LATEST NEWS
Itohoza
Ibyo mutari muzi kuri Maj. Robert Higiro Alias Kasisi
Publish Date: mardi 8 décembre 2015
VISITS :2198
By Admin

Ubwanditsi : Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite bya Maj. (Rtd) Arthur Mitima usigaye akora ibikorwa by’ubucuruzi. Avuga mo imyitwarire ya Maj. Robert Higiro wahoze mu ngabo z’u Rwanda ubu akaba ari umwe mu banenga guverinoma y’u Rwanda.

‘Kasisi’, iri ni izina ryibukwa na benshi muri twe bakoranye n’uwahoze mu ngabo z’u Rwanda Maj. Robert Higiro. Ugenekereje bisobanura ‘umuntu usenya’, Kasisi ni izina yahawe mu gihe cye nk’umusirikare.

Kimwe n’abandi biyita ko batemera, Higiro amaze kumenyekana nk’urwanya igitugu nk’uko bijya bifatwa ko umuntu urwanya guverinoma muri Afurika aba ari umunyakuri. Ibi bikajyana n’uko uyu wahoze ari umusirikare yakundaga kwishyira hejuru, ibintu byagombaga kumuganisha ku bibazo nk’iby’umuntu usenya, ‘Kasisi’.

Natangiye gukorana na Robert Higiro mu myaka ishize ubwo twari abasirikare mu rugamba rwo kwibohora na nyuma i Darfur muri Sudani mu butumwa bwo kugarura amahoro. Mu gihe twamaranye, yakomeje gukora ibihwanye n’izina rye ry’akabyiniriro.

Ubushyamirane

Urugero, ubwo twari Kamina muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 1997, yashyamiranye bikomeye n’umusirikare waturukaga muri Tanzania, nyuma yo gutuka mugenzi we wakomokaga muri Tanzaniya bagombaga gukorana mu myitozo y’ingabo za Congo.

Yaje guhamagarwa ku cyicaro gikuru i Kigali aho yagombaga guhita yirukanwa kubera imyitwarire idahwitse ariko aza guhabwa amahirwe yo kuguma mu kazi nyuma yo kwihanangirizwa no kugirwa inama.

Hashize imyaka mike, ingabo z’u Rwanda zose zimaze kuva ku butaka bwa Congo, Higiro yakoze ibintu bitari bisanzwe ku musirikare wa RDF.

Yigize nk’umusivili, yambutse umupaka ku giti cye asubira Kamina ku mpamvu ze zihariye atigeze amenyesha undi muntu uwo ariwe wese.

Yarafashwe, agarurwa mu Rwanda akatirwa gufungwa. Yaje kurekurwa, arahirira kuba umusirikare w’intangarugero aramutse yemerewe kuguma mu gisirikare. Indahiro atigeze ahagararaho igihe kinini.

Nyuma y’imyaka mike mu 2008, Higiro yoherejwe nk’umwarimu mu ishuri rya gisirikare ry’u Rwanda (Rwanda Military Academy). Nyuma yo gufata nabi abarimu ba gisirikare bari baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda yahamagaje inama nayo Higiro ayigaragarizamo imyitwarire ye isanzwe, atuka Umugaba w’Ingabo imbere y’abandi basirikare.

Ukutagendera ku mategeko imbere ya bagenzi be, abamuruta , abo bangana n’abo aruta, no gukoresha amahirwe yose abonye ngo ateshe agaciro urwego rwamuhaye amahirwe atabarika byarakomeje no mu yindi myaka.

Igikorwa cya nyuma cyabaye mu rundi rugendo rwo kugarura amahoro i Darfur aho Higiro nanjye twabanaga mu nzu imwe.

Yirengagije inama nari namugiriye zo kwitwararika, Higiro yakomeje guhungabanya ubumwe bw’ingabo zacu n’umudendezo w’abari mu butumwa bwo kugarura amahoro, akomeza gusuzugura abakuru bacu mu ngabo abasanisha ‘n’abayobozi batize kandi badafite umumaro’.

Umunsi ku wundi, ibikorwa bye byagiye bikomeza kwibasira abasirikare bo hejuru kugeza n’aho yashoboraga kunenga ku karubanda ububasha n’ubushobozi bw’abajenerali ba RDF n’Umugaba w’Ingabo ubwe.

Nyuma yo kwihanangirizwa inshuro nyinshi, Higiro yirukanywe mu gisirikare mu 2010. Yavuye mu Rwanda azi neza ko amahirwe ye azaba menshi nk’umuntu urwanya guverinoma kurusha kubaho nk’umuntu wemeye amakosa ye. Yihutira kwihindura nk’ijwi rihamagarira abandi kugira indangagaciro we zamunaniye akiri mu Rwanda.

Njye nk’umusirikare wavuye ku rugerero, sinshobora kugerageza gusaba gufatwa nk’umuntu wo hejuru, ariko nk’umucuruzi, ndacyatanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyanjye kandi nita bikomeye ku isura yacyo. Ntewe ishema n’imyaka namaze mu mwambaro wa gisirikare kandi kimwe n’undi wese nkaterwa ipfunwe n’ibikorwa bigayitse bya Higiro.

‘Kasisi’, iri ni izina ryibukwa na benshi muri twe bakoranye n’uwahoze mu ngabo z’u Rwanda Maj. Robert Higiro. Ugenekereje bisobanura ‘umuntu usenya’, Kasisi ni izina yahawe mu gihe cye nk’umusirikare.

Muri make, ikintu kimwe nanenga RDF, ni urwego ruhambaye rwo kubabarira ku muntu wagaragazaga imyitwarire ihabanye n’akazi akora, ubwitange n’ikinyabupfura gikenerwa muri zimwe mu ngabo zifite imyitwarire iboneye kuri uyu mugabane.

Inzira ya Higiro ni umurongo ufutamye wanyuzwe na benshi kuri uyu mugabane.

Hari ba Kasisi benshi babayeho… bamwe bafite intego kugera no gutura ahantu heza mu Burengerazuba bw’Isi (Western El Dorado) bakazahagarika ibikorwa byabo bageze aho bifuzaga kujya, abandi bafite intego yo gukoresha izo El Dorado mu gucengeza amatwara y’intambara mu gihugu cyababyaye, no gukoresha ubugizi bwa nabi ku buyobozi buriho bifuza guhirika bakabusimbura.

Guhindura Higiro intwari mu itangazamakuru si ukurenga amahame y’umwuga gusa, ni uguha nkana urubuga umugabo ukorana byeruye n’abagizi ba nabi bagabye ibitero bigahitana inzirakarengane z’abanyarwanda kandi yarigeze kugira inshingano zo kubarinda.

Abashyigikiye Higiro bagomba kwigira ku bandi bantu bagendera ku nyungu zabo bagiye babona za viza, ubwamamare n’amafaranga binyuze mu buhamya bw’ubuhimbano… bikarangira batengushye abateye inkunga.

Isomo muri ibyo riroroshye cyane : Tekereza kabiri mbere yo kwita ‘intwari ifite abo ivuganira’ umuntu ufite amateka ajorwa. Kora inshingano zawe cyangwa se witegure ko muzasangira umugayo umunsi ibintu byahindutse.”

Maj. (Rtd) Arthur Mitima

IBITEKEREZO
rukers vincent

sha Robert higiro afite amanyanga menshi muzi congo na gako ariko ntabwo yitwara neza pe.

kagame

You are doing bad murimo kwamamaza uyu mutiganyi nawese mushyizeho propaganda yiwe jyewe mbasha kumenya igikwiye nkashishoza ubwose ugendera mukigare afata iyinkuru ate please iyifoto muyikureho kuko jyewe nisindiye ariko numva neza icyo change ivuga nahantuye the same please umugabo yigeze kuvugango ntawusimbura I team itsinda means on my point of view kagama tuzi icyo yakoze undi tutazi biragoye kumenya icyo azaza akora so tumuhe igihe jyewe breminga uwakoze Ord constitions ndikwandika n ubu sinzi but Kare nasomye umwe avugango twubatse inzu tugeze mwisakara .......Congs man security others for politicians but Bob marle say if you want to know where you are going fast know where you are coming from so please .....Ret us know our tomorrow baravuzengo wirukana umugore uguguna igufa ukazana urimo. ..

Tito

Muvuga ubusa gusa nk'ibyo murabona byatumarira iki ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa FDLR

HRW yongeye guhamagarira Loni na RDC guta muri yombi Mudacumura wa...

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera ryo ku bwa Habyarimana

Abafaransa 3 bangiwe kwinjira mu Rwanda bafite ibyangombwa biriho ibendera...

Burera : Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I Kigali

Burera : Afunzwe nyuma yo gufatanwa amafaranga yibye aho yakoraga I...

Kigali : Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa uruhindu

Kigali : Umwarimu ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga ari gushakishwa...

NEW POSTS
Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

14-07-2017

Menya abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye paradizo

14-07-2017

Abaturage Kaniga ngo’ RPF - Inkotanyi ’ iri hafi guhindura aho batuye...

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo umunyagitugu

12-07-2017

Ukuntu Perezida wa Green Party yanga abamuvuga ibyo adashaka atowe yavamo...

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere cya 2017

10-07-2017

Ubukungu bw’u Rwanda bwiyongereye ku kigero cya 1.7% mu gihembwe cya mbere...

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo

10-07-2017

Hamuritswe igitabo cyiswe ’’amakayi y’urwibutso’’ kivuga ku nzira y’umusaraba...

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga muri politiki y’u Rwanda

6-07-2017

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda yagawe kubera kwivanga...

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

2-07-2017

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza : intego ya police,...

Umugande Andrew Mwenda, yemeza ko Perezida Kagame yari yasabye kuruhuka

1er-07-2017

Umugande Andrew Mwenda, yemeza ko Perezida Kagame yari yasabye...