LATEST NEWS
Itohoza
Muri LONI bariyama abategetsi mu Burundi bapfobya jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994
Publish Date: dimanche 28 août 2016
VISITS :1203
By Admin

Umujyanama spesiyali wa LONI mu kuburizamo jenoside, Adama Dieng, ariyama abategetsi mu Burundi kutazongera gupfobya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda akanabibutsa yuko imvugo za bamwe muri bo zo kuyihembera mu Burundi zikurikiranirwa hafi !

Mu itangazo ryasohorewe New York, ku cyicaro gikuru cya LONI, ejo tariki 24/08/2016, Dieng yavuze yuko aterwa impungenge n’amagambo y’abategetsi abiba urwango ruganisha mu bwicanyi. Muri iryo tangazo Adama Dieng ati urugero rwa hafi ni amagambo aherutse kuvugwa n’umutegetsi wo hejuru muri CNDD-FDD, ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi !

Pascar Nyabenda

Mu butumwa Pascar Nyabenda yatanze nka Perezida wa CNDD-FDD tariki 16 z’uku kwezi, bukaba bunagaragara kuri website y’iryo shyaka, yavuze yuko jenoside yatangajwe ko yakorewe abatutsi mu Rwanda ari ikintu cyahimbwe n’umuryango mpuzamahanga ( International Community) ngo gikoreshwe gukuraho leta y’abahutu yariho icyo gihe ( Montages Genocidaires Contre le Gouvernent dit Hutu de Kigali) !

Dieng ati amagambo nk’ayo adafite agaciro, wasesenguramo gupfobya jenoside, ashobora gutuma amako asubiranamo haba mu Burundi cyangwa inyuma y’imipaka yabwo.

Adama Dieng

Mu nama ya CNDD-FDD yabaye tariki 20 z’uku kwezi umwanya wa Perezida w’ishyaka wavanyweho, Nyabenda ajyana nawo ariko ibyo ntaho bihuriye n’ayo magambo ye gupfobya jenoside kuko ibyo ari ibisanzwe mu Burundi cyane uhereye Mata umwaka ushize. Nyabenda nubwo uwo mwanya wa Perezida yari afite mu ishyaka wakuweho ariko aracyari Perezida w’inteko nshingamategeko.

Interahamwe

Iyo raporo ya Dieng ikagaragaza kandi yuko ibintu mu Burundi byifashe nabi kuko havugwa ubwicanyi, abantu kuburirwa irengero, iyicarubozo n’ifungwa ritisunze amategeko rikorerwa abatavuga rumwe na leta.

Umugambi ni ugutsemba Abatutsi

Dieng akavuga yuko urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD rwitwa imbonerakure rushinjwa kuba ruri muri ayo marorerwa akorerwa inzirakarengane mu Burundi ngo kandi hakaba n’amakuru avuga yuko izo Mbonerakure ziyemeje kubiba ubwicanyi n’ubundi buguzi bwa nabi bishingiye mu moko ! Dieng agatangazwa n’uko na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi yiyemereye yuko imbonerakure ari rumwe mu nzego z’igihugu zibungabunga umutekano !

Adama Dieng akibutsa leta y’u Burundi yuko ifite inshingano zo kubungabunga umutekano w’abantu, hatitawe ku moko cyangwa umurongo wa politike babarizwamo, ikanirinda icyo aricyo cyose cyatuma amoko asubiranamo !

Izi ni za bariyeri zo guhiga Abatutsi 1994

Dieng akanabwira kandi leta y’u Burundi yuko hasohotse amagambo nk’ayo ya Nyabenda ahembera imvururu zishingiye ku moko, yakwamaganirwa kure hagasohorwa andi yubaka ubumwe mu bantu aho ku guma muri wa murongo uhembera amacakubiri !

Kayumba Casmiry

IBITEKEREZO
Nsanzineza Gaetan

Sir, Abarundi ni abaginga cyane ntamuntu utazi uburyo badutsembeye abantu muri genocide bafatanyije ninterahamwe batubagira abantu bunyamanswa bakarya imitima none bari nogupfobya genocide bagizemo uruhare ntibyabahira !


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo yumvaga

Agatha Kanziga : sinigeze nunva radio RTLM na Habyarimana ntayo...

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Abava muri FDLR bose bagaragaza gucikamo ibice gukomeye

Karamaga wahishe umurambo wa Uwiringiyimana Agathe yatangiye kurindirwa umutekano

Karamaga wahishe umurambo wa Uwiringiyimana Agathe yatangiye kurindirwa...

Uko umugabo yigize impumyi ashaka gusumira Malia Obama

Uko umugabo yigize impumyi ashaka gusumira Malia Obama

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...