LATEST NEWS
Itohoza
Ibiri mu mutwe wa Twagiramungu Alias Rukokoma ( VIDEO )
Publish Date: vendredi 26 août 2016
VISITS :4877
By Admin

Mu minsi ishize Twagiramungu Faustin bakunda kwita Rukokoma, yarihanukiriye yiha kuvuga ko Perezida Kagame ari umunyagitugu. Ibi akaba yarabivuze yifashishije urubuga nkoranyambaga facebook. Abanyarwanda batandukanye barasetse bamuha inkwenene.

Mubyo yavuze Twagiramungu ngo yibaza impamvu Perezida Paul Kagame ashyigikiwe cyane n’ibihugu bibiri bikomeye ku isi, ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza kandi ku bwe abona ari umwe mu banyagitugu bo muri Afurika ndetse no ku isi.

Uyu munyabugeni utarifuje ko dutangaza izina rye yahise yoherereza Rushyashya ibiri mu mutwe wa Twagiramungu ndetse na Padiri Tomas Nahimana ( VIDEO )

Akaririmbo dutuye Twagiramungu

Twagiramungu Faustin, umukwe wa Gregoire Kayibanda Masudi, wawundi Habyarimana yafungiye mu nzu kugeza yishwe n’inzara hamwe na Tantine yari yarashatse I Mwaka mu Cyandage.

Abatabizi mwicwa no kutabimenya. Reka rata Rukokoma twiririmbire ibyo uhora urota :

TURATSINZE GA YE. TURATSINZEEEE KAMARAMPAKA Y’ITORA PARITI ZOSE ZIFUJE YAHARIWE PARIMEHUTU. 1. Impundu Rwanda yacu, turagutsindiyeeee PARITI PARIMEHUTU, ibaye iya mbere, izahora ali iya mbere eeee Refrain :

TURATSINCE GA SHA !..... 2. Bamwe baratsikimbaaa, bakananafurekaa, Nyamara birashize, Rwanda ibonye bene yo, Gahutu ganza nta mpakaaa Refrain :

TURATSINZE GA SHA..... 3. Gahutu aho uli hose, cyo tengamaraaaa Ko ITORA bishakiye, alibo rikozeho, nka LONG uindi izava heeee Refrain : TURATSINZE GA DI !! TURATSINZEE .....

Nzayirangiza ubundi, ndabona ntwara umwanya w’ abasomyi.. iyo ndirimbo yahimbwe n’ ABANYURAMATWI b’I Gitarama, barimo Gafirigi, Max Niyonzima, Michel Habarurema, n’ abandi bitwaga Abadiga bene Zeno babariraga mu Basyete, ariko iyo si inkuru nakwandika aha. I binding ubundi.

Rukokoma

Umwanditsi wacu Cyiza D.

IBITEKEREZO
Ngabo

ibisigisigi by'abaparimehutu nabirirwa barota nkabo bajye bagera ku Rwibutso birebere imitekerereze yabo aho yagejeje abanyarwanda banibaze ngo ese kubabarira byitwa ko twibagiwe ? ese iyo umuntu ashatse gukomeretsa inkovu wakize uramurebera ? huuum ngirango Gen Moubarak yababwiyeko tutazabapfumbata nibatumva ubwo tuzabakurugutura ntawasi amayeri bazana nkaya nkurunziza barezwe kimwe tuyitegereza twihoreye gusa icyo nzi ntituzongera gutega amajosi nibashaka uruhara ruzameremo undi musatsi ntituzemera Abasaza ntibazahumbya

Marc Matabaro

Amakuru yizewe atangwa na abantu baba London aravuga ko mu mataora amaze iminsi iba muri RNC wa mugabo wagiye avugaho cyane yihisha muri communities za abanyarwanda aho ngaho ashaka kuzisenya Eric Kayishema ngo yaba amaze kugorererwa umwanya w'ubukangurambaga mu Bwongereza muri iryo shyaka rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame,inshingano yahawe cyane ubu ngo akaba ari ukumvisha abagore baho cyane cyane abatuye mu mugi wa Birmingham dore ko mission yari yahawe yo gusenya umuryango wa abanyarwanda bahatuye bibumbiye muri WM-RCA bisa ngaho byamunaniye ariko na nubu ngo akigerageza none akaba yariyemeje ngo guhera mu bagore ba abanyarwanda bagize iyo community noneho abagabo nabo bakazagendera ku bagore babo.akaba rero yabaje ashinzwe uwo mwanya ariko mu ibanga rikomeye kuko ngo mission yahawe yo guteranya no gusenya umuryango wa abanyarwanda ukomeye mu Bwongereza wa WM-RCA atarayirangiza kubera gahunda ye ngo yo gushing undi mu muryango we yise Birmingham and Black country utararangira ngo wemezwe nku umuryango mushya wa abanyarwanda.Banyarwanda banyarwandakazi baba mu Bwongereza cyane cyane abatuye muri WM-RCA Birmingham na Coventry murabe maso Erik Gashema atazashora muri murwita ikiziba. imigambi ye yose yaravumbuwe ni ikirura kigira intama nki ibindi bigarasha byose byatangiyee gutyo.mumwirinde aho ari hose mumuhe akato kuko nta mpamvu yo kuganira cg se gusangira ni umwanzi,.

Mutezintare Jean-Michel

Ako ka video karasobanutse.Revolusiyo batwererewe na Harroy ,bagenda biyitirira,yabyaye igisimba gifite imitwe myinshi nka"MDR-Parmehutu,CDR-Power,MNRD.Iyo mitwe yaragonganye irahombana.Ubwonko bwaragiye,hasigara ibinyugunyugu.Hahaha !!!!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Nibogora Lydie warutuye mu Mujyi wa Bujumbura ( mu Ijabe ) yishwe bunyamanswa

Nibogora Lydie warutuye mu Mujyi wa Bujumbura ( mu Ijabe ) yishwe...

Amakimbirane hagati ya Company zitwara abagenzi Nyabugogo na RITCO (Rwanda Interlink Company Limited)

Amakimbirane hagati ya Company zitwara abagenzi Nyabugogo na RITCO (Rwanda...

NEW POSTS
Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

13-02-2017

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda