LATEST NEWS
Itohoza
Kayumba Nyamwasa arashinja Rudasingwa amarozi
Publish Date: mardi 13 septembre 2016
VISITS :3712
By Admin

Mu minsi ishize nibwo hasesekaye inkuru igaragaza gutandukana, gutukana no gucikamo ibice 2 mu ishyaka rya RNC kandi bikagaragara mubarishinze.

Ibi byatangiye ubwo uwarusanzwe ari umuyobozi wiryo shyaka Rudasingwa Theogene avuze ko yitandukanyije n’ishyaka yarasanzwe abereye umuyobozi agashinga irindi ku ruhande yise New RNC (RNC ivuguruye)

Ibi bikaba byarababaje RNC yarasanzwemo kuko ari nayo Kayumba abarizwamo ubwo amahari, umwiryane ndetse n’urwango ruba rutangiriye aho ngaho !

Nk’uko byagiye bivugwa ndetse bitangazwa na bamwe babarizwa muri iryo shyaka ariko batarifitemo ijambo bakaba baradutangarije ko icyatumye Rudasingwa ashinga irindi shyaka aruko Kayumba yifuje ko RNC yayoborwa n’umuhutu witwa Jérôme Nayigiziki, kugira ngo bayobye abanyamuryango ndetse berekane ko nta vangura ribarizwa mu ishyaka ryabo maze Rudasingwa akabyamaganira kure avuga ko ntawundi wafata ubuyobozi bwiryo shyaka atari mu barishinze.

Nyuma yayo mahari yagaragaye hagati y’abayobozi bavuga rikijyana muri iryo shyaka ndetse rikanabaviramo gucikamo ibice 2 nibwo hatangiye guhwihwiswa amakuru atandukanye avuga ko Kayumba amaze igihe arwaye indwara atarabasha kumenya iyariyo dore ko no kwa muganga bayibuze.

Rudasingwa Theogene urebana ayingwe na Kayumba Nyamwasa

Ibi rero bikaba byasakaye cyane ko Kayumba akeka ko yaba yararozwe na bamwe mu basore bazwiho ubushuti bwihariye na Rudasingwa ushaka gukora uko ashoboye kose ngo yigarurire uruhande runini rwiryo shyaka kandi ibyo akabigeraho abamubangamiye abanje kubikiza.

Turacyakurikirana ibyaya makuru…

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside yakorewe Abatutsi

Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside...

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya icyo azira

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

NEW POSTS
Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

11-03-2017

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

’Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya ’ -Perezida Kagame

10-03-2017

’Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu...

Icyo CNLG Ivuga kunkuru ya ’Globe and Mail ’ ku mbunda irasa Missile zahanuye Indege ya Habyarimana

10-03-2017

Icyo CNLG Ivuga kunkuru ya ’Globe and Mail ’ ku mbunda irasa Missile...