LATEST NEWS
Itohoza
Icyerekezo gishya 2050 : Umuturage azajya abona umusaruro mbumbe wa 1240$ ku munyarwanda ku mwaka.
Publish Date: samedi 17 décembre 2016
VISITS :217
By Admin

Ku munsi wa kabiri w’Inama y’igihugu y’Umushyikirano Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver yavuze aho u Rwanda rugana nyuma yo kuzaba ruri hafi gusoza icyerekezo rwari rwarihaye cya 2020, mu cyerekezo gishya cya 2050, u Rwanda ngo ruzaba rwarateye imbere muri byose umuturage abona umusaruro mbumbe wa 1 240$ ku munyarwanda ku mwaka.

Minisitiri Gatete yavuze ko mu 2050 umutekano w’ibiribwa n’ibindi by’ibanze ugomba kuba ihame, buri munyarwanda akagira amazi meza, amashanyarazi ahendutse, internet n’ibindi by’ibanze.

Minisitiri Gatete yavuze yashimangiye intego y’igihugu Perezida Kagame yakomojeho ejo ko kigomba gushyiraho igihe ntarengwa cyo kuba kitagitegereza inkunga y’amahanga. Avuga ko vuba hazemezwa igihe ibi bizahagarara.

Minisitiri Gatete yavuze ko ubu umusaruro mbumbe ku mwaka w’umunyarwanda ubarirwa ku madorari ya Amerika 720$ ku mwaka, ariko umuhigo ari ukugeza ku 1 240$ ku mwaka mu myaka ine iri imbere, ku 4 000$ mu 2035, no ku 12 000$ mu cyerekezo cya 2050.

Minisitiri Gatete yagaragaje ko mu cyerekezo cya 2050 u Rwanda ruhereye ku ngero z’ibindi bihugu byabishoboye narwo rwagera ku ntego zarwo nta kabuza.

Mu kugera kuri ibi Abanyarwanda ngo bagomba kugira umuco wo kwizigamira ngo nubwo byatangiye ariko nibikomeze kuko amafaranga y’ubwizigame yifashishwa cyane mu bukungu bw’abatuye igihugu.

Minisitiri Gatete yagiye avuga uburyo inzego z’ubuhinzi, ubwikorezi, ubwubatsi, ikoranabuhanga, inganda, ubukerarugendo, amabuye y’agaciro na Gas byose bigomba gushyirwamo imbaraga bikagera mu 2050 hari ibyagezweho bikomeye.

Ibi byose ngo bizagerwaho mu gihe abanyarwanda bashingiye ibikorwa byabo ku ndangagaciro z’u Rwanda nk’umuco, ubumwe, kwigira ndetse n’umuco wo kubazwa ibyo ukora.

Ati “Twagize Imana tubona umuyobozi utugeza kuri ibi, n’ahandi ni ihame mu bindi bihugu, mwarakoze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kutuyobora muri ibi. Dukeneye umutekano, dukeneye guhozaho n’umuco wo kubazwa ibyo dukora cyane cyane ibya rubanda.”

Asoza yagize ati “Umushyikirano nk’uyu ni umugisha dufite kugira ngo dutekerereze abanyarwanda kugira ngo tubageze aho bifuza.”

IBITEKEREZO
Kagabo

Mushobora kuba mwibeshye kuri title. Iyo mibare mutanze ntihuye ya content y'inkuru. Muri 2050 ni $12,000. Murakoze


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo kwirukana abimukira

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

NEW POSTS
Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

23-02-2017

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare