LATEST NEWS
Itohoza
Kimwe na Major Higiro, Faustin Twagiramungu nawe yatangaje ko ntamutekano afite mu Bubiligi
Publish Date: vendredi 27 novembre 2015
VISITS :2081
By Admin

Nyuma y’aho Major Higiro atangarije The Globe and Mail” ko ntamutekano afite i burayi aho yari yarahungiye kugirango abone uko yigira muri Amerika .Undi uherutse kuvuga ko nawe ari guhigwa, ni uwahoze ari Minisisitiri w’Intebe Fawusitini Twagiramungu uba mu Bubiligi.

Ibi Faustin Twagiramungu yabitangarije Ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu kitwa RTBF cyatangaje ko amakuru gikesha inzego z’umutekano aho mu Bubiligi yemeza ko hari ibimenyetso by’iyo migambi.

Fawusitini Twagiramungu umunyabinyoma ? Nyuma ya jenoside, uyu mugabo yabaye Minisitiri w’Intebe, we na Seth Sendashonga wari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, batangira gushinja ingabo zari iza RPF ko ngo zihohotera ubwoko bumwe , bombi baje kwegura barahunga, Senashonga yaje kugwa Nairobi .

Fawusitini Twagiramungu,ajya mu Bubiligi, mu mwaka wa 2003, Twagiramungu yaje mu Rwanda kwiyamamariza kuba umukuru w’Igihugu ntacyo yabaye , ahubwo, amaze gutsindwa yasubiye mu Bubiligi, ntiyahwemye gukomeza gutuka u Rwanda n’abayobozi barwo.

Hari amakuru avuga ko Opposition y’u Rwanda ikorera i Burayi nyuma ya Rwanda day yo mu Buhollande, imaze gucika intege cyane nyuma yaho ibinyoma byabo bitahuriwe nababateraga inkunga , cyane cyane nyuma y’ibirego bidafite ireme bareze Gen. Karenzi Karake bikabaviramo ikurwaho rya manda zo guta muri yombi abasilikare 40 ba RPF.

Umunyapolitiki Twagiramungu Faustin

Aya makuru aravuga ko aba banyabinyoma ntankunga bakibona, ubukene n’inzara bikaba bibugarije,( inzara iri i Burayi iravuza ubuhuha) aribwo baje kwigira inama yo kujya mubinyamakuru bibashyigikiye kuvuga ko nta mutekano bafite ko inzego ziperereza muri ibyo bihugu zifite amakuru y’uko leta y’u Rwanda ibahiga, ariko mubyukuri ari amayeri yokugirango bibonere ubuhungiro muri Amerika.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
Moreno

Ni umunyamitwe buriya inzara iramukubise arashakisha injiji y'umuzungu ayicurike. NI indushyi yo gufashwa kabisa. Gusazana urugambo n'ubutekamutwe warize ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Nibogora Lydie warutuye mu Mujyi wa Bujumbura ( mu Ijabe ) yishwe bunyamanswa

Nibogora Lydie warutuye mu Mujyi wa Bujumbura ( mu Ijabe ) yishwe...

Amakimbirane hagati ya Company zitwara abagenzi Nyabugogo na RITCO (Rwanda Interlink Company Limited)

Amakimbirane hagati ya Company zitwara abagenzi Nyabugogo na RITCO (Rwanda...

NEW POSTS
Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

13-02-2017

Ni nde Muyobozi ukwiriye u Rwanda

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas Nahimana wamwicishije

10-02-2017

Ijwi ry’amaraso ya Padiri Nambaje yamenetse rikomeje kubuza amahwemo Thomas...