LATEST NEWS
Itohoza
Mozambique yahagurukiye Abanyarwanda icumbikiye barwanya Leta y’u Rwanda
Publish Date: vendredi 28 octobre 2016
VISITS :3321
By Admin

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi yatangaje ko atazihanganira Abanyarwanda bari mu gihugu cye bijandika mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ni ruzinduko Perezida Kagame yagiriye muri icyo gihugu ku wa Mbere ku wa 24 Ukwakira 2016, aho we na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi bayoboye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Nyuma y’uwo muhango, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yavuze ko u Rwanda rwashimiye Mozambique kubera icumbikiye impunzi nyinshi z’Abanyarwanda ndetse Perezida wa Mozambique agashimangira ko ntawe bacumbikiye bazemera ko yinjira mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ati “Nk’uko mubizi, ibihugu byinshi bya Afurika kubera amateka yabyo bifite impunzi ahantu hatandukanye kuri uyu mugabane. Twafashe akanya dushimira guverinoma ya Mozambique, twishimira kumva Perezida w’icyo gihugu avuga ko atazihanganira ibikorwa bigamije guhungabanya umutekano u Rwanda bya bamwe mu Banyarwanda baba hano muri Mozambique.”

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi na Perezida Kagame w’u Rwanda

Yongeyeho ko abakuru b’ibi bihugu bemeranyije gushyiraho itsinda rishinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano rigakorera muri za minisiteri z’ububanyi n’amahanga.


Mushikiwabo ati “Twanemeranyije tuzashyiraho komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi bitarenze mu gihembwe cya mbere cya 2017, tuzakomeza gukorana. Twatumiye Minisitiri w’Ubuhinzi wa Mozambique ngo azaze kuganira na mugenzi we kugira ngo turebe niba nta bicuruzwa byacuruzwa ku mpamde zombi.”

Yakomeje avuga ko ibihugu byombi byemeranyije kugishanya inama muri poltiki. Ibi bihugu byanaganiriye ku buryo kompanyi y’indege ya RwandAir yatangira ingendo muri Mozambique.

Impunzi z’Abanyarwanda ziba muri Mozambique

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mozambique Oldemiro Marques Júlio Baloi yavuze ko igihugu cye cyishimiye gutsura umubano n’u Rwanda, kuko ari igihugu cyateye imbere nubwo ari gito kandi kikaba gifite amateka mabi.

Marques ahamya ko u Rwanda rwatanze urugero rwiza, rwigobotora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri uru ruzinduko kandi Perezida Kagame yahuye n’Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko, Veronica Macamo Dlhovo aza no gusangira na Perezida Nyusi ku mugoroba. Biteganyijwe ko uyu munsi Kagame aza kuganira n’abagize urugaga rw’abikorera

Mu kiganiro Ambasaderi Karega aheruka guha Igihe.com yagize ati “Imigambi y’Abanyarwanda b’abimukira baba muri Afurika y’Amajyepfo bashaka kugirira nabi cyangwa kwica bagenzi babo b’abimukira ibaho cyane, yagaragaye muri Malawi, Mozambique na Zambia ndetse haheruka kuburizwamo imigambi nk’iyo muri Swaziland."

"Binyuze ku mbuga za RNC ya Kayumba n’abandi mu mpunzi bakorana na FDLR bya hafi, baba bashaka kwibasira izindi mpunzi zifite ibikorwa bibyara inyungu bikataje banze kubiyungaho mu bugizi bwa nabi bwabo."

"Bashaka ko abantu bajya muri RNC/FDLR ku ngufu. Bakora icengezamatwara ku bimukira bafite ubutunzi ndetse basura u Rwanda bakanahashora imari, bakabita za maneko n’abicanyi ba RPF, bari gushakisha abarwanashyaka ba FDLR/RNC muri Afurika y’Amajyepfo, bakanahuza iterambere ry’abo [abo bashora imari mu Rwanda] n’inkunga RPF ibaha mu Rwanda.”

Ambasaderi Vincent Karega

Karega avuga ko iyi migambi ituma abahunze u Rwanda bahora bikanga abantu n’ibintu bitandukanye n’ubwo ntawe uba witaye ku cyo bita gahunda yabo ya politiki.

Yavuze ko mu butumwa aha abo bimukira buri gihe harimo gukurikiza amategeko n’umuco by’igihugu cyabakiriye, bagahesha ishema n’icyubahiro igihugu bakomokamo.

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
nelly

birakwiye kandi biratunganye , aba banzi bigihugu bitabweho bare uko bahagurukirwa , abenshi usanga biyita abarwanya leta y'U rwanda ariko mubyukuri wareba ugasanga ni babandi basize bahekuye igihugu basize bamaze abantu, interahamwe zikwiye guhagurukirwa rwose bakohererwa mu Rwanda bakareka guhabwa indira yo gucura imigambi mibisha

makuza

Murabesha impunzi ntabwo zisa gucyo wana waziharabitse nibo ba'tu bameze neza.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kamonyi : Njyanama yahishuye ko Udahemuka yari Meya urangwa n’imyitwarire idahwitse

Kamonyi : Njyanama yahishuye ko Udahemuka yari Meya urangwa n’imyitwarire...

Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri w’umunyamerika yafunze

Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri...

’ Jenoside ’Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya gutabara muri Congo

’ Jenoside ’Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya...

Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

Trump arashinjwa kwakira amafaranga binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Amerika

Trump arashinjwa kwakira amafaranga binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya...

NEW POSTS
Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

12-06-2017

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo...

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO ]

12-06-2017

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO...

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera amabuye abanyarwanda baje kwakira Perezida Kagame

12-06-2017

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera...