LATEST NEWS
Itohoza
Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi
Publish Date: samedi 14 janvier 2017
VISITS :1849
By Admin

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside mu Rwanda (CNLG) Iherutse kubwira Abasenateri ko hari abantu usanga barakatiwe n’Inkiko Gacaca, badafunzwe, usanga bari imbere mu gihugu.

Ubwo Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere myiza mu Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, yasesenguraga raporo ya CNLG y’umwaka wa 2015/2016, inareba iteganyabikorwa ryayo rya 2016/2017 ; yasabye ko hagira igikorwa bagakurikiranwa, dore ko ngo usanga baratuye utabatandukanya n’abandi cyangwa biyita ko bagiye gupagasa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascene , yanavuze ko mu makuru bagiye bahabwa n’uturere byagaragaye ko abo bantu bakunze no guteza umutekano muke aho baba barimukiye.

Byongeye ngo bava mu karere kamwe bakanjya mu kandi, kandi nyamara bashakishwa n’inzego z’ubushinjacyaha. Bityo Dr Bizimana abwira abasenateri ko ari ibyo kwitabwaho.

Yagize ati “Mwazabiganiraho mukareba icyakorwa kuko usanga niba abantu barakoreye Jenoside mu turere twa Nyanza, Ruhango, Nyaruguru, Muhanga, Musanze bahungira mu turere twa Gatsibo na Nyagatare bajya kwishakirayo amasambu, baragenda bagatura nk’abandi baturage bibera aho ngaho, iyo bamenyeko bari gushakishwa barambuka bakigira muri Uganda, kandi tuganira n’abayobozi b’Akarere ka Gatsibo batubwiye ko usanga abo bantu bitwa abimukira ari bo usanga bateza umutekano muke kubera n’urwo ruhare baba baragize muri Jenoside.”

Senateri Kalimba Zephrin umwe mu bagize Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere myiza muri Sena yunze mu rya Bizimana avuga ko hagakwiye kugira igikorwa, gusa avuga ko hakwiye kubaho ubufatanye hagati ya CNLG n’uturere kugira ngo abo bantu babashe gukurikiranwa .

Yagize ati “ Ese mukorana mute n’uturere kugira ngo mubashe gufata abo bantu usanga bihisha hirya no hino mu gihugu ?”

Nubwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG avuga ko batazi neza umubare w’abamaze gutoroka, avuga ko amakuru bahabwa n’abantu batandunye bababwira ko abashakishwaga hari aho bababonye.

Dr Bizimana yagize ati “Hari igihe uganira n’umuturage akakubwira ati wa muntu mwakatiye muri Gacaca, yibereye Nyagatare, yibereye i Gatsibo, aratuye ameze neza, abantu bamufata nk’umuturage usanzwe.”

Muri iyo raporo y’ibikorwa CNLG yanagaragaje aho gahunda yo kubika Dosiye za Gacaca mu buryo bw’ikoranabuhanga zigeze, avuga ko kugeza ubu izigera kuri miliyoni 10 zamaze kubikwa, mu gihe bateganya ko bitarenze mu mwaka wa 2018 izigera kuri miliyoni 60 zigomba kubikwa zose zizaba zararangiye.

Dr. Bizimana JD

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

NEW POSTS
Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe umuryango umaze imyaka 5 usaba ubuhungiro uhakanirwa

22-02-2017

BURUSELI : RNC irimo gucuruza urupfu rwa Col Patrick Karegeya mu gihe...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

21-02-2017

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC