LATEST NEWS
Itohoza
Leah Karegeya yamaganye Musonera anasaba ko umuhango wo kwibuka Col. Karegeya utakoreshwa ku nyungu za politiki cyangwa z’abantu ku giti cyabo
Publish Date: lundi 2 janvier 2017
VISITS :4265
By Admin

Jonathan Musonera

Nyuma y’aho Jonathan Musonera, atekeye imitwe agasohora itangazo rihamagarira abantu mu kuzitabira misa yo kwibuka Col Patrick Karegeya i Bruseli mu Bubiligi, umuryango wa Col. Karegeya utabizi, uyu muryango mu izina rya Lea Karegeya umufasha wa nyakwigendera Karegeya kuri uyu wa 28/12/2016 nawe yasohoye irindi tangazo ryamagana Jonathan Musonera yagize ati : " Twamaganye uwariwe wese washaka gukoresha izina rya Col Karegeya mu buryo budakwiriye, twizeye kandi ko ibyifuzo byacu bizubahirizwa."

Itangazo ry’umuryango wa Col. Karegeya

Umuryango wa Col Patrick Karegeya na Karegeya foundation bafatanije n’ ishyaka Col Karegeya yashinze “IHURIRO NYARWANDA, RNC banejejwe no kumenyesha inshuti n’abavandimwe ko gahunda zo kwibuka Col. Patrick Karegeya zirimo gutegurwa.

Kandi ko aho umuhango uzabera n’itariki bizamenyeshwa mu minsi ya vuba.

Turamenyesha kandi nabifuza kuza kwifatanya n’umuryango wacu ko bose bahawe ikaze.

Leah Karegeya

Tuboneyeho n’akanya ko gusaba ko uyu muhango wo kwibuka umuvandimwe n’inshuti ya benshi Col. Patrick Karegeya utakoreshwa mu nyungu z’umuntu ku giti cye cyangwa iza politiki.

Twamaganye uwariwe wese washaka gukoresha izina rya Col Karegeya mu buryo budakwiriye, twizeye kandi ko ibyifuzo byacu bizubahirizwa.

Tubaye tubashimiye.

Leah Karegeya
Karegeya foundation

IBITEKEREZO
Kashaza Gashamura

Nyamara Mme Karegeya Arabizi byose, uretse ko byose baba bahasa kubyegeka kuli Leta y'u Rda...Azi neza ko Karegeya yari yagerageje kwicisha Kayumba, nawe akamutanga. Na Let ya South Africa irabizi neza.

Henry Settimba

Without undermining anyone here, but my polite advice is for Leah Karegeya not engage in petty political divisions which to me are not helpful to you and your family. This is because , if she is not careful her own words can easily be twisted by anyone who has bad intentions. If, we're her I would play a low profile. This is because knowing how those with bad intentions likes capitalising on minor issues to create differences where they did not exist. To be on safer-side you might need to play it cool. As you will know Leah, most of us who were not partisan or movement orientated did not know Patrick Karegeya. For some of us, it was until his death we got to know him and to admire his sacrifice. Considering some of these issues it is necessary for you to take the matter gentle, since, giving warnings for what some people can and say is another way of restricting who should attend or not the memorial service . Yet, after your husband's death raised wide awareness of his family and about his sacrifice for many who feels their lives threatened by bad leadership.

E.J.Musonera

Ndambiwe kwitiranwa niki kigarasha. Resolution yanjye ya 2017 n'ugushaka ilindi zina. So help me God.

Kay

Ariko Leah nawe ntareba kure iyo abona iperereza k'urupfu rw'umugabo wentacyo rigeraho atekereza iki niba south africa itabifitemo inyungu yakagobye kumenya ko Nyamwasa abifitemo inyungu muburyo bwo kwigarurira ishyaka rye nyamara amaherezo muzasanga yaranizwe. Nabari bazi gahunda ze Mbiswa ra


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese birashoboka ?

Kugirango u Rwanda rugire amahoro ni uko Abafaransa bava muri Uganda, ese...

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Nibogora Lydie wishwe bunyamaswa yashyinguwe

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo kwirukana abimukira

Ubutegetsi bwa Trump bwatanze amabwiriza akarishye yo kwagura gahunda yo...

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

NEW POSTS
Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza nshya ya Mageragere

26-02-2017

Umugororwa Rugamba Jovin arashakishwa uruhindu kubera gutoroka gereza...

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i Butamwa

25-02-2017

Uko Dusabe Therese nyina wa Victoire Ingabire yoretse imbaga i...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

24-02-2017

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

21-02-2017

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi