LATEST NEWS
Itohoza
I LONDON : Winnie Byanyima umufasha wa Dr. Kizza Besigye mu muhango wo guherekeza muka Rusagara
Publish Date: mardi 30 août 2016
VISITS :4928
By Admin

Kuwa gatandatu taliki ya 27/08/2016 imbaga y’abantu yateraniye kuri kiriziya ya Holy Trinity ahitwa Swiss Cottage gusezera ku mubiri wa nyakwigendera Christine Madam wa General Frank Rusagara, wazize indwara ya Cancer kwitariki ya 18/08/2016.

Muriyo mbaga yateranye harimo abantu bingeri zose, abanyarwanda, abazungu, abanyamahanga bose, abanyamadini, nabihay’Imana, abadiplomate n’abanyepolitiki bamashyaka menshi.

Mubari kwisonga muruwo muhango, harimo abagize umuryango mugari wa Rusagara ugizwe n’abanyarwada n’abanyamahanga. Bitewe nuko imiryango ya Rusagara niya Mzee Byanyima bafitanye isano, Winnie Byanyima umufasha wa Dr. Kizza Besigye umunyapolitiki w’icyamamare muri Uganda akaba n’umuyobozi wa Oxfam nawe yarahari, yakomeje kugaragara aganira n’abantu baraho.

Winnie Byanyima umufasha wa Dr. Kizza Besigye

Amakuru avuga ko hajemo abantu baturutse hose haba muri ambassade yu Rwanda ndetse nabo mu ishyaka RNC.

Umwe mubafashe ijambo ry’umuryango yavuze ko Christine Rusagara agiye gushyirwa mu bubiko aho azavanwa ajyanwa guhambwa kw’ivuko mu Rwanda.

IBITEKEREZO
Junior moses

Good news that top family of Besigye Uganda in line with Gen Rusagara can the two with wife orchestrate Change in neighboring Rwanda and Uganda God bless you

Peace Munezero

Uwo mubyeyi niyiruhukire ,gusa abantu bataye umuco pe !Kubona ikiriyo cyose Himbara musaza we atareka ngo tuganire,dufate mu mugongo umuryango we,ariko akubahuka ,agasa n'ukora campaign ya RNC,nayo iri mu marembera ?It is a shame kabisa.

Marc Matabaro

Amakuru yizewe atangwa na abantu baba London aravuga ko mu mataora amaze iminsi iba muri RNC wa mugabo wagiye avugaho cyane yihisha muri communities za abanyarwanda aho ngaho ashaka kuzisenya Eric Kayishema ngo yaba amaze kugorererwa umwanya w'ubukangurambaga mu Bwongereza muri iryo shyaka rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame,inshingano yahawe cyane ubu ngo akaba ari ukumvisha abagore baho cyane cyane abatuye mu mugi wa Birmingham dore ko mission yari yahawe yo gusenya umuryango wa abanyarwanda bahatuye bibumbiye muri WM-RCA bisa ngaho byamunaniye ariko na nubu ngo akigerageza none akaba yariyemeje ngo guhera mu bagore ba abanyarwanda bagize iyo community noneho abagabo nabo bakazagendera ku bagore babo.akaba rero yabaje ashinzwe uwo mwanya ariko mu ibanga rikomeye kuko ngo mission yahawe yo guteranya no gusenya umuryango wa abanyarwanda ukomeye mu Bwongereza wa WM-RCA atarayirangiza kubera gahunda ye ngo yo gushing undi mu muryango we yise Birmingham and Black country utararangira ngo wemezwe nku umuryango mushya wa abanyarwanda.Banyarwanda banyarwandakazi baba mu Bwongereza cyane cyane abatuye muri WM-RCA Birmingham na Coventry murabe maso Erik Gashema atazashora muri murwita ikiziba. imigambi ye yose yaravumbuwe ni ikirura kigira intama nki ibindi bigarasha byose byatangiyee gutyo.mumwirinde aho ari hose mumuhe akato kuko nta mpamvu yo kuganira cg se gusangira ni umwanzi,.

uwera

yooooooo wiruhukire neza gakoni ka bakobwa abasigaye namwe mwihangane natweniyo nzira


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR

HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa...

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera...

Burera : Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I Kigali

Burera : Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I...

Kigali : Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Kigali : Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa...

NEW POSTS
Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

2-07-2017

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police,...

Umugande Andrew Mwenda, yemeza ko Perezida Kagame yari yasabye kuruhuka

1er-07-2017

Umugande Andrew Mwenda, yemeza ko Perezida Kagame yari yasabye...