LATEST NEWS
Itohoza
Intambara ikomeye hagati y’Ubutegetsi bwa Trump n’Itangazamakuru imaze gufata indi ntera
Publish Date: lundi 30 janvier 2017
VISITS :1972
By Admin

Itangazamakuru rifatwa nk’ubutegetsi bwa gatatu muri buri gihugu rikaba rihabwa umwanya ukomeye mu bihugu byateye imbere ubu ryaba ridacana uwaka n’ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump.

Nyuma yuko White House yibasiye Abanyamakuru bikomeye kubera ko basuzuguje irahira rya Trump bakavuga ko ritigeze ryItabirwa n’abantu benshi nkuko byari bisanzwe kubandi baperezida bayoboye Amerika, hakaza kubaho guterana amagambo cyane ubu ibibazo biravuka ubutitsa kuburyo itangazamakuru n’ubutegetsi bwa Trump bishobora kugira imibanire nk’iy’agaca n’imishwi y’inkoko.

Umwe mu bayobozi bakuru mu biro bya Trump witwa Steve Bannon yatangaje kuri uyu 26 Mutarama 2017 ko bagiye guhangana n’Itangazamakuru ryiyita ko ari iry’umwuga muri Amerika kandi ngo ryariyemeje kurwanya ubutegetsi bwa Donald Trump. Bannon yabwiye ibitangazamakuru rikora muri ubwo buryo ko bIgomba gufunga umunwa, avuga ko abatangarije intambara yeruye.

Perezida Trump aganganye bikomeye n’Itangazamakuru amaherezo azaba ayahe ?

Yakomeje asobanura ko atiyumvisha ukuntu ibitangazamakuru byinshi bitaremera ko Trump yabaye Perezida w’Amerika, Bannon akaba abibonamo agasuzuguro gakabije.

Steve Bannon ngo yaba yarahamagawe kuri telefone ngendanwa n’umunyamakuru utavuzwe izina ngo hanyuma batangiye kuvugana, Bannon ahita amubwira ko bateye isoni, ko bagomba kuziba hanyuma bagategereza gato ibyo Perezida mushya azakora mbere yo guca urubanza kubintu batarabona.

Nyuma yaho undi munyamakuru yamuhamagaye ngo amubaze kuri iki kibazo, Bannon yamubwiye ko Itangazamakuru ryo muri Amerika ryabaye nk’ ishyaka ritavugarumwe n’ubutegetsi, ati ntabwo musobanukiwe ibibera muri iki gihugu, yakomeje asomera uyu munyamkuru amubwira ko biteye agahinda kubona Itangazamakuru ritaramenya impamvu n’ukuntu Trump yatowe.

Steve Bannon

Uyu mugabo Steve Bannon nawe yavuzwe cyane igihe cy’amatora ubwo yatukaga ibitangazamakuru bikomeye avuga ko ari ibinyamakuru bipfuye ijana ku ijana ko batazi icyo gukora . Ibi yabivuze Trump ubwo yaramaze gutorwa kandi itangazamakuru ritarigeze rimuha amahirwe yo gutorwa na gato, ahubwo ngo bakoreraga Hillary Clinton.

Steve yanabajijwe kumunyamakuru Sean Spicer uherutse gukora ikiganiro aho yikomeye Perezida Trump kuburyo bukomeye avuga ko ntabantu bitabiriye imihango yo kurahira kwe maze Bannon afatwa n’uburakari bukomeye avuga ko Itangazamakuru rimeze nkirya Sean ntatangazamakuru ririmo ko rikorwa n’abantu batagira ubwenge, ko n’abanyamakuru nkabariya batagomba kwemererwa uruhusa mu mihango nkiriya.

Guhangana hati y’ubutegetsi n’Itangazamakuru byakundaga kugaragara hano muri Afurika mu bihugu bikiri inyuma mu iterambere none byageze no mu bihugu byitwa ko aribyo biriha uburenganzira busesuye ! Gusa biragaragara ko ikibazo kitari hano hafi ngo gikemuke kuko iki cyumweru kigitangira ushinzwe itangazamakuru muri White House yatanze ikiganiro n’abanyamakuru bikaba byaravuzwe ko amatelevisiyo menshi yamusuzuguye bakanga guhitisha nibyo arimo kuvuga.

Hakizimana Themistocle

IBITEKEREZO
kalisa

Itangazamakuru rifatwa nk'ubutegetsi bwa kane. Nyuma ya Executif, Législatif na Judiciaire bavuga ko ubutegetsi bwa kane ari itangazamakuru. Birantangaje kubina umunyamakuru uvuga ko itangazamakuru ari irya gatatu...


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Iturufu y’amoko (Hutu &Tutsi) kimwe mu byatumye Gen Kayumba ashwana na bagenzi be

Iturufu y’amoko (Hutu &Tutsi) kimwe mu byatumye Gen Kayumba ashwana na...

Kamonyi:Umugore yatezwe igico n’abagabo batanu bamufata ’ku ngufu’

Kamonyi:Umugore yatezwe igico n’abagabo batanu bamufata ’ku ngufu’

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

PETER VERLINDEN yashatse guteza akavuyo aho abagabo bateraniye afungirwa mu kazu k’imbwa

PETER VERLINDEN yashatse guteza akavuyo aho abagabo bateraniye afungirwa mu...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

27-03-2017

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

26-03-2017

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...