LATEST NEWS
Itohoza
Kinshasa haranuka uruntu runtu : Minisitiri w’Intebe na Guverinoma yose beguye
Publish Date: lundi 14 novembre 2016
VISITS :1710
By Admin

Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Augustin Matata Ponyo, yamaze gutangaza ubwegure bwe na guverinoma yose yari ayoboye.

Ibi byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 14 Ugushyingo 2016, nibwo Ponyo yashyikirije Perezida Joseph Kabila impapuro zo kwegura kwe na guverinoma yose.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko nyuma yo kubonana na Kabila, Ponyo yatangaje ko kwegura kwe biri muri gahunda yo kubahiriza amasezerano aherutse gusinyirwa mu biganiro bya politiki.

Aya masezerano agendanye no kwimura amatora no gushyiraho leta y’inzibacyuho ateganya ko Minisitiri w’Intebe agomba guturuka mu batavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ubu ndetse guverinoma igahurirwamo n’impande zombi.

Ponyo wabaye Minisitiri w’Imari, yahawe umwanya wa Minisitiri w’Intebe muri Mata 2012.

Ku itariki 18 Ukwakira 2016 nibwo hafashwe umwanzuro wo kwigiza inyuma amatora, akazaba muri Mata 2018.

Hanemejwe ko Perezida Kabila uzarangiza manda ye ya kabiri mu Ukuboza 2016 akomeza kuyobora kugeza igihe uzamusimbura azatorerwa n’ubwo abatavuga rumwe na leta bo bifuzaga ko yahita avaho.

Ibi bibaye mugihe hari amakuru ava mu gace ka Bunagana aho RDC ihana imbibi na Uganda, bivugwa ko humvikanye amasasu nyuma y’aho uwari umuyobozi w’Umutwe wa M23 Jenerali Sultan Makenga aburiwe irengero, bigakekwa ko imirwano hagati ye na Leta ya Congo yaba yongeye kubura n’ubwo bikiri ibanga.

Uwari Minisitiri w’Intebe wa Congo Augustin Matata Ponyo

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside yakorewe Abatutsi

Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside...

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya icyo azira

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

NEW POSTS
Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

11-03-2017

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

’Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya ’ -Perezida Kagame

10-03-2017

’Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu...

Icyo CNLG Ivuga kunkuru ya ’Globe and Mail ’ ku mbunda irasa Missile zahanuye Indege ya Habyarimana

10-03-2017

Icyo CNLG Ivuga kunkuru ya ’Globe and Mail ’ ku mbunda irasa Missile...