LATEST NEWS
Itohoza
Ishyamirana riri hagati ya David Himbara na bagenzi be riragarika ingogo
Publish Date: samedi 20 février 2016
VISITS :4629
By Admin

Umunyarwanda wiyita umunyabwenge Himbara David akomeje guhura n’akaga aterwa n’ibikorwa by’uburiganya ahoramo ashakisha amafaranga ngo arwanye leta y’u Rwanda.

Nyuma y’aho uyu mugabo benshi bamaze kubona ko atari inyangamugayo akaba yari amaze igihe kigera kumwaka agerageza kureshya umuryango wa Rwigara Assinapol, umunyemari wakoze impanuka y’imodoka ikamuhittana muri Gashyantare 2015.

Muri izo gahunda ze zo kwiyegereza uwo muryango yakoresheje uburyo bwose ashoboye ngo abigereho yiyitaga oncle w’abana, dore ko umuryango uzwiho kuba ukize ariko biranga biba iby’ubusa uyu mu ryango umwima amatwi, umutera utwatsi kuko bamuzi neza ko ari baringa wiberaho asabiriza amafaranga.

David Himbara usa nuwabuze epfo na ruguru yongeye kwerekana ko ntawe uzamurusha gutukana maze akora mu nganzo yamugize inganzwa yo kwiyandarika mu mvugo ze zisebya Leta y’u Rwanda.

Buri gikorwa cyose kidahwitse kiragawa ariko noneho cyakorwa n’umuntu ukuze kikamaganirwa kure na buri wese byaba na ngombwa ukahira utwasi ukamutera uti : “ Urwo upfuye ruzaguhame”.

Nyuma yo kwigaragura mu biyayura bwenge, nyuma yo kwangara , kugaragurika no gupfa urwo rubanda baseka, Himbara yatukaniye ku karubanda kandi akuze bitangaza benshi mu bari bataramumenya naho abasanzwe bamuzi bo bati : “ Ni ibisanzwe kuri we”.

Icyakora noneho icyabaye nk’igishimishije nuko kuri ubu yandagaje abo bakorana , abacurakinyoma bagenzi be abashyira ahagaragara anavuga ko ntacyo bamaze nawe ubwe arimo.

David Himbara yemeje ko ibigarasha ntacyo bizigezaho , yemeje ko ibigarasha bidafite shinge na rugero, mbese muri rusange yemeje ibyo bavuga,ibyo bakora ko bidahwitse na busa.

Mu mvugo itabasha gusubirwamo na buri umwe wese, Himbara yandagaje ibigarasha ku buryo bweruye ku mpamvu zitarasobanuka neza ariko bishoboka ko hari umugambi mubisha bari bihaye ukaza kubapfubana.


Birashoboka ko bari bahanye gahunda yo kwiba ahantu, gucucura umuntu runaka, cg se nabo bakiyiba nyuma bakaza kuvuza induru nkuko babimenyereye ariko umwe muri bo yabatengushye biyemerera ko ari ibigarasha ndetse bicitse.

Burya rero iyo bigeze aho uwari umuntu yiyambura ubumuntu akiyambika urw’izimoka, ukabyiyemerera amanywa ava ibintu biba bigeze iwa Ndabaga, amagambo aba ashize ivuga agaharirwa Nankana.

Dutegereje kureba ikizakurikira iri shyamirana riri hagati ya David Himbara na bagenzi be niba hazabaho kwihimuranaho cg se bakemera kuba icyo Himbara yabise.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
Oncre

Burasa !!!Burasa !!! Ibi Wandika Ibi Wandika Ntuzamere Nka Mugesera Wahakanye Ibyo Yavuze Uzabe Intwari Ubyemere Ubihanirwe Sinumva Inkuru Nkizi Uko Zakwandikwa Mukinyamakuru Muyobora !!!?? Gusa Igifite Umutwe Kigira Ikibuno Utabiryojwe Uwiteka Azabimpanire Bikomeye Ndubabazwa Nizi Nyandiko Zububono Sinakunda Nibigarasha Ariko Winjira Mubuzima Bwite Bwa Muntu Nkashavura Ikindi Reka Ibigarasha Kuko Ni Ukubigira Ibidasanzwe Murakoze

Sibo

Nonese David mugutuka aboyise ibigarasha ? weniki ? kowumva yabitutse, cyangse we yiyemeje kubivamo, ariko nawe yarikigarasha ? ntibyoroshye mubigarasha da !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Nibogora Lydie warutuye mu Mujyi wa Bujumbura ( mu Ijabe ) yishwe bunyamanswa

Nibogora Lydie warutuye mu Mujyi wa Bujumbura ( mu Ijabe ) yishwe...

Amakimbirane hagati ya Company zitwara abagenzi Nyabugogo na RITCO (Rwanda Interlink Company Limited)

Amakimbirane hagati ya Company zitwara abagenzi Nyabugogo na RITCO (Rwanda...

NEW POSTS
Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

13-02-2017

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda