LATEST NEWS
Itohoza
Indege ya Habyarimana : Iturufu rya Kayumba ryo kubona ubuhungiro mu Bufaransa
Publish Date: jeudi 13 octobre 2016
VISITS :7130
By Admin

Inkiko z’Ubufaransa zigiye gusubira mu iperereza ku ihanurwa ry’indege ya Habarimana cyane cyane zigamije kwumva ubuhamya bwa General Kayumba Nyamwasa.

Aya ni amakuru yatangajwe na RFI ndetse n’ibindi binyamakuru bikomeye byo mu Bufaransa n’iburayi bivuga ko abacamanza b’ Abafaransa barimo gukora iperereza kuwarashe indege ya Perezida Habyarimana baba biyemeje kubyutsa idosiye.

Abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda bo mu ishyaka RNC, bakomeje gukeka ko gushinja ku mugaragaro Perezida Paul Kagame urupfu rwa Habyarimana n’ihanurwa ry’indege ye bishobora gukoma mu nkokora iterambere u Rwanda rumaze kugeraho no kuburizamo manda ya gatatu ya Perezida Kagame.

Ubuhamya bwa Gen. Kayumba ntagishya kirimo

Mu mwaka wa 2000 Bruguière, yumvise ubuhamya bwa Christophe Hakizabera, wemezaga ko ibisasu byaje ari bitandatu, mu gihe Jean Pierre Mugabe we avuga ko imbunda enye zo mu bwoko bwa SAM-16, zinjijwe muri CND, ibice bizigize bitandukanye, ngo zaziye mu byo kurya.

Mu mwaka wa 2004 muri Gicurasi, Umucamanza Jean Louis Bruguière yumvise uwahoze mu gisirikare cya APR akaza guhunga Aloys Ruyenzi wemeza ga ubwe ko yagenzuye ipakirwa ry’intwaro, mu ikamyo yari itwaye inkwi zo gucana, akavuga ko ibyo bisasu byarashe indege ya Habyarimana babizanye muri Gashyantare 1994, mu gihe Abdoul Ruzibiza we umutangabuhamya w’imena wa Bruguière, atigeze ahuza n’ibyavuzwe na Gafirita waje kuburirwa irengero muri Kenya, kuko Abdoul Ruzibiza we ahubwo yemeza ko ibyo bisasu byageze i Kigali mu mpera za Mutarama, nk’uko yabyanditsemu gitabo cye, Rwanda, l’hisotoire secrète, igihe yajyaga gutanga ubuhamya muri TPIR (Tribunal Pénal International pour le Rwanda), Ruzibiza yahinduye imvugo avuga ko niba yibuka neza ibisasu byageze i Kigali mu kwezi kwa Gashyantare.

Ibisigazwa by’Indege ya Habyarimana

Ireme n’i vuguruzanya riri hagati y’abo batangabuhamya, Ruyenzi, Ruzibiza, Micombero, Rudasingwa, Musoni, Marara, bavuga ko bari mu ngabo za FPR kandi bagize uruhare cyangwa bamenye imyiteguro y’ihanurwa ry’indege ya Habyarimana niryo ryatumye umucamanza w’umufaransa Marc Trévidic yanga kumva Gafirita akoresheje amazina y’amahimbano (annonymat) ndetse yiyizira mu Rwanda gukora iperereza ryimbitse ryagaragaje ko uruhare mu ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryabazwa ingabo z’Abafaransa na Ex.FAR kuko aribo bari barinze ikibuga cy’inde cya Kanombe.

Ibi rero ni amaburakindi kuri Gen. Kayumba Nyamwasa uri gushaka ubuhungiro mu gihugu cy’Ubufaransa nyuma yaho itsinda rihagarariye impunzi n’abimukira ryaregeye urugereko rw’ubujurire mu Rukiko rw’Ikirenga muri Afurika y’Epfo, risaba isubirwamo ry’icyemezo giha ubuhunzi Kayumba Nyamwasa.

Iri huriro ry’abimukira n’impunzi muri Afurika y’Epfo, CoRMSA rifashijwe n’ikigo cy’abanyamategeko, Southern Africa Litigation Centre, SALC, ryavuze ko riri gusaba leta y’icyo gihugu “kubaha uburyo bwo gutanga ubuhunzi no guharanira ko Afurika y’Epfo idahinduka ubuhungiro ntavogerwa bw’abanyabyaha.”

Hari kandi urubanza rwabereye mu rukiko rwisumbuye rwa Pretoria muri Afurika y’Epfo aho rukurikirana urubanza Leta ya Afurika y’Epfo iregwamo kuba yarahaye Kayumba Nyamwasa ubuhungiro butubahirije amategeko, abarega bagaragaza ko Kayumba yahawe ubuhungiro ataragera muri iki gihugu.

Gen. Kayumba Nyamwasa

Urukiko rwashyikirijwe impapuro zigaragaza ko abaregwa bari bafitanye imikoranire mu ibanga mbere y’uko Kayumba ahungira muri iki gihugu.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
kagabo innocent

abafaransa muribeshya cyane.

jean baptiste

byose erega biterwa nu RWANDA ubuse iyo tujyana munkiko ubufaransa kuruhare rwagize muri genocide ugirango ibibyoc ntibiba byarakemunse gsa KAYUMBA niba koko ari gukorana nabafaransa nta kiri umunyiginya nyawe ibyo nukugambanira igihugu cya basogokuru ba RWABUGIRI

viateur

ariko abobafarabsa ntibaramenya ko hari amazi adatobeka ku IMANA y'i Rwanda

nsabyumukiza justin

abazungu ni abahangacyane kko kariya gasanduku abafarasa bazi aho karipe kd amakuru kafashe barayafite yose ahahaaaaa mbandoga umusaza muzarebe umusi babishatse hazaka umurirope gusa wa mana we uzatwirindire

kabayizamunnyo

hahahahahhaha

Iterambere ni irya abanyarwanda ,pas les meurtriers.

moreno

Abo bafaransa babanje bagakora iperereza ku rupfu rwa Kadaffi bishe maze Libya ikaba imaze guhinduka umuyonga. Barabona Habyarimana ariwe u ashishikaje cyane kuruta uwo biyiciye ? Abazungu ikibashobora ni uko abanyagihugu bashyira hamwe bagashyigikira abayobozi babo nta kindi.. Naho izo manza bashaka ubwo barimo gutegura ayandi mahano muri Afrika ku bw'inyungu zabo

mushi

Kayumba namugira inama yo gutaha I Rwanda akava ishyanga. Taha ishyanga ritazagukenya, usabe imbabazi abanyarwanda

rubyiro

amaburakindi nuko akora bareke bahanyanyaze

Zéro Faute

Ariko iyi nkinamico abafaransa baba bakina bibwira y'uko aribo bazi ubwenge kurusha abandi ? Baca umugani ngo "utazi ubwenge ashima ubwe." Ingabo z'ubufaransa zari i kanombe indege ihanurwa zakoze iki nyuma y'iryo sanganya ? Barabaza Kayumba se niwe ubitse ka gasanduku bita "boîte noire" kaba kabitse amakuru yose ku mpamvu zateje impanuka y'iyo ndege ? Bazabanze batangarize isi aho ako gasanduku kagiye babone kurubwira ibindi bishakiye ?

Cimpaye

Nkaya makuru muyakura he koko ? Ndabemeyr


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa AMIR

Ibyo utamenye ku mukobwa uvuga ko yasambanyijwe n’ umuyobozi wa...

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Nyagatare : Umupolisi yarashe umumotari ahita apfa

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku butegetsi

Hashyizweho igihembo ku muntu watanga amakuru yakuza Perezida Trump ku...

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

NEW POSTS
Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

20-10-2017

Ukuri ku ihanurwa ry’indege ya Habyarimana : Kwivuguruza kw’Abatangabuhamya

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa Rwigara

20-10-2017

Mugenzi Thabita Gwiza, Kayumba na Himbara mu mugambi wabo kwa...

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

14-10-2017

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

14-10-2017

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...