LATEST NEWS
Itohoza
Impamvu y’Urupfu rw’ Umwami Kigeli V Ndahindurwa ‘Watangiye’ muri Amerika
Publish Date: mardi 18 octobre 2016
VISITS :17165
By Admin

Inkuru y’urupfu rw’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wategetse u Rwanda kuva kuwa 28 Nyakanga 1959 kugera ahiritswe ku butegetsi kuwa 28 Mutarama 1961 rwamenyekanye kuri iki cyumweru tariki ya 16 Mutarama 2016 ko yatanze mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016.

Kigeli akaba yaguye mu Mujyi wa Oakton muri Virginia,imwe muri Leta 50 zigize Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari amaze imyaka 24.

Amakuru twabwiwe n’umunyarwanda uba muri Canada, avuga ko Umwami Kigeli , yazize indwara y’impyiko yari amaze igihe kitari gito arwaye. Yagize ati : Kigeli yari arwaye impyiko, kandi yari afite na (hypertension) kuburyo abaganga bari baramutegetse gukora Sport kuko yari munini, arayikora aza kugabanuka, urupfu rwe rwatubabaje cyane kuko yahoraga yifuza gutaha.

Ndahindurwa wari ugize imyaka 80 y’amavuko, yabonye izuba kuwa 29 Kamena 1936, avuka ku Mwami Yuhi V Musinga n’Umwamikazi Mukashema, i Kamembe mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Mu 1944, Umwami Yuhi V Musinga ‘yatangiye’ mu buhungiro muri Zaire ubu yabaye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo guhirikwa n’Ababiligi, asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Rudahigwa, ahabwa izina rya Mutara III.

Ubwo Umwami Musinga yatangaga, Ndahindurwa yari umwana w’imyaka umunani. Yize amashuri yisumbuye muri Groupe Scolaire Astrida ubu yahindutse Groupe Scolaire Officiel de Butare, akomereza i Nyangezi muri Zaire.

Nyuma y’uko umuvandiwe we kuri Se, Mutara III Rudahigwa atanze bitunguranye ubwo yari yagiye kwivuriza i Bujumbura, kuwa 25 Nyakanga 1959, nyuma y’iminsi itatu byatangajwe ko Ndahindurwa abaye Umwami w’u Rwanda afata izina rya Kigeli V, icyo gihe akaba yari afite imyaka 23 kandi atarashaka kugeza n’uyu munsi.

Kigeli V Ndahindurwa yabaye umwami kugeza tariki 28 Mutarama 1961, ubwo yahirikanwaga n’ingoma ya cyami ndetse Kamarampaka yemeza ko ingoma ya cyami isezererwa hakimikwa Repubulika. Yakuweho na Mbonyumutwa ubwo we (Kigeli V) yari yagiye i Kinshasa, aho yagombaga kubonana n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Dag Hammarskjöld, ahunga atyo, yabanje kuba muri Kenya nyuma ajya kuba muri Amerika ariho aguye.

Ntiramenyekana niba Umwami Kigeli, azashyingurwa mu Rwanda nkuko Abanyarwanda baba hanze babyifuza, ubwo babwiraga Rushyashya ko na Musinga yaguye i Moba ariko aza gushyingurwa mu Rwanda, Rudahigwa yaguye Bujumbura nawe yashyinguwe mu Rwanda.

Umwami Kigeli RIP

IBITEKEREZO
eric nicklaus

rest in peace

clemence

oh mana mwakire mubawe agiye twari tukimukeneye

Agumasabe laurent

Nyagasani amwakire mube !

Agumasabe laurent

Nyagasani amwakire mube !

NSHIMIYIMANA Eric

umwami KIGERI V RUDAHIRWA tumwakiriye murwamubyaye ariko agire iruhuko ridashira uwiteka abane nawe

tito

Birarangiye imfura zirashize. Imana imwakire mu batagatifu bayo. Yakunze u Rwanda n'abanyarwanda, naruhuke mu mahoro.

GUMANA J

TWAMUKUNDAGA ! NIYIGENDERE ? IMANA IMWAKIRE MUBAYO.

baziki

nibyiza ko umwami aje mugihugu

Soit x

Ntacyo narenzaho nange ejo ninge nawe nuko .murimake ntakundi akaje karemerwa

allan

roho zintungane ziri mubiganza bya nyagasani

Genda Mfura Yacu

Wowe Umuvuga Nabi Urakabura Uko Wigira Kavumwe Bayobozi Bacu Mudusabire Umugogo We Kandi Mumudushyirire Mutwari Zacu.

Dushimiyimana Ephrem

Imana imuhe iruhuko ridashira ariko ntamwana yagiraga nohanze ?aramutse ari ntawe byaba bibabaje cyane aramutse ahari yaza mumuryango twamwakirana urukundo n'ubwuzu mubavandimwe n'inshiti z'umuryango

Mushakamba Vicent

Imana imihe uburuhukyire budashira. Sogokuru bye. Twebwe abaana bawe mur'Uganda turwitugukunda rwose.

Ifeza

Imana imwakire mubayo

uwiteka imana izamwakire mu bayo

uwiteka izamwakire mu bayo

niyongira Aphrodice

Ä°mana imuhe irukoridashira twamukundaga ! Bamushyingure rwamubyaye.

Ndayisunze Olivier

Imana,imuhe,iruhukoridashira.

bazumutima

azashyingurwe mu mahoro nibyo twifuza,ubundi agire iruhuko ridashira

teregisi

imana imwakire mubayo kd twifuzako yashyingurwa murwanda rwagihanga wahanze urwanda

nshimiyimana emmanuel

IMANA IMWAKIRE MU BAYO.

1 | 2 | 3

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urubanza rwa Murekezi ukekwaho Jenoside rwasubitswe, hitabazwa Minisiteri

Urubanza rwa Murekezi ukekwaho Jenoside rwasubitswe, hitabazwa...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga