LATEST NEWS
Itohoza
Interpol yakuyeho ubusabe bwa Espagne bwo gukurikirana Abanyarwanda 40
Publish Date: dimanche 22 novembre 2015
VISITS :475
By Admin

Urwego rwa Polisi yo mu Mujyi wa Madrid muri Espagne rukorana na Polisi mpuzamahanga, rwoherereje ibihugu 190 bigize Interpol, ubutumwa busaba gutesha agaciro ubusabe rwari rwaratanze bwo gukurikirana Abanyarwanda 40.

Interpol ikoresha ubwo buryo buzwi nka ’diffusions’ isaba ko umuntu runaka afatwa cyangwa akarangwa aho aherereye kimwe n’andi makuru yose ajyanye n’ iperereza.

Itangazo rya Polisi y’ u Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ugushyingo 2015, rivuga ko Polisi y’i Madrid ikorana na Interpol, Madrid National Central Bureau, yakoze akazi kayo isaba ibindi bihugu kwirengagiza ubwo busabe bwatanze mbere.

Iryo tangazo rikomeza rigira riti “Ibi bikurikiye ko Interpol yagaragaje ko buri umwe muri abo Banyarwanda 40 ntacyo akurikiranyweho, ikanatanga inyandiko muri Kamena 2012 isobanura ko abo bantu bavugwa badashakishwa na Interpol.”

Ibi ngo bikaba bisobanura ko abo Banyarwanda 40 ntacyo bakibazwa.

Iki cyemezo gikurikiye umwanzuro uheruka w’ Urukiko rukuru muri Espagne, narwo rwatesheje agaciro ibirego byarebaga abasirikare bakuru b’u Rwanda 40, byari byaratanzwe n’umucamanza wo muri Espagne mu 2008.

Source : RNP

IBITEKEREZO
Mike

Polisi yo muri Esipanye yafashe icyemezo gikwiye.Erega n'ubundi ibyo birego nta shingiro byari bifite.Ukuri kuratsinze.

rukara

nibyo kwishimirwa ko bashishoje bakamenya ukuri ubundi ukuri burigihe kuzatsinda abayobozi bacu barenganaga

rutare

Ukuri guca muziko ntigushye koko. Ngaho za nyangabirama z'interahamwe nizongere zibwejagure nk'uko byari byagenze igihe Afande KK abongereza bamuhohoteraga.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe baryamana

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe...

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...