LATEST NEWS
Itohoza
Kayumba yagize icyo avuga ku mafuti ya Rudasingwa babanye muri RNC
Publish Date: vendredi 29 juillet 2016
VISITS :3602
By Admin

Muntambara y’imyanya, amacakubiri n’amatiku adashira mu ishyaka ry’abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda RNC, kuri iki cyumweru tariki 24 Nyakanga 2016, Kayumba Nyamwasa yagize icyo avuga kuri Theogene Rudasingwa babanye muri RNC, bakaza gushwana bituturutse ku matora arimo gutegurwa muri RNC.

Kayumba Nyamwasa yabwiye umunyamakuru Serge Ndayizeye kuri Radio Itahuka isigaye ikorera mu buhungiro mu Bubiligi, ko yagiye yihanganira Rudasingwa igihe kirekire ari nako amugirira ibanga kumafuti ye menshi.

Kubyerekeye itangazo ryo kuwa 1 Nyakanga 2016, Rudasingwa Theogene yashyize ahagaragara yitandukanya n’agatsiko k’abatutsi bahoze mu gisilikare kayobowe na Kayumba.

Kuri Rudasingwa, Kayumba ati : Twagiye tugirira abantu ibanga. Twamugiriye (Rudasingwa) ibanga, kuvuga ngo uriya ntacyo avuze, ntanijwi yabona, uriya ni umuteruzi w’ibibindi ….., ntacyo avuze. Ibi kandi yanabivuze kubandi barwanashyaka ba RNC birirwa bakora ubusa.

Kayumba Nyamwasa RNC ishaje

Kugeza ubu biravugwa ko Kayumba Nyamwasa ari mu gihugu cya Africa y’epfo aho yabonye ubuhungiro, Leta y’u Rwanda yo ikaba yaratangiye gusaba Leta ya Afrika y’epfo ko yabashyikiriza Generali Kayumba Nyamwasa kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera bwo mu Rwanda kubera ibyaha aregwa yanahamijwe n’inkiko za gisilikare..

Amashyirahamwe abiri yita ku burenganzira bwa muntu akorera muri Afurika y’Epfo ariyo Southern Africa Litigation Centre (SALC) na Consortium for Refugees and Migrants Rights South Africa (CoRMSA) arasaba Leta y’icyo gihugu gusubira ku cyemezo yafashe cyo guha ubuhunzi Kayumba Nyamwasa.

New -RNC : Rudasingwa Theogene

Mu kirego aya mashyirahamwe yatanze kuva taliki 29/10/2012 avuga ko Kayumba akwiye kwamburwa uburenganzira bw’ubuhunzi kuko ashinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu kandi amategeko mpuzamahanga n’aya Afrika y’epfo akaba atemera ko umuntu ushinjwa ibyaha nk’ibyo yemererwa ubuhunzi.

Kayumba Nyamwasa ashinjwa kugira uruhare mu iterabwoba ry’ibikorwa byo gutera ibisasu mu Rwanda ; ibi byaha byatumye urukiko rwa gisirikare rw’u Rwanda rumukatira gufungwa imyaka 24 no gukurwaho impeta za gisirikare.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kamonyi : Njyanama yahishuye ko Udahemuka yari Meya urangwa n’imyitwarire idahwitse

Kamonyi : Njyanama yahishuye ko Udahemuka yari Meya urangwa n’imyitwarire...

Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri w’umunyamerika yafunze

Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri...

’ Jenoside ’Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya gutabara muri Congo

’ Jenoside ’Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya...

Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

Trump arashinjwa kwakira amafaranga binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Amerika

Trump arashinjwa kwakira amafaranga binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya...

NEW POSTS
Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

12-06-2017

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo...

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO ]

12-06-2017

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO...

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera amabuye abanyarwanda baje kwakira Perezida Kagame

12-06-2017

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera...