LATEST NEWS
Itohoza
Igisirikare cya Uganda cyavuze aho Gen Makenga wayoboraga M23 aherereye
Publish Date: lundi 14 novembre 2016
VISITS :4166
By Admin

Igisirikare cya Uganda cyatangaje ko uwahoze ari umuyobozi w’inyeshyamba za M23 Sultani Makenga ari muri Uganda mu murwa mukuru Kampala, mu gihe hari hamaze iminsi igisirikare cya leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo gitangaje ko yaburiwe irengero.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, nibwo ingabo za kongo zari zagabye ibitero mu duce tw’Uburasirazuba bw’igihugu cyabo ndetse hakanumvikana urwamo rw’ibiturika ahagana ku mupaka utandukanya kongo na Uganda, nyuma ya raporo yari yatanzwe n’ubuyobozi ko uyu musirikare yarengeye muri utu duce.

Ikinyamakuru Reuters dukesha iyi nkuru kivuga ko nyuma yaho kuri iki cyumweru tariki ya 13 Ugushyingo 2016 aribwo igisirikare cya Uganda cyatangaje ko Sultani Makenga ahari kandi ko ameze neza mu mujyi wa Kampala ndetse ko n’ingabo ze ziri mu Burengerazuba bwa Uganda.

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Paddy Ankunda yagize ati “Makenga ari muri Uganda mu murwa mukuru Kampala ahitwa Bihanga ndetse n’ingabo ze za M23. Uyu musirikare yongeyeho ko n’undi wese utanga amakuru ahabanye n’ayo aba ari kubeshya.

Lt Col Paddy Ankunda

Uyu musirikare kandi yanahakanye amakuru avuga ko leta ya Uganda ngo yaba yahise ishyira ingabo zayo ku mipaka itandukanya ibihugu byombi.

IBITEKEREZO
nkinzi

natahuke areke guhahamura ingabo za congo ubu zarizig iye gutabaza ngoziboneye abanyarwanda bazirasa

Ngabonza Innocent

Aaaahhh Namahire Ubwo Akiri Mubuhungiro Urwanda Ubu Rwarirugatoye Ubu Nitwe Ibinyamakuru Byinshi Byari bibonye Akazi Ubundise Uyugabo Azaguma Mubuhungiro Kugeza Ryari Bamuhe Inama Barebe Ibyo Asaba Ko Ari Ukuri Ubundi Atahuke Nuko Avuga Ikinyarwanda Kandi Abakivuga Mutabashaka Kubutaka Bya Congo

Huji

Ahantu hitwa Bihanga muri kampala ...hagire utubwira aho ariho...


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Hari abakoze Jenoside bari mu Gihugu biyita Abapagasi

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

NEW POSTS
Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na RNC

11-01-2017

Kohereza Umugogo w’Umwami Kigeli mu Rwanda : Gutsindwa kwa Rujugiro na...

Kwishishanya hagati ya DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza kuraca amarenga atari meza

10-01-2017

Kwishishanya hagati ya DONALD TRUMP n’Inzego z’Iperereza kuraca amarenga...

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U Rwanda rwagezeho

9-01-2017

N’uwanga Urukwavu yemera ko ruzi kwiruka, Twagiramungu yashimye ibyiza U...

Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera

6-01-2017

Urugaga rw’Abavoka rwasezeye Me Toy, ruvuga ko rwifuza ubutabera