LATEST NEWS
Itohoza
Minisitiri Mushikiwabo yakuye igihu ku bivugwa ku kibazo cya Ambasaderi Richard Gasana
Publish Date: samedi 8 octobre 2016
VISITS :9206
By Admin

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu ushize yagize Valentine Rugwabiza Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye aho agiye gusimbura Eugene Richard Gasana wari umaze imyaka 7 kuri uyu mwanya nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na guverinoma y’u Rwanda rivuga.

Iyirukanwa ku mirimo rya Eugene Gasana risa nk’iryatunguranye, ariko guverinoma y’u Rwanda yo ikavuga ko nta gitangaza kirimo.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda akaba yagize icyo avuga ku kuba Ambasaderi Gasana ataragaruka mu Rwanda kandi yarahamagajwe.

“Yakoze imyaka 7 hariya, yahamaze igihe kirekire bihagije”, uwo ni Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo avugana na AFP kuri uyu wa Gatatu mu magambo macye mbere yo kwanga kugira byinshi atangaza. Gusa yavuze ko guhamagaza ba ambasaderi ari ibisanzwe.

Ku kibazo cyo kuba Amb. Richard Gasana bivugwa ko kugeza ubu ataragaruka mu Rwanda, akaba yaranakuwe ku mwanya w’Umunyamabanga wa leta ushinzwe Ubutwererane muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Minisitiri Mushikiwabo yasubije ko buri gihe iyo hagize impinduka zibaho habaho n’ibihuha, akomeza agira ati : “Yarahamagawe kandi agomba gutaha”.

Minisitiri Mushikiwabo na Amabasaderi Richard Gasana Eugene

Madamu Rugwabiza yari minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ndetse akaba kuva mu 2005 kugeza mu 2013 yari Umuyobozi Mukuru wungirije wa OMC ( Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’ubucuruzi). Mbere yaho, Rugwabiza yanahagarariye u Rwanda muri Loni I Geneve.

Ambasaderi Velentine Rugwabiza

Madamu Rugwabiza agizwe Ambasaderi mu mpinduka muri Guverinoma hagamijwe amavugurura ziherutse gukorwa n’Umukuru w’Igihugu hakaba hari Minisiteri zimwe zaburijwemo izindi zomekwa ku zindi.

Aha tukaba twavuga nka Minisiteri y’umutekano yakuweho. Umukuru w’igihugu kandi akaba yaranakoze impinduka mu buyobozi bw’intara 3 muri 4 zigize igihugu.

IBITEKEREZO
Gahima Peter

Iyi nkuru njye ntacyo mvanyemo ! Ngo "yarahamagawe kandi agomba gutaha". Ryari se cyangwa harabura iki. Azabeshye Abahindi...

KAGABO

IMPINDUKA I NGOMBWA MU BUYOBOZI KUKO IYO BATINZE BIGIRA IBYIGOMEKE. MUTUBWIRIRE UMUKURU W U RWANDA AZONGERE AKORE IMPINDUKA MURI ZA AMBASSADE CYANE IYO MURI BELGIQUE. ABAJYANAMA BIGIZE ISHYANO UWITWA GUSTAVE RWOSE NI ATAHE.

Ooog

Iyi nkuru ni iya Rugwabiza cg ni iya Gasana ?Minister yavuze interuro imwe muri speech ye ??

Ruhago

Mushiki wabo ko atatumenyesheje igihe Gasana azazira nicyo yaba akora muriyiminsi ?

Kalisa

Ubwo se inkuru ni kuri Gasana cyangwa kuri Rugwabiza ?


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uko umugabo yigize impumyi ashaka gusumira Malia Obama

Uko umugabo yigize impumyi ashaka gusumira Malia Obama

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

Uganda : Haravugwa iyicwarubozo rya bamwe mu bayobozi nyuma y’urupfu rwa AIGP Kaweesi

Uganda : Haravugwa iyicwarubozo rya bamwe mu bayobozi nyuma y’urupfu rwa...

Koreya y’Amajyaruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi, zishobora kurasa muri Amerika

Koreya y’Amajyaruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi, zishobora kurasa muri...

Kicukiro : Abagabo babiri bararegwa kwica umugore bashakaga gusambanya

Kicukiro : Abagabo babiri bararegwa kwica umugore bashakaga...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...