LATEST NEWS
Itohoza
HIMBARA YACITSE URURONDOGORO NYUMA YO KUBONA UKO KAGAME YAKIRIWE MURI SENEGAL NA GUINEA-CONAKRY
Publish Date: lundi 14 mars 2016
VISITS :4188
By Admin

Uyu mugabo benshi bamaze kubona ko atari inyangamugayo yongeye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga asebanya cyane nyuma yo kubona abantu bandika k’uruzinduko Perezida Kagame Paul yagiriye mu bihugu bya Senegal na Guinea akakiranwa ibyishimo bidasanzwe.

Ubwo Perezida Kagame yageraga mu gihugu cya Guinea taliki ya 08/03/2016, yakiriwe n’abaturage ba Guinea-Conakry batagira ingano ndetse mugenzi we Perezida Alpha Conde aza no kumwambika umudali w’ikirenga muri icyo gihugu bitewe n’ibikorwa byindashikirwa amaze kugeza ku banyarwanda kubera ubuyobozi bunogeye amahanga.

Perezida Alpha Conde yanavuze ko atagira ipfunwe ryo kuvuga ko igihugu cy’u Rwanda kiyobowe neza kurusha igihugu cye (Guinea Conakry), bigaragaza isura nziza Perezida w’u Rwanda afite muri Africa ndetse n’isi yose.

Himbara byamwanze munda areba ukuntu abantu bishimiye uburyo Perezida yakiriwe muri Guinea ndetse nibyo Perezida mugenzi we yamuvuzeho atangira inganzo ye imenyerewe yo gusebanya ariko bimubera ibyubusa ahubwo asanga ariwe ugiye guseba kuko abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga bamwibasiye bakamushinja kuvuga ubusa budafite ishingiro.

Perezida Kagame yakiriwe n’imbaga y’abanya Guinea-Conakry

Himbara usigaye ashakishiriza imibereho mu gusebya u Rwanda n’abayobozi b’igihugu amaze kumenyekana ko amayeri ari nkaya wa muntu ubura icyo atuka inka akayituka “igicebe” cyayo.

Nyuma yo kwigaragura mu biyayura bwenge, nyuma yo kwangara , kugaragurika no gupfa urwo rubanda baseka, Himbara mu minsi ishize yakoze agashya aho yatukaniye ku karubanda kandi akuze bitangaza benshi muri bagenzi be, naho abasanzwe bamuzi bo bati : “ Ni ibisanzwe kuri we”.

David Himbara yarabyutse kare yandikira uwitwa Peter Urayeneza kuri facebook agira ati : Turi COWARDS KABISA " Kwirirwa tumoka gusaa" urumva ko noneho byamucanze, yemera ko ibigarasha ntacyo bizigezaho , yemeza ko ibigarasha bidafite shinge na rugero, mbese muri rusange yemeje ko ibyo bavuga,ibyo bakora ko bidahwitse na busa.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
Yasmin Khalifa Umurungi

Nibagiwe akazina k'ubuhizi ka Himbara,ubwo abandi bagir'amazina y'intwari,bakivuga ibigwi we ngo ni:Himbara,ruhimbarir'abasazi,rwitwikira ikibunda,mu myotsi ya ruharanganda. N'umusaza usaziy'ishyanga,rwamenyo y'ingaragu,aho aserutse hatey'isesemi,rubanda bakicwa n'iserere. Yasmin-Toronto.

Francine Uwera

Si Himbara wenyine wacitse ururondogoro,n'Ibigarasha byose nta numwe uvuyemo.Barabona ko ibigambo byabo bimaze gupfa ubusa,induru ntihangana n'ingoma.Muri za facebook barisihinga bigatinda ariko wapi. Mzee,arakataje n'intambwe ndende yo kubaka igihugu,nabo baracyari mu za sabwe.

Murangwa Athos

Ndakeka ko noneho Himbara azahuhuka akarenzaho gutumura bya bitabi bimutunze(overdose)namenya ko murumuna we TOM yakatiwe 20.Muzitegure ntihagire uwo azahitana,mucungire hafi aho.

Yasmin Khalifa Umurungi

Himbara yirukanwe n'umugore we nabi cyane,kuko twabanaga ahitwa Brampton.Ariko ubu ngo yimukiye Scarborough aho abana nundi wo muri Erythree.Agira akarimi keza,ntawamenya ko ar'umunyamanyanga menshi.Abmuzi za Nairobi,bavuga ko ahora yifung'abagore abona ko haricyo bamumarira.ubundi ngo yitwara nka playboy,uzi ubwenge,Niyo mpamvu amaze gutana n'abategarugori benshi kandi batandukanye. Burya muzitegereze,Ibigarasha byose ni bimwe,ariko cyane-cyane icyo bahuje ni'Ingo zasenyutse,ubukene,kwirarira no gupfunda imitwe aho babonye hose.

irebe ester

Mwongereho ko yagize ibyago nk'ibya Gallicani,umugore we w'Umuhindi,amuta hanze kuko ngo ntacyo amumariye.Ibyo bikaba byaramuteye isoni n'ikimwaro gikomeye muri community ya Toronto.Mwibuke ko Himbara yarasigaye akoresha Abahindi bene wabo wa Madamu,mu kwandika basebya ubutegetsi bwa Kigali.Ariko aho impiya za Rujugiro zibereye nkeya umugore na,baramu be baramwizibukira,Ubu amaze iminsi yaratetse umutwe,yinjirira umugore wo muri Erythrea niho yegetse umusaya mur'ino minsi.Ngayo nguko.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urubanza rwa Murekezi ukekwaho Jenoside rwasubitswe, hitabazwa Minisiteri

Urubanza rwa Murekezi ukekwaho Jenoside rwasubitswe, hitabazwa...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga