LATEST NEWS
Itohoza
Ibintu 3 Kiliziya isabwa kugirango ihabwe imbabazi
Publish Date: jeudi 24 novembre 2016
VISITS :3378
By Admin

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu yashyize ahagaragara itangazo rishimira intambwe yatewe na Kiliziya Gatulika mu gusabira imbabazi bamwe mu bari abihaye Imana bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi gusa iyi minisiteri yanenze imiterere y’izi mbabazi zasabwe

Ibintu bigera kuri bitatu nibyo bigaragara mu itangazo rya MINALOC nk’inkomyi mu isaba ry’imbabazi rya Kiliziya Gatulika mu Rwanda ku ruhare ryayo muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Musenyeri Philippe Rukamba

1. MINALOC isanga uburyo itangazo risaba imbabazi ryanditswemo ari ubw’abantu ku giti cyabo aho kuba Kiliziya Gatulika yose.

Leta y’u Rwanda ntiyemera ko Kiliziya Gatulika yakwikuraho uruhare rwayo muri Jenoside ngo ibwitirire bamwe mu bantu bayo, kuba muri iri tangazo hagaragaramo ko Kiliziya iri gusabira imbabazi abari abihaye Imana bigaragaza ko iri dini rikiri kure mu kwemera uruhare rwaryo muri Jenoside.

Kiliziya Gaturika mu Rwanda ntiyakoroherwa no kwikuraho icyaha cya Jenoside uretse kucyemera ikagisabira imbabazi, kuri ubu imbabazi zasabwe n’abepisikopi icyenda zasabiwe abantu batazwi baba baragize uruhare muri Jenoside, ibi bitandukanye no kuba Kiliziya ubwayo yari gusaba imbabazi zayo muri rusange.

2. N’ubwo izi mbabazi ubwazo zanenzwe kuba zidashyitse kuko zasabiwe abantu batazwi, ibi biriyongerano ku kuba itangazo rizisaba ritaranasomwe muri Kiliziya zose zo mu Rwanda.

Ubusobanuro bwari bwatanzwe na kiliziya ku cyatumye iri tangazo ngo ni uko hari aho umwanya wabaye muto muri Misa bituma itangazo ridasomwa cyane cyane muri Kigali.

3. Leta y’u Rwanda ntiyemera ko kiliziya mu Rwanda isaba imbabazi yonyine.

Mu itangazo rya MINALOC hagaragaramo ko kiliziya Gaturika y’i Vatican nk’icyicaro gikuru cya Gatulika batanga ibisobanuro bihagije kuri ibi byaha.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Kaboneka Francis

IBITEKEREZO
RUKAMBA

Nikiriziya Gatorika isaba imbabazikubera uruhareyagize muri genocide§nabayoboke bamwe bayobakoze genocide ?icyahanigatozi ntawundi kigomaba kwitirirwa,keretse niba kiriziya gatorika ariyoyateguyegenocide ikanayishyi mubikorwa kandi, katorika isengeramo abantubose arimubayikorewe ,arinabamwemubayikoze, kiriziya gatorikandumvirengana,

emmanuel

ibya Kiliziya bibaye agateranzamba aho kuba igisubizo. icyo nabwira rubanda nuko Kiliziya ifite abagize uruhare muri jonoside hakabamo n'abayikorewe. hatabaye ubwitonzi. byatanga agatogo.

NDEKEZI Emmanuel

YEZU KRISTU NIWE WENYINEUZASABA IMBABAZI ZAKWEMERWA

Habineza E

Icyadushimisha twe aba nyarusizi ni uko abihayimana bose bahoze muri diocese ya Cyangugu cyane cyane Musenyeri wayoboraga diocese ya Cyangugu igihe cya genocide ubu akaba akorera i Kigali , yasaba imbabazi abanyarwanda bose tukabyumva.

chikunga martin

Ko ari leta yateguye ikanashira mubikorwa genocide yakorewe abatutsi yakabaye ariyo yambere gusaba imbabazi no gutanga indishyi z'izo nzirakarengane.

Cyakabare

Nibibatera isoni nibabikore nkuko basanzwe basaba penetensiya, buri Musenyeri ajye agaragaza urutonde rw'abasabye penetensiya. Icyaha kiraryana, amaraso agakurikirana ; barindiriye imyaka 100 se ?

Rukarq

Yezu na Papa bakuliye gatolika nlibadasaba imbabazi ntituzabyemera,

JOAN

Ngewe numva icyaba kiza ari uko abakoze Jenocide baba Gathoric aribo bashyirwa ahagaragara bakisabira imbabazi kuko cathoric igizwe na abantu batandundukanye. Harimo abakoze jenocide na abayikorewe. Kiriziya rero siyo igomba kuzisabira abantu kuko banabikoze uwayikoze nyiri izina atazisabiye ntacyo byatanga.ubwo se ni ukugira ngo babihaye Imana bayikoze ntibisabire imbabazi bazisabirwe ? Nooo !!!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe baryamana

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe...

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...