasize bakoze jenoside mu Rwanda.

Muri aba bake b’ indashima tuvuze hari n’abandi tutavuze tuzavuga ubutaha kuko ntabwo aribo bazabuza abanyarwanda kwishimira ibyiza bagejejweho na Leta y’ ubumwe bw’ abanyarwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Ubwanditsi

IBITEKEREZO
Kelly

Biratangaje cyane kubona Abo Leta Yabaye Amata aribo basigaye birirwa mwitangaza makururu bayisebya ! Gusa icyo abanyarwanda twahisemo ntawuzakituvuza ! Bavandimwe banyarwanda ndabinginze Mureke twiyubakir e Igihugu cyacu gitere imbere

Rwasubutare

ibyo nibyabindi byo kuvura umuntu yarangiza gukira akagutuka. bihane naho ubundi bazicuza bitagishobotse. bizana umuvumo. ibaze gucika kwicumu ugatuka Kagame wari uyoboye ingabo zagukijije.

Kanyarwanda

Hari abo akazi kananira ga, bigizwayo bakavuza induru ngo bazize akarengane, igitugu....abandi bo babashukisha ngo bazabashakira imirimo i Burayi. Mbese ni nka babandi bajyana gucuruza....murabayobewe se ?

bb

Umva ntacyo batubwiye ibyo bikwarasha bazabyimba baturike twe tumuri inyuma azongera atuyobore abiyahura biyahureeeee turamukunda ooohhhhh mzee wacu italiki iradutindiye

kay

bazabyicuza kera bareke


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibimenyetso biraca amarenga ku mpinduka zikomeye muri Guverinoma

Ibimenyetso biraca amarenga ku mpinduka zikomeye muri Guverinoma

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

NEW POSTS
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

22-08-2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...