LATEST NEWS
Itohoza
Bombori bombori : Muri RNC ishaje havutse igice cya gatatu kiyobowe na Gervais Condo
Publish Date: mardi 6 septembre 2016
VISITS :3397
By Admin

Bombori Bombori ikomeje kuvuza ubuhuha muri RNC, ishyaka ry’abahoze muri RPF, barwanya Leta y’u Rwanda.

Mu minsi ishize iri shyaka ryacitsemo ibice bibiri, bamwe mu barigize bajya ku ruhande rwa Kayumba Nyamwasa, abandi bajya ku ruhande rwa Dr Rudasingwa Theogene wari usanzwe ari umuhuzabikorwa waryo.

Amakuru mashya Rushyashya yabashije kumenya kuri iki cyumweru aravuga ko Gervais Condo wari umaze gutorwa nk’Umuhuzabikorwa mukuru wungirije wa kabiri yitandukanije n’ agatsiko k’abasirikare b’Abatutsi kayobowe na Gen. Kayumba, kamaze kwigarurira RNC ishaje.

Ibi ngo byatewe n’ amagambo y’ubwishongozi yavuzwe na Gen. Kayumba Nyamwasa, avuga ko Gervais Condo ari umuteruzi w’ibibindi muri politiki, aya magambo ya Gen. Kayumba ngo yarakaje bikomeye Gervais Condo, wafashe icyemezo cyo kwitandukanya n’aka gatsiko k’abasilkare b’abatutsi, akanahita ashinga igice cya gatatu kigizwe n’abahutu bahoze muri RNC.

Gervais Condo

Hari n’amakuru ari guhwihwiswa n’abo muri RNC, igice cya Condo avugako bafite gihamya ko Gen. Kayumba ariwe wabiciye impunzi muri Congo zari mu nkambi ya Tingitingi n’ahandi ..

Ibi bibaye mugihe muri RNC ishaje habayemo impinduka idasanzwe mu myanya yo hejuru bigaragara ko abatowe k’ubuyobozi bwa Komite nkuru no muri za komisiyo, bari muri ka gatsiko ka Kayumba Nyamwasa, Rudasingwa yavugaga kagizwe n’abahoze ari abasilikare babatutsi kigaruriye imyanya yose ya RNC.

Dore abagize biro ya comité nkuru nshingwabikorwa nyuma y’amatora ya balinga yo kuwa 31 kanama 2016.

Umuhuzabikorwa mukuru : Jérôme Nayigiziki. Umuhuzabikorwa mukuru wungirije wa mbere : Kayumba Nyamwasa. Umuhuzabikorwa mukuru wungirije wa kabiri : Gervais Condo. Umuhuzabikorwa mukuru wungirije wa gatatu : Jean Marie Micombero Umunyamabanga mukuru : Emmanuel Hakizimana.

Gervais Condo witandukanije n’agatsiko k’abatutsi bo muri RNC ishaje


Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
Umurungi Stella

Heheee !!! No weapon wiil raise against you Mr President Kagame !Ngaho mwababonye barimo kuryana ubwabo.Abo bikorezi b'ibibindi mu Rwanda bari mu nteko.Nibo baganje,kandi baravuga rikijyana.Gervais aveyo asange bagenzi ba b'abikorezi b'ibibindi bagizwe imfura zo mu Rukari.Ubu se Abahutu bo hanze bavugishije ukuri,ibyo bafite batunze,uko basa,uburyo Kagame abitaho kandi bamwe ar'inyamaswa mu ruhongore,ukuntu bahabwa agaciro tuzi twese ko batinyutse kwica impinja bazikubita ku nkuta,bibwira ko twibagiwe burundu ?Ni bitinda rwose sinshidikanya ko umukuru w'igihugu azatubana umuvugabutumwa ukomeye.Ni we wenyine utanga imbabazi ku'ribyo bisambo,ku bamusebya we n'umuryango we,byose akabirenga kuko ar'imfura y'Imana n'u Rwanda.Nibwire ko ntawuzamuvogera,ibyo buri wese abyumve.Ni bitaba ibyo,ibizakurikira Ba hadui bazabyirengere niba atari abanyabwoba nkuko basanzwe.

Nyiribakwe Emmanuel

Ngo :Abikorezi b'ibibindi ????????Ariko murabyumva ra ?Iyo mvugo ni nyabaki,igamije iki ?Ahubwo Kayumba bazamuzirike mu ba mbere bafite Ingengabitekerezo by'amoko.Twamaganye udusubiza inyuma.Iyo mvugo ntaho itaniye niya kera Kayibanda na Habyarimana bakuranwa guhohotera Abatutsi.RNC ishaje ya Kayumba n'iteshwe ite .Iyo vanjili azayijyane ahandi.

Iyamuremye Christophe

Abo bikorezi b'ibibindi Kayumba avuga,mu Rwanda ntibahari.Basigaye muri RNC,aho bagisuzugurana.Niyo mpamvu ntaho bazagera muri politike yo kurwanya ubutegetsi.Abanyarwnda bari mu gihugu twarenze iyo mvugo,turakora ngo duteze igihugu imbere.Naho RNC ishaje yumva ko yayobora bamwe bagatsikamira abanndi.Byumvikane ko nta buyobozi Kayumba n'agatsiko ke bashoboye.

Mwiseneza Jean-Marie

Ariko se Kayumba yaretse gusuzugura,ko nawe ar'impunzi.Gervais we afite aho aba kandi nta wumutera hejuru.Bareka rero kwirirwa babeshya Abanyarwanda,ahubwo kayumba afite ingengabitekerezo,akwiye guhanwa.Noneho humvikanye igituma atumvikanye na Mzee kuko we ntiwamuzanaho utwo dutiku tw'amoko.Araturengeye cyane.

Rica Mutunzi

Gervais Condo yifatanije na Kayumba avuye muri FDU-Inkingi.Amaze kwikubita muri RNC yibwira ko agiye kugira ijambo,bamugira umuja.Ngaho arirukanka ajya gushyingura Karegeya i Jo'bourg kandi batarabanye.Arahavuye,yifatanya na Theogene Rudasingwa mu gusebya ubutegetsi.Muribuka babyina Hague ngo batanze ikirego cyo gushinja H.E.ubwicanyi,n'ibindi byinshi.None koko reka Kayumba amushyire mu mwanya we w'umuteruzi w'ibibindi kuko nta kindi yakoze muri RNC atar'ukumvira shebuja.Mu minsi mike tuzamenya n'ibindi byinshi byihishe.

Mutezintare Jean-Michel

RNC ishaje iyobowe na Kayumba ndetse n'aba escort bigeze kub'abe,ngo bakomeje kugaragaza agasuzuguro gakabije ku Bahutu bitewe nuko badashaka ko bajya kw'isonga ry'iryo huriro Baringa.Ariko hadutse n'uwitwa Micombero umu escrot kabombo kandi w'inzobere mu guteranya,ubu niwe nkoramutima ya Kayumba ngo kuko yashoboye gutekinika,acamo ibice FDU-Inkingi, na none akaba aciyemo ibice RNC. Basomyi ba Rushyashya mwese aho muri ,mwibaze mwisubize.Ese abo nibo ngo barwanira kuyobora ? U Rwanda se n'akamari ?Cyakora icyo nzi nuko ar'injiji muri politike,n'abaswa bahanitse batazi igihugu kirwana n'ikindi,cyangwa se ni ba malades bidasubirwaho.Nari ngatangaye ko Gervais Condo yarara bushyitsi kwa Kayumba.Bose n'inda nini gusa gusa....

Ndahiro Bryan Cyamatare

Ak' ibigarasha kashobotse ! wa mugani wa HE Paulkagame baryana Busenene ! mwitegure RNC 4 ya paulin murayi uzagaruka kwishyuza aye na RNC 5 ya Musonera utari kumvikana neza na boss we Redcom muri New RNC ikiryabarezi

sasu

Arabasenye inkotanyi yamarere Rudasingwa erega indindagizi nuko abateruzi bibindi nuko bakurikira buhumyi nuko bagomba kugenzwa hhhh !!! RNC mputu iravutse rero kurikira umukino. ...


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

Padiri Nahimana yagiye kwishinganisha Abazungu bamutera utwatsi

Urubanza rwa Murekezi ukekwaho Jenoside rwasubitswe, hitabazwa Minisiteri

Urubanza rwa Murekezi ukekwaho Jenoside rwasubitswe, hitabazwa...

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko yageze mu Buyanja bwa Bizimungu Pasteur

Amateka y’Umunyamakuru Shyaka Kanuma, Uko yinjiye mu Itangazamakuru n’Uko...

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Amerika : DONALD TRUMP ashobora kugambanirwa n’Inzego z’Iperereza

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

Umurundi Nahimana Thomas, ari guteka umutwe muri Amarika

NEW POSTS
Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera - Perezida Kagame

23-01-2017

Ibyiza dukesha ikoranabuhanga biruta kure ibibazo rishobora gutera -...

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye kugeraho- Kagame

23-01-2017

Abanyafurika bakeneye kwihutisha ibyo bakora ngo hagerwe ku byo batashoboye...

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he ?

18-01-2017

Guterana amagambo hagati ya Donald Trump n’Inzego z’Ubutasi bizagarukira he...

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso cy’Ubugambanyi bwa Benzinge na Bushayija

16-01-2017

Fatima-Portugal : Habaye umuhango wo gusezera kuri Kigeli V, ikimenyetso...

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I Bamako.

16-01-2017

Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 27 ihuza u Bufaransa n’ Afurika I...

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida w’Amerika

14-01-2017

DONALD TRUMP Ashobora kuba atazi ikimuhatse n’ubwo agiye kuba Perezida...

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump n’Itangazamakuru

14-01-2017

Press Conference : Intambara yongeye kurota hagati ya Donald Trump...