LATEST NEWS
Itohoza
Londres : Inzu bikekwako ari iya Kayumba Nyamwasa ifite agaciro ka £ 375,000, ni ukuvuga hafi 410,578,273 Frw. igiye gukorwaho iperereza
Publish Date: jeudi 28 avril 2016
VISITS :4219
By Admin

Imitungo y’igiciro mu mujyi wa London mu Bwongereza yashyizwe ku isoko, gusa yateje urujijo nyuma yo gusanga ishobora kuba ifite aho ihuriye na Kayumba Nyamwasa wahunze ubutabera bw’u Rwanda.

Nyamwasa bivugwa ko yaba yaraguze iyo mitungo igizwe n’inzu ndende yo guturwamo n’abantu benshi, mu 2002 ubwo yari umu General uri mu kazi akaba n’umunyeshuri mu Bwongereza.

The New Times ivuga ko uwo mutungo waje kwandikwa k’uwitwa Edward Mugisha uzwi mu gucunga imitungo y’abantu bahunze, hagamijwe guhisha nyirayo.

Muri icyo gihe Mugisha yari umunyeshuri, ku buryo nta soko ifatika y’amafaranga yari gutuma atunga inyubako nk’iyo i Londres, ikintu cyateje urujijo hibazwa aho yakuye ubushobozi bwo kuyigura.

Iyo nyubako iherereye ku muhanda wa Vestry mu murwa mukuru w’u Bwongereza, Londres,[76 Fearnley House, Vestry Road, London, SE5 8JR] ifite agaciro ka £ 375,000, ni ukuvuga hafi 410,578,273 Frw.

Ikigo gikomeye cya Foxtons Group gikora ibijyanye n’inyubako, nicyo cyari cyahawe gukurikirana igurishwa ry’iyo nyubako ku ruhande rw’umuguzi.

Ubwo ngo cyegerwaga, icyo kigo cyatangaje ko hari gushakishwa ibimenyetso ku gushidikanya gushingiye kuri uwo mutungo.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Foxtons, Nicky Chute, yagize ati “Nitubona ibintu bishidikanywaho, dufite inshingano yo kubitangaho amakuru, ubuyobozi bukabikoraho iperereza.”

Kayumba Nyamwasa

Kayumba Nyamwasa yakatiwe adahari mu 2011 n’urukiko rukuru rwa Gisirikare, gufungwa imyaka 24 no kwamburwa impeta za gisirikare, biturutse ku byaha birimo kurema umutwe w’iterabwoba, kubangamira umutekano w’igihugu, kurema amacakubiri no gutoroka igisirikare.

Source : Igihe

IBITEKEREZO
umbazenkubaze

Ibya Nyamwasa muri bnr birimo ubuhanga bwinshi utabasha gupfa gutohoza. Hari abagore 3 n'abagabo 6 bakuriwe n'uwo mugabo mwavuze haruguru. They seem to be well trained to destabilize our economy but their plans won't achieve.

mbuto

ibyo byo muri BNR byo bimaze iminsi. wagirango government ntibibona. Uwo mugabo muvuga turakorana kandi amaze kwibikaho abo babyumva kimwe benshi. ngo anafite bene wabo ba afandi ubwo nyine umugambi ni muremure. hari utunama tujya dukorwa muri week-end na nyuma y'akazi hamwe n'inkora mutima n'amashumi ye. hari n'ibyo tutavugira aha by'urukozasoni. Icyakora dufite umubyeyi ureberera igihugu nta bwoba dufite ariko azanaturinde ibigarasha.

rukara

SHA, NDABONA INZU ZAHO ZIHENDUTSE PE !!!! NIBA ATARI UKWIBESHYA, IYI NKURU NI FAKE.

Akumiro !

Bavandimwe ba Rushyashya, twabakundaga ariko mutangiye guteshuka ! Nk'iyi nkuru murabona ikosotse ? Yemwe yemwe yemweee, ni akumiro koko bahungu/bakobwa ! Ahubwo jyewe mwamureshyareshya agahunguka kuko burya baca umugani ngo : "abavukana baravurana ntibavushanya !" Nshimye uriya muvandimwe (ndavuga uwiyise 'uwimana abdillah') wanditse avuga ko ashimira uwamurokoye nk'Umusirikari wa APR wese, akagira ati " akwiye nibura no gushimirwa icyo !" Yewe wowe usoma ibi uwo uri we wese, simvugira Kayumba cyangwa ikindi kigarasha cyose kuko nta n'umwe nzi kandi sinteze no kumenyana n'IBIGARASHA ; nyamara ariko kandi jyewe ntinya "abavandimwe bavumbitse akarenge !"

ntakirutimanacraver

murajya mwivamo mutubwire ibyacu ahomubihisha ntawe urabibabaza intahe nifata ijambo hazacurikira ?

uwimana abdillah

Ubundi muba mugirango mwumve ibituvamo ?umunyarwanda ni umunyarwanda ntimwamumenya wese barabashuka,jye nemera umusrikare wese wandokoye,ntitaye ngo yambaye impeta za gisrikare cg yarazambuwe apfa kuba agifite mumutwe he

kaka

Imitungo ya Kayumba biragaragara ko ihari no mu Rwanda duheruka ihari. Iyo umuntu arwanya igihugu ni ngombwa ko ibye byigwaho kugira ngo atazakoresha iyo mitungo ye ahungabanya umutekano w'igihugu. Nk'ubu muri bnr hari bwana K.C usa nkaho akuriye icengezamatwara ye. Abikorana ubwenge no kwiyorobeka guhambaye. Nguwo mu bagore, nguwo mu tunama duhambaye. Ese mukuru we Colonel arabizi ? Ni ikibazo.

Mbonimpa edouard

Ahaaa nge mbona kayumba ntazi ibyo atekereza iyinkuru ndayisomye irambabajepee ese atera ubwoba gute ko dufite umusaza utekerereza urwanda ibyiza gusa nkabo bari mumaki baca umugani ngo agapfa kaburiwe ni impongo imana izajya ibagaragaza noneho imana itaha murwanda abo batera ubwoba nibasubize inkota murwubati

Mahoro

Ariko se kuba u wanditse iyi nkuru ari nayo injiji ni hehe mu Bwongereza inzu iturwamo na benshi igura £400.000 ! Stupid you are ! This is not even one bedroom in central London you are shitting about


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Urubanza rwa Murekezi ukekwaho Jenoside rwasubitswe, hitabazwa Minisiteri

Urubanza rwa Murekezi ukekwaho Jenoside rwasubitswe, hitabazwa...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

NEW POSTS
Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura

13-01-2017

Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda...

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

13-01-2017

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga

12-01-2017

Amahano : Umwami wimikiwe ishyanga