LATEST NEWS
Itohoza
Menya imitwe 7 satani akoresha asenya umuntu- Ev Murangira Valery Uwitije
Publish Date: mardi 23 février 2016
VISITS :1587
By Admin

Umuvugabutumwa Murangira Uwitije Valery ubarizwa mu itorero ry’Ububyutse rya Yerusalemu Umusozi wa Gorogotha, avuga ko Imana yamuhishuriye inzira 7 zo kwica inzoka y’imitwe irindwi, icyo gihe akaba yari mu gihugu cy’u Burundi.

Nk’uko tubikesha igitabo yanditse kitwa “Isezerano ry’Imana ridushoboza kubaho”, uhereye ku ipaji ya 32,ukajya no ku ya 33, Ev Murangira Uwitije Valery avuga ko Imana yamuhishuriye imitwe 7 satani akoresha mu gusenya umuntu, iyi mitwe akaba ariyo tugiye kwibandaho muri iyi nkuru.

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Ev Murangira Uwitije Valery yavuze ko nyuma yo guhishurirwa byinshi yahawe n’Imana, yahamagariwe kwandika ibitabo akageza ubwo butumwa ku bwoko bw’Imana, akaba yarahereye kucyo yise Isezerano ry’Imana ridushoboza kubaho,cyamutwaye amezi 8 acyandika. Kuri ubu avuga ko azakomeza kwandika ibitabo ndetse akaba arimo kwandika ikindi yise Iriba ryaratobamye ariko hafukuwe irindi soko.

1 Umutwe w’umuntu

Amaso niyo aheraho asenya umuntu kuko ijambo ry’Imana rivuga ko ijisho ari itabaza ry’umubiri wose. Yohana 19:2, Luka 11:33-36 Niyo mpamvu Yesu Kristo yambitswe ikamba ry’amahwa. Akurikizaho amatwi kugira ngo ntiwumve icyo Imana ishaka n’ururimi uvuge ibyo wishakiye,kandi Imana itabishaka wenda.

2 Amaboko y’umuntu

Ku maboko yica, ibikorwa byawe cyangwa umugisha wawe, icyo ugiye gukora cyose satani yohereza ibicantege. Ibyakozwe n’intumwa 28 : 3-6. Amaboko satani arayarwanya cyane, niyo mpamvu usanga bafunga iminyururu ariyo mapingu ku maboko y’umuntu, Ibyakozwe n’intumwa 12 : 7-8 Iyi uboshye ntabwo ukorera Imana neza.

3 Agatuza k’umuntu

Yica gukiranuka kwawe, akagusebya, ukaba iciro ry’umugani hose. Ngo nguwo arahise, uriya yewee !! Mbese ibyo wakoraga byiza bigasenyuka ugasigara urira, satani we akishima. Rinda agatuza kawe. Abefeso 6 : 14, Yesaya 59:17 Ugire ukuri mubyo ukora byose.

4 Ubutunzi

Satani yica imishinga yawe yose, ukagambirira gukora ikiza, ariko ikibi kikakubanza ugasanga wacumuye, ugahiga ngo nzajya gufasha abantu bo mu muryango wanjye ariko bikanga. Ngo nzitanga mu murimo w’Imana, satani akakubuza. Ibyakozwe n’Intumwa 5 : 1-11 Ananiya,ni iki gitumye satani yuzuza umutima wawe kubeshya Umwuka Wera, ibyo wabitse bizaba ibyande ? Luka 12:13-21, 18 : 22-27

5 Ubusambanyi bwo mu mutima

Umutima urashukana kurusha ibindi byose !! Ubusambanyi bwo mu mutima ntibutuma ugira icyo ugeraho, gusambana ni icyaha gikorerwa mu mubiri. Hari kwikinisha, hari abasambana bahuje ibitsina, hari imibonano mpuzabitsina itemewe mu gihe guhindura biva mu mutima kuko imbaraga zibikwa mu mutima. Ngo uwo mwana agwiza imbaraga z’umutima bituma yirinda, arakebwa ku gitsina no ku mutima. Yeremiya 9:24, Abalewi 20:10, Matayo 5 : 27-28

6 Ibirenge byawe aho bihagaze

Ibirenge benshi bavuga ko ari amaguru, ibirenge bikwiriye guhagarara cyangwa ugakandagira ahera. Satani hari igihe aguhagarika aho udakwiye guhagarara cyangwa akaza aho uhagaze,nta kindi kimuzana ni ukukurega Zakariya 3:1- Satani arega abana b’Imana n’abatambyi bayo aribo bakozi b’Imana ngo Dore uko agenda, reba aho ageze, reba aho ahagaze. Satani atwara abana b’Imana abajyana aho ashaka ko abagerageza ngo bave mu kwemera. Matayo 4 : 5-7 Yesu Kristo yajimbwe imisumari ku birenge ahagarikwa ku giti cy’umusaraba. Imana ibwira umuntu ngo inzoka izakurya agatsinsino.

7 Intebe y’icyubahiro

Aho ukwiriye kwicara, satani ntahashaka, yica inzira zawe ngo utazicara ngo uruhuke. Asa nkaho ayicayeho ariko afite iye, Imana yamwicajeho,nta yindi uretse ubwami bw’isi n’ikuzimu mu murimo utazima. Intebe yawe ni nziza kurusha iya satani. Umwana ashaka ubwami na se akabushaka,kurwanira ubwami ntawe utaburwanira,Imana iri ku ngoma satani akaba ayishaka,intambara zikarota.Ubwo rero urabyumva satani arabitobatoba,akivanga kuko ntanyurwa. Matayo 4:8-13, 2Samweli 15:13-14.

Inyarwanda

IBITEKEREZO
murangira

Ese umutwe uwamo ibyo Satani arwanya cyangwa ashaka Gusenya ?!

Evangelist ELIAS NIYOMUGABO

UWITEKA Amuhe umugisha, kuko izo nyigisho zirakenewe ngo dusobanukirwe neza inzira itugeza mu byo twasezeranijwe harimo n'ubugingo buhoraho iteka ryose, Amen.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Bidasubirwaho UTC ya Rujugiro iratezwa cyamunara muri uku kwezi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Haburijwemo umugambi wo kugera ku nyandiko za Mitterand zivuga kuri...

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan yasimbujwe

Nyuma yo kuvugwaho kwivanga muri politiki y’u Rwanda Michael Ryan...

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

Umuzamu wa Rayon Sports yitabye Imana bitunguranye

NEW POSTS
’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye bwose ’ - Rucagu

19-09-2017

’ Nzakomeza kwambara imyenda iriho ifoto ya Perezida Kagame ubuzima bwanjye...

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka ’

15-09-2017

Pacifique Munezero w’i Gasabo yavuze ko ’ Ukubita imbeba atababarira ihaka...

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku igare i Rubavu

12-09-2017

Igisobanuro cy’Ifoto yabonywe n’Abanyamakuru Perezida Kagame agenda ku...

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza intwaro

11-09-2017

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abacyekwaho kuba mu mitwe yitwaza...

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa Rwigara yasabye Imbabazi

11-09-2017

Umubiligi uzwi mubikorwa byo gupfobya Jenoside wavugiraga Umuryango wa...

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

11-09-2017

Ikinamico kwa bene Rwigara : ’ Amagambo ashize ivuga ’

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de Gaulle wubatse ikuzo ry’u Bufaransa

6-09-2017

Umubiligi agiye gusohora igitabo gihuza ubutwari bwa Kagame na Gen. de...

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare, uko yavuye mu ishuri muri Amerika n’amasomo byasize

4-09-2017

Financial Times : Perezida Kagame yagarutse ku buryo yinjiye igisirikare,...