LATEST NEWS
Itohoza
Impamvu u Budage bwabaye indiri ya FDLR
Publish Date: vendredi 24 juin 2016
VISITS :2681
By Admin

Kugeza mu mwaka ushize, umutwe wa FDLR, urwanya Leta y’u Rwanda wasize ukoze jenoside mu Rwanda, wafataga u Budage nk’indiri yawo.

Umunyamakuru Simone Schlindwein wasuye abarwanyi ba FDLR ahamya ko bakunda u Budage ku buryo budasanzwe .

Ati” Benshi bafana ikipe ya Bayern Munich abandi Stuttgart, bose bazi Angela Merkel, naho bamwe bavuga ururimi rw’Ikidage.”

Ariko se ni gute umutwe w’intagondwa, ushinjwa ubugizi bwa nabi, Jenoside, ibyaha by’intambara n’iby’ibasiye inyokomuntu wiyumvamo igihugu cy’u Budage, cya mbere gikize ku mugabane w’u Burayi ?

Ignace Murwanashyaka

Ibi bifite inkomoko ku wahoze ayoboye FDLR, Ignace Murwanashyaka wabaye igihe kinini mu Budage. Uyu mugabo wakatiwe gufungwa imyaka 13, yaje mu Budage mu mpera za 1980 ubwo yigaga muri kaminuza ya Bonn. Nyuma yaho yahawe ubuhungiro akomeza kuyoborera ibikorwa bya FDLR mu mujyi wa Mannheim kugeza ubwo yatawe muri yombi mu 2009.

Murwanashyaka n’umwungirije, Straton Musoni bayoboraga ibikorwa bya FDLR bakoresheje ubutumwa bugufi, ubwo kuri internet na telefoni.

Mu gitabo giherutse gusohoka, “Tatort Kongo-Prozess in Deutschland” (Crime scene Congo - Trial in Germany) abanditsi Simone Schlindwein, Dominic Johnson na Bianca Schmolze bagarutse ku marorerwa FDLR imaze imyaka 20 ikorera mu Burasirazuba bwa Congo n’isano uyu mutwe ufitanye n’u Budage.

Urukiko rwo muri Stuttgart rwakatiye Murwanashyaka gufungwa imyaka 13 kubera ibyaha by’intambara no kuyobora umutwe w’iterabwoba. Uwari umwungirije, Straton Musoni nawe yahamwe n’icyaha cyo kuyobora umutwe w’iterabwoba akatirwa gufungwa imyaka 8.

FDLR

Isano rya FDLR n’u Budage

Hashize imyaka ibarirwa mu ijana u Budage bukoronije u Rwanda. Icyo gihugu cyambuwe u Rwanda ruhabwa u Bubiligi mu 1918. Ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge mu 1962, u Budage bwatangiye kugirana umubano na Leta zagiyeho nubwo zarangwaga n’irondamoko.

Muri icyo gihe Abanyarwanda benshi bagiye kwiga muri kaminuza z’u Budage, barimo na Murwanashyaka na Musoni. Harimo kandi n’uyoboye FDLR muri iki gihe, Sylvestre Mudacumura watojwe n’igisirikare cy’u Budage, Bundeswehr.

Nyuma yo gusiga bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Mudacumura na bagenzi be bagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho bamaze imyaka 22 mu bwicanyi, iterabwoba n’ubujura bw’amabuye y’agaciro, imbaho n’amakara.

Mu rubanza rwa Murwanashyaka na Musoni humvikanye ubuhamya bw’umugore wahawe izina rya Z6 wavuze uko yajombwe icyuma mu itako, agafatwa ku ngufu umugabo we areba. Uyu mugore yavuze ko umukobwa wabo w’imyaka 13 nawe yasambanyijwe n’abarwanyi batanu bikurikiranya.

Nyuma yaho ngo umuryango wabo wajyanwe mu ishyamba aho uwo mutegarugori yashowe mu bucakara bwo gusambanywa ku gahato. Yaje gutoroka nyuma y’amezi arindwi.

Impunzi na ex.FAR bahungira muri Congo

Nubwo muri urwo rubanza byagoranye kubona ubuhamya bushinja FDLR kubera amikoro , imiryango nka Human Rights Watch (HRW) isanga gukatirwa kwa Murwanashyaka na Musoni kwareretse FDLR ko nta bucuti bwihariye ifitanye n’u Budage.

Umukozi wa HRW witwa Simone Schlindwein yagize ati” FDLR yahoze ifata u Budage nk’umufatanyabikorwa wayo, hari n’ababubonaga nk’iwabo ha kabiri. Ariko ntituzemera ko ibyaha byo muri Congo biyoborerwa cyangwa bishyigikirirwa mu Budage.”

Gen. Mudacumura Sylivestre ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ( Uri inyuma ya Habyarimana) aha Kinani yari yasuye kurugamba, aho Inzirabwoba zarwanaga n’INKOTANYI. Hagati ni Gen. Gastari

Gufatwa kwa Murwanashyaka na Musoni kwaciye intege FDLR cyane. Ingabo za Congo, FARDC, zivuga ko zagabye ibitero kuri uyu mutwe ndetse muri Gicurasi 2016 zavuze ko zafashe umuyobozi wayo, Leopold Mujyambere.

Kuri ubu kandi uyu mutwe wacitsemo ibice, Bamwe mu barwanyi bakuru bavugwaho kwiyomora kuri FDLR bagashinga umutwe wabo, CNRD, uyobowe na Wilson Irategeka nyuma y’igitero uyu mutwe wagabye kigahitana batanu.

Amakuru avuga ko Irategeka n’umuyobozi wa FDLR, Victor Byiringiro baba barapfuye ibintu bitandukanye birimo no kwitandukanya na Gen. Mudacumura ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Ignace Murwanashyaka (Iburyo) na Straton Musoni (Ibumoso) (Internet)

Source : DW.COM

IBITEKEREZO
Sebera von Eichmenn Klaus

Siko biri !!!Ahubwo Abanyarwanda bose ntibemera ubukoroni Ariko amaburaburizo nibe. Niyo dukoronezwa n'ubudage kuko bo ntamacakubiri bari kutubibamo nkayabariya babazunguye Ariko nubundi abadage barayishyigikiye kuko gufunga abo bagabo bitabuze ko bayanga icyo. Wakishe


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana Miliyoni 51 ya PL

Ndagijimana yatorokanye Ibihumbi 200 by’Amadolari ya RPF, Mitali atorokana...

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye Ubutabera

Mpayimana Philippe yisubiriye mu Bufaransa, biravugwa ko yaba akwepye...

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Dr Gerard Gahima yandagaje bamwe mu bashaka gupfobya no guhakana Jenoside...

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

NEW POSTS
Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko rwa Gisirikare

26-06-2017

Minisitiri w’Intebe yarahije Lt. Col Déo Rusizana, Visi-Perezida w’Urukiko...

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka Rusizi

26-06-2017

Perezida Paul Kagame yakomoje ku gitero cyagabwe mu Karere ka...

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...