LATEST NEWS
Itohoza
Kenya : Dyer&Blair Bank yerekanye impamvu yanze kwizera Umunyemari Rujugiro
Publish Date: lundi 20 juin 2016
VISITS :1998
By Admin

Banki y’ishoramari yo muri Kenya, Dyer&Blair yasobanuriye urukiko impamvu yanze kwishyurira ku gihe amafaranga yagurishijwe mu migabane y’ umunyemari w’Umunyarwanda, Ayabatwa Tribert Rujugiro, muri sosiyete Safaricom.

Mu kirego cye, Rujugiro avuga ko mu 2008 yaguze muri sosiyete y’itumanaho, Safaricom imigabane miliyoni 8.8, ifite agaciro ka miliyoni y’amadorali. Ngo mu 2013 yasabye banki ya Dyer &Blair kuyigurisha ivanamo amashilingi miliyoni 61.4 yari ahwanye na miliyoni n’ibihumbi ijana by’amadorali muri icyo gihe.

Forbes Magazine dukesha iyi nkuru yatangaje ko Rujugiro ashinja iyo banki gukererwa kumwishyura igihe cy’amezi asaga ane bigatuma ifaranga rya Kenya rizamura agaciro ku idorali agahomba amafaranga menshi. Yifuza kwishyurwa amadorali 577 000.

Yanasabye urukiko kumugenera impozamarira kuko ayo mafaranga yatizne kwishyurwa yatumye adashora imari mu bindi bikorwa.

Banki isanga Rujugiro atari umuntu wo kwizerwa

Rujugiro Ayabatwa Tribert

Mu kwiregura, Dyer &Blair Bank yasobanuye ko yafatiriye imari ya Rujugiro muri gahunda ya (KYC : Know Your Customer) Leta ya Kenya yihaye yo kumenya niba abakorana na banki zo muri icyo gihugu ari abo kwizerwa.

Iyi banki ivuga ko yamenye amakuru ko Rujugiro yakwepye imisoro myinshi mu Rwanda bigatuma imitungo ye myinshi mu mujyi wa Kigali ifatirirwa. Yongeyeho ko yanumvise amakuru y’uko uyu mugabo yaba atera inkunga imitwe y’iterabwoba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse bikaba byaratumye ahunga u Rwanda.

Dyer & Blair bank ivuga ko yatumiye Rujugiro ku biro byayo i Nairobi ngo asubize ibibazo bimwe na bimwe undi akanga kwitaba, akaba ntacyo akwiye kwishyuza.



Paul Orem (ibumoso), Umuyobozi mukuru wa Dyer and Blair Investment Bank

IBITEKEREZO
umuvandimwe

Ayonamacyo yinda,murashaka kwambura rujugiro nayoyara sigaranye,Mugabanye amanyanga,ibibazobye yaba afitanye,NuRwanda bazamyikurikira NIRA Mwibyitwaza,ubyonubwambunzi

Chfc Foundation

Banyarwanda Banyarwandakazi Duhagurukire kwamagana Akarengane Ihohoterwa Rigamije Kwangisha Ubuyobozi Abaturagi.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo kwirukana abimukira

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

NEW POSTS
Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare