LATEST NEWS
Itohoza
Inama ya RNC igice cya Kayumba mu kiriyo cy’umugore wa Rusagara
Publish Date: lundi 29 août 2016
VISITS :6166
By Admin

Umugore wa Rtd Brig Gen Frank Rusagara, Christine Rusagara, yitabye Imana kuwa kane tariki 18 Kanama 2016 azize uburwayi mu bitaro byo mu Bwongereza.

Amakuru agera kuri Rushyashya avuga ko Christine yari amaze igihe kinini yivuriza indwara ya kanseri mu Bwongereza, ariko abaganga bakaba batashoboye kurokora ubuzima bwe.

Yari umubyeyi w’abana batanu barimo abahungu batatu n’abakobwa babiri.

Amakuru ava mu Bwongereza akavuga ko mukiriyo cye haje abanyarwanda benshi gufata mu mugongo umuryango wa Rusagara Frank ufungiye mu Rwanda ku Mulindi, muri icyo kiriyo umukuru w’umuryango yari David Himbara usanzwe uba muri Canada, akaba ariwe wari uhagarariye umuryango wa Byabagamba ubyara David Himbara, Col. Tom Byabagamba na Nyakwigendera Christine Rusagara, maze ibyari ikiriyo Himbara abihinduramo inama ya rwishwa ya RNC igice aherereyemo cya Kayumba Nyamwasa, aha ngo hakaba haravugiwe amagambo atari meza k’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda ndetse no kwamagana madaye ya gatatu.

Amakuru twahawe n’umuntu wari hafi aho utifuje ko twatangaza izina rye ngo muri iyo nama yo mu kiriyo ngo hafatiwemo ingamba zikaze zo gutangira gukoresha itangazamakuru ryo mu Rwanda nabamwe mubanyamakuru bakorera mu Rwanda gutangira ibiganiro kuma radio na Television byigenga kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Kagame.

Mugusoza inama Himbara yabasomeye ubutumwa bwoherejwe na Gen. Kayumba Nyamwasa bwo kwihanganisha umuryango wa Rtd Brig Gen Frank Rusagara.

Amakuru akavuga ko Christine Rusagara kugeza n’ubu atarashyingurwa, kubera ibibazo biri mu muryango. Ariko itangazo ryumvikaniye kuma radio yo mu Rwanda riravuga ko Christine Rusagara azashyingurwa ejo kuwa Gatandatu tariki ya 27 Kanama 2016, mu Bwongereza. Misa yo kumusabira irabera i Nyarutarama kuri CLA ( Christian Life Assembly kuri uyu mugoroba w’uwa gatanu.

Abavandimwe batatu, David Himbara, Col. Tom Byabagamba na Nyakwigendera Christine Rusagara

Umuryango wa Rtd Brig Gen Frank Rusagara, Christine yari umubyeyi w’abana batanu barimo abahungu batatu n’abakobwa babiri.

Umugabo we Rtd Brig Gen Frank Rusagara yahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda aza kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ; nyuma yaho ubutabera bwatangiye kumukurikiranaho ibyaha birimo gusebya leta biza no kumuhama ahanishwa gufungwa imyaka 20.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
Mutezintare Jean-Michel

Ariko ibya Himbara biratangaje.Ese ntiyihangana ngo uwo mubyeyi mushikiwe ashyingurwe mu cyubahiro ? Ayo maco y'inda si gusa ahubwo harimo n'uburwayi.Hari virus mur'iyi minsi igendagenda mu batavuga rumwe na Leta y'u Rwanda itera,guhuzagurika,kudasinzira neza bashiguka,kurota bageze i Kigali ku maguru,ndetse no kubona bari ku butegetsi,Abanyarwanda babakomer'amashyi.Intiti mu ndwara zo mu mutwe,byitwa HALLUCINATIONS.

Ishimwe Travolta

@Gikazi Christine,tomora neza utubwire icyo ushatse kuvuga.Ngo ibibi birarutana ?Ibihe ?Ndasobanuza,wivuga mu marenga,uru rubuga rurisanzura.

Marc Matabaro

Amakuru yizewe atangwa na abantu baba London aravuga ko mu mataora amaze iminsi iba muri RNC wa mugabo wagiye avugaho cyane yihisha muri communities za abanyarwanda aho ngaho ashaka kuzisenya Eric Kayishema ngo yaba amaze kugorererwa umwanya w'ubukangurambaga mu Bwongereza muri iryo shyaka rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Kagame,inshingano yahawe cyane ubu ngo akaba ari ukumvisha abagore baho cyane cyane abatuye mu mugi wa Birmingham dore ko mission yari yahawe yo gusenya umuryango wa abanyarwanda bahatuye bibumbiye muri WM-RCA bisa ngaho byamunaniye ariko na nubu ngo akigerageza none akaba yariyemeje ngo guhera mu bagore ba abanyarwanda bagize iyo community noneho abagabo nabo bakazagendera ku bagore babo.akaba rero yabaje ashinzwe uwo mwanya ariko mu ibanga rikomeye kuko ngo mission yahawe yo guteranya no gusenya umuryango wa abanyarwanda ukomeye mu Bwongereza wa WM-RCA atarayirangiza kubera gahunda ye ngo yo gushing undi mu muryango we yise Birmingham and Black country utararangira ngo wemezwe nku umuryango mushya wa abanyarwanda.Banyarwanda banyarwandakazi baba mu Bwongereza cyane cyane abatuye muri WM-RCA Birmingham na Coventry murabe maso Erik Gashema atazashora muri murwita ikiziba. imigambi ye yose yaravumbuwe ni ikirura kigira intama nki ibindi bigarasha byose byatangiyee gutyo.mumwirinde aho ari hose mumuhe akato kuko nta mpamvu yo kuganira cg se gusangira ni umwanzi,.

Gikazi Christine

Birashimishije uko bimeze kwose kumenya ko Missa yo kumushyingura ishobora kubera i Nyarutarama. ibibi birarutana !!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibimenyetso biraca amarenga ku mpinduka zikomeye muri Guverinoma

Ibimenyetso biraca amarenga ku mpinduka zikomeye muri Guverinoma

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

NEW POSTS
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

22-08-2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...