LATEST NEWS
Itohoza
New-RNC mu bucuruzi bw’impapuro mpimbano (Fakes documents).
Publish Date: mercredi 3 août 2016
VISITS :2205
By Admin

NEW- RNC, bakomeje kugaragaza ibikorwa bigayitse cyane ndetse tutatinya no kwita criminal acts.

Ubu rero twamaze kubona ibimenyetso byinshi n’ubuhamya bw’impunzi nyinshi zahuye n’ingorane zikomeye muri asylum procedures zazo. Ibi bikorwa bigayitse bipangwa na CIKURU Mwanamayi ama Euros avuyemo akayoherereza Theogene Rudasingwa kuko ariyo amutunze muri iki gihe gikomeye, aho imisanzu yabuze kubera amacakubiri menshi ari muri RNC.

Dore bimwe mu bipapuro by’ibihimbano bya Police, Parquet n’inkiko zo mu Rwanda CIKURU acuruza n’amafaranga aca kuli buli kimwe muli byo :

Convocation yo kwitaba kuli Police : 100 Euros

Mandat d’arrêt provisoire ya Parquet : 300 euros

Décision du Parquet de mise en liberté provisoire : 300 euros

Inyandiko y’urukiko ihamagara umuburanyi udafite aho abarizwa hazwi (assignation à domicile inconnu) : 500 euros
Etc…

Iyo usomye witonze ibi bipapuro bya fakes bya CIKURU, ubonamo amakosa menshi y’ubuswa bukabije. Urugero ni nko kuri ziriya fakes documents za Parquet ya Kigali ubona ngo zanditswe na Officier du Ministère Public witwa UWAKIGERI Joseph.

Hejuru mu ntangiliro ya document, izina ryanditse gutya « UWAKIGERI »hanyuma hasi kuri signature, izina rigahiduka rikandikwa ukundi « UWAKIGELI » ukibaza ukuntu umuntu nka Officier du Ministère Public yagira ingorane zo kwandika izina rye akaribusanya kuri document imwe.

Kandi iri kosa urisanga ryisubiramo ku bipapuro byose bya fakes bya CIKURU abusanya ayo makosa abiri, rimwe hasi, ubundi hejuru…

Ntituramenya neza niba hari umukozi wa Parquet ya Kigali witwa UWAKIGERI Joseph, ugaragara muri fakes documents niba abaho koko, yari akwiye kurega CIKURU MWANAMAYI mu nzego z’ubutabera kuko birakabije.

Ibi bipapuro byose tubabwiye bicuruzwa na CIKURU afatanyije na Rudasingwa ni ibyo dufitiye ibimenyetso byinshi n’ubuhamya bwishi bw’impunzi zabigiriyemo ibibazo (victimes) zikaba zisaba gutabarizwa.

Kandi ntabwo ari ibi bipapuro byonyine bya Fakes CIKURU yijanditsemo. Hari n’ibindi bikorwa criminels byinshi uyu mugabo yijanditsemo. Ariko bimwe ni nko gushakira ama passeports belges ya fakes abantu babuze impapuro mu Bubiligi bashaka kujya kugerageza muli Canada cyango muli USA.

Cikuru na Rudasingwa Theogene

Ibyo ni nabyo yafatiwemo mu mwaka wa 2011 kuri Brussel Airpot igihe yahitaga ajya gufungirwa muri close center ya Vottem mu karere ka Liège, akahava hamana.

Ngibyo bimwe mu bikorwa by’ububandi by’uyu mugabo CIKURU wahiswemo na Rudasingwa Théogène ngo abe umuyobozi w’ishyaka ryabo rishya NEW RNC mu Bubiligi.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kamonyi : Njyanama yahishuye ko Udahemuka yari Meya urangwa n’imyitwarire idahwitse

Kamonyi : Njyanama yahishuye ko Udahemuka yari Meya urangwa n’imyitwarire...

Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri w’umunyamerika yafunze

Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri...

’ Jenoside ’Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya gutabara muri Congo

’ Jenoside ’Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya...

Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

Trump arashinjwa kwakira amafaranga binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Amerika

Trump arashinjwa kwakira amafaranga binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya...

NEW POSTS
Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

12-06-2017

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo...

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO ]

12-06-2017

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO...

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera amabuye abanyarwanda baje kwakira Perezida Kagame

12-06-2017

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera...