LATEST NEWS
Itohoza
Impamvu zateye Tanzania guha inshingano zikomeye Kaberuka ititaye yuko ari umunyarwanda
Publish Date: mardi 23 août 2016
VISITS :2323
By Admin

Perezida wa Tanzania, Jon Pombe Magufuli, yahaye inshingano zikomeye Donald Kaberuka atitaye yuko ari Umunyarwanda.

Magufuli wari wakiriye Kaberuka, mu ngoro ya Perezida i Dar es Salaam, mu mpera z’iki cyumweru gishize yagize Kaberuka umujyanama wa leta ya Tanzania mu by’ubukungu, anagirwa kandi umuyobozi w’akanama kagenzura imikoranire ya Tanzania n’abandi bafatanyabikorwa bayo mu bintu bitandukanye mu iterambere.

Itangazo ryahawe itangazamakuru n’ibiro bya Perezida muri Tanzania rivuga yuko Perezida Magufuli ashima cyane ubuhanga n’ubushishozi bya Donald Kaberuka ngo Tanzania ikaba yiteze kuzamusaruraho byinshi ngo cyane kurira inama igihugu uko cyabyaza umusaruro utubutse umutungo kamere Tanzania ikizeho cyane !

Magufuli yavuze yuko iyo mitungo Tanzania yibitseho ariko ntibyazwe umusaruru uhagije harimo amabuye y’agaciro, gaz, ubutaka bwayo bunini, amatungo, ibyambu (Ports), ibiyaga (lakes) kimwe na zapariki usangamo ibikoko byinshi kandi bitandukanye.

Kaberuka warangije manda ze ebyiri z’imyaka itanu itanu nk’umuyobozi wa Banki Nyafurika itsura amajyambere AfDB yashimwe cyane na Magufuri ukuntu yafashije Tanzania igihe yari ikiri kuri uwo mwanya w’ubuyobozi bwa bank nyafurika.

Magufuli yavuze yuko Kaberuka akiri ku buyobozi bw’iyo banki Tanzania yabonye inkunga zayo nyinshi muri proje zitandukanye z’iterambere ngo cyane ariko mu iyubakwa ry’imihanda. Iyi ikaba ariyo mpamvu nawe amwituye kumuha inshingano zikomeye mu gihugu cya Tanzania.

Dr. Donald Kaberuka yakirwa mubiro by’umukuru w’igihugu Dr. Pombe John Magufuri

Kaberuka wakoze imyaka myinshi mu bigo mpuzamahanga mu bijyanye n’amabanki n’ubucuruzi mpuzamahanga yagizwe Minisitiri w’imari n’igenamigambi hano mu Rwanda aho yaje kuva kuri uwo mwanya ajya kuyobora AfDB. Arangije manda ye ya mbere muri iyo banki habuze umuntu wahangana nawe ngo amusimbure, bose bategereza yuko arangiza manda ntarengwa ya kabiri !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo kwirukana abimukira

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

NEW POSTS
Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi