LATEST NEWS
Itohoza
Irakoze Arsene w’imyaka 21 y’amavuko, aracyekwaho kwica nyirakuru, Murekatete Bernadette w’imyaka 68,Aratoroka ubu ntawuzi irengero rye
Publish Date: samedi 7 octobre 2017
VISITS :2493
By Admin

Irakoze Arsene w’imyaka 21 y’amavuko, aracyekwaho kwica nyirakuru, Murekatete Bernadette w’imyaka 68, ahita atoroka.

Murekatete Bernadette yishwe mu ijoro ryo ku wa Kane rishyira iryo ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2017, iwe mu rugo, mu karere ka Nyanza, umurenge wa Muyira, akagari ka Nyamiyaga mu mudugudu wa Kiniga.

Irakoze Arsene yari umwuzukuru wa Murekatete, yamureze akiri umwana ubwo nyina [umukobwa wa Murekatete] yapfuye amaze amezi 2 amubyaye, uyu mukecuru wishwe yamufataga nk’umwana we, kuko ni we mubyeyi yagiraga.

Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyira, Murenzi Valens, yagiranye n’Itangaza makuru avuga ko uyu musore acyekwaho kuba yishe nyirakuru amunize, amuziza amafaranga.

Agira ati “ni ubusambo n’umururumba byatumye amwica, kuko ngo yahoraga asaba uwo mukecuru amafaranga. Akamubwira ko ntayo. Mu gitondo saa kumi n’ebyiri (06:00) nibwo amakuru yamenyekanye, atanzwe n’akana k’agakobwa k’imyaka 12 kabanaga n’uwo mukecuru, nako yasize akaboshye amaboko n’amaguru, agashyira n’ibitambaro mu kanwa, akabwira ko nigasakuza ataragera kure nako akica”.

Akomeza avuga ko yamwishe arangije ashorera inka y’imbyeyi yabaga aho mu rugo, ajya kuyigurisha mu Ruhango, amafaranga akuyemo ayagira itike, ndetse ko bigaragara ko ari umugambi w’ubwicanyi yari amaze iminsi ategura.

Ati “umukecuru yari afite inka y’imbyeyi yendaga no kubyara, yamaze kumwica amunize arayishorera ajya kuyigurisha mu Ruhango, yayigurishije ibihumbi 240, uwayiguze twakurikiranye turayimwaka ndetse aranafunze hamwe n’umuranga wa yo, n’umumotari watwaye kuri moto uwo musore ubwo yari amaze kuyigurisha”.

Irakoze ngo yabaga mu rugo igihe gito, ubundi akaba mu Ruhango na Kigali, yari amaze iminsi ataba mu rugo, yari yaje ejo [ku wa kane tariki ya 5 Ukwakira], ari nabwo mu ijoro yahise yica nyirakuru, Valens agira ati “biragaragara ko yari yaje yacuze umugambi w’ubwicanyi, uwamubona yamenyesha inzego z’umutekano, twizeye ko azafatwa”.

Akomeza avuga ko iperereza ririmo gukorerwa kuri abo 3 bafashwe, ngo barebe ko bamenya aho uwo musore yaba yacikiye, aba bose uko ari 3 bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busesamana.

IBITEKEREZO
niyomugabo philemon

ariko motari ararengana cyangwa uwaguze inka ubwo ntanyandiko baftanye ?

Mukuruwase divine

Ngewe ndumva uwomumotari tanazi Aho aherereye kuko Ariwe wamutwaye Akab abyihishe l.nyuma Shines mbonyuyu Musore Naryaga mubona kiglí

Habimana

Iyi niyo nyiturano y'isi. Ntaho bitaniye nibya Rwigara na Rujugiro.

Niyigaba Thomas d’Aquin

Mbega umwanzurobi,barabivuko inyamanza yibyariye agaca koko !!Agatinyuka acica nyirakuru kandi ariwe wamureze.Gusa nafatwa azakatirwe urumukwiye.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe baryamana

Umunya-Canada yahishuye uko yasahuwe n’umugore wa Safi nyuma y’igihe...

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi Nzabarinda Xavier

Umubano hagati ya Adeline Rwigara, Col Sagatwa, Col. Rwagafirita n’umucuruzi...

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri RwandAir

Polisi yabeshyuje iby’itabwa muri yombi ry’umugandekazi wari muri...

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na Koreya y’epfo yibwe

Amabanga yo kwica Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru Amerika yari isangiye na...

NEW POSTS
HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

18-10-2017

HRW yashyize abantu muri raporo yemeza ko bishwe kandi bakiriho

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya Habyarimana

17-10-2017

Amwe mu mazina y’Abafaransa ashyirwa mu majwi mu guhanura Indege ya...

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

15-10-2017

Nta Himbara, nta shinge nta rugero

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa Francis

13-10-2017

Perezida Kagame yakiriye ba Ambasaderi 11 barimo intumwa ya Papa...

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

10-10-2017

Twagiramungu Faustin Alias Rukokoma, yapfuye ahagaze

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

7-10-2017

Abafaransa baracyapfunda imitwe ku bijyanye n’indege ya Habyarimana

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha IGP Kale Kayihura kuzasimbura Museveni

6-10-2017

U Rwanda rwateye utwatsi amakuru ari muri Uganda avuga ko rushaka gufasha...