LATEST NEWS
Itohoza
LIN MUYIZERE YAKORESHEJE IBIRORI BYO KWISHIMIRA IFUNGWA RYA INGABIRE VICTOIRE.
Publish Date: mercredi 16 mars 2016
VISITS :3152
By Admin

Byari ibirori by’akataraboneka mu mu gihugu cy’Ububiligi hishimirwa ifungwa rya Ingabire Victoire n’igihano yahawe n’ubutabera bw’u Rwanda.

Hari ku wa gatandatu w’icyumweru twashoje ubwo Lin Muyizere , umugabo wa Ingabire Victoire yateguraga ibirori by’akataraboneka mu mujyi rwagati I Bruxelles byo kwishimira ineza ubutabera bw’u Rwanda bwatanze ku mugore nyuma yo guhamwa n’ibyaha byose yaregwaga i byo kugambanira igihugu agamije kukibuza umudendezo no kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

Mu buryo budasanzwe ariko nanone ku mpamvu ziza gusobanurwa, abantu batari bake baje kwiyumvira umugabo wishima ku mugore we, ntimugire ngo uko bwitabire hari ikindi bwari buhatse. Ikindi kandi abitabiriye ubwo butumire bari baje kwinywera no kwirira ku buntu dore ko hari harakozwe Fundraising mbere y’ibi birori habonekamo agatubutse bityo inzoga zihenze n’ibiryo bihenze ntawari gupfa kubivirira no kwibyinira nyuma yabyo maze ubuzima bugakomeza.

Mu masaha ya saa tatu n’indi minota ku isaha yo mu Bubiligi ( byari saa yine n’iyo minota ku isaha yo mu Rwanda ) nibwo uwo muhuro utaranzwe n’amagambo menshi cyane wari urimbanyije maze nyuma gato haza gutangwa ubutumwa busa nkaho bwishongora kuri Victore Ingabire aho umugabo we Lin Muyizere yavuze ko kuba umuntu wese yakosa agahanwa bikurikije amategeko nta kibazo kirimo. Yagize ati : “ Kuba umuntu wese yahanwa nta kibazo kirimo, nabatumiye hano rero ngo mbabwire ko uwari umugore wanjye amaze igihe ari gukosorwa n’ubutabera”.

Akigera kuri iri jambo abantu ntibihanganye bashwanyutse baraseka wumva bamwe bajujura bati : “Ibyo turabizi rwose, si bishya kuri twe kandi koko nta kibazo kirimo”.

Nuko kubera bamuciye mu ijambo kandi nawe wabonaga agatama kamaze kumugera neza mu ijigo yahise asoreza aho ariyicarira ubusabane burakomeza by’urwiyererutso ibiganza bishyirwa hejuru y’ibindi bitanga urusaku rusa no kumushimira kubyo yabateguriye batabimusabye.

Mugukomeza kw’ibyo birori, umwe mu banyarwanda bari babyitabiriye dore ko abenshi bari babijemo ari abo mu bihugu duhana imbibi yadutangarije ko hari ikintu kihishe inyuma y’uyu muhuro kuko ngo kuba Lin Muyizere yavuze ko uwari umugore we ari mu gihano ngo bihishe ibindi bintu byinshi. Yagize ati : “Wasanga hari undi yishumbushije cg se ateganya dore ko iruhande rwe hari umugore usa nkaho abyaye uburiza wamukoreraga buri kimwe cyose” .

Hakomeje guhwihwiswa ko ngo yaba ari mwene wabo ariko umwe mu bamuzi neza yavuze ko atari byo ahubwo ngo ari inshuti ye ikomoka mu gihugu kimwe kiri mu majyepfo y’u Rwanda nubwo ngo yakuriye kwa bene wabo muri Congo Kinshassa kandi bizwi cyane ko icyo gihugu gifite abantu benshi babarirwa mu Bubiligi.

Mu ma saa tanu ashyira saa sita( ubwo mu Rwanda byashyiraga saa saba) z’ijoro nibwo abantu bake bake batangiye kwikubura bitahira dore bari bamaze kugezaho( kurya no kunywa bihagije) basiga hari abandi bitegura kwimurira ibirori ahandi( After Party) ariko hakaba hari hataramenyekana neza.
Umuntu wese wahageze nta na kimwe yabuze kuko ibyo kurya no kunywa byari munangi. Yewe, kumenya ko bananogewe nibyo bateguriwe ngo nta n’uwigeze asoza ashimira abateguye ibirori kuko mu kabari ntawe ushimira cg se ngo asezere, buri wese wumvaga ashatse kwigendera yiyandurukiraga ntawe agishije inama.

Lin Muyizere n’inshuti ze bari kwinywera umuvinyo, umugore yihebye muri gereza

Ingabire Victoire

Uyu muhuro wanashojwe nta n’uwongeye kumva izina Ingabire Victoire mu kanwa ke cg se ak’abandi ahubwo buri wese yari yagezwe ku nzoka n’ibyo yahawe Dore ko n’uwasaga na nyiri ubwite mu kubitegura Lin Muyizere yari ari kwibyinira kamucerenge na wa mugore twaje kumenya nyuma ko yitwa BRIGITTE NIYUKURI .

Umusomyi wa Rushyashya Gitera Alpha

IBITEKEREZO
Irebe Ester

@ Kanyarwanda, Muri R-day,Diaspora nyarwanda iba yatanze amafranga arenze ayo uvuga 50 y'ama Euro.Uti kuki ? Icya mbere,Abanyarwanda bakodesha imodoka zibazana muri R-day. Icya kabiri,birihira za hotels ibinyobwa n'ibiribwa ndetse naza tickets z'indege. Icya gatatu kandi cya mukuru,nuko Abanyarwanda baba bahuruye ari benshi kubera guhura na Nyakubahwa Preident w'u Rwanda baba bakumbuye.Uzarebe iyo Rwanda -day igiye kugera,buri wese arayitegurira nko gutaha ubukwe.Ibyishimo bib'ari bynshi ndetse nawe kandi yahasesekara,urugwiro rub'ari rwinshi cyane. Uko biri kose nta wagereranya ubutumire bw'abo bagabo,n'ubw'ingenzi bwa H.E.biratandukanye cyane nk'izuba n'ukwezi.Nkumenyeheje yuko naho R-Day yabera kure mu marembo y'aho isi igarukira,Abanyarwanda bayitabira kuko,amafaranga s'ikibazo,ahubwo umukuru w'igihugu niwe uri ku mutima.Ngo"Agashishikaje umutima kazindura ijoro.

Kanyarwanda

Kwinjira byari 50€, ndabona nawe ahubwo ukataje mugufasha opposition Nyarwanda kuko wari uhibereye. Iyo biza kuba ubuntu bari kungana nkabitabira Rwanda day. Ngaho se tuvuganire ubutaha Rwanda day izake 50€ tuzarebe abazayitabira uko bazaba bangana !!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa kubera kurenza igihe

Arusha : urubanza Lt Gen Kayumba yarezemo u Rwanda rwahinduwe impfabusa...

PETER VERLINDEN yashatse guteza akavuyo aho abagabo bateraniye afungirwa mu kazu k’imbwa

PETER VERLINDEN yashatse guteza akavuyo aho abagabo bateraniye afungirwa mu...

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire Victoire

Urukiko u Rwanda rwambuye ububasha rwumvise ubujurire bwa Ingabire...

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

NEW POSTS
Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na Isiraheli [AIPAC Policy Conference]

28-03-2017

Perezida Kagame yatanze ikiganiro mu nama ihuza abayozi ba Amerika na...

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

27-03-2017

Uwamahoro Violette yagejejwe imbere y’Urukiko

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi kumenyekana ku Isoko mpuzamahanga

27-03-2017

Jeannette Kagame yatangije ihuriro rizafasha Abanyarwandakazi b’Abacuruzi...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...