LATEST NEWS
Itohoza
Uko Kigeli bashakaga kumutabariza muri Portugal, n’ uko yazanywe mu Rwanda bujura
Publish Date: vendredi 13 janvier 2017
VISITS :3048
By Admin

Umuryango w’Umwami Kigeli V Ndahindurwa wasobanuriye abanyamakuru uko wagejeje umurambo wa nyakwigendera mu Rwanda, mu gihe urundi ruhande ngo rwashakaga kumutabariza i Burayi.

Pasiteri Ezra Mpyisi wari umujyanama wa Kigeli ni we wabisobanuye mu izina ry’umuryango. Ikiganiro cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, kuri Minisiteri y’Umuco na Siporo i Remera.

Mpyisi yavuze ko nyuma y’aho urukiko rwo muri Amerika rwanzuye ko Kigeli atabarizwa mu Rwanda, bakomereje ku bitaro ngo bahabwe umurambo, havuka ikibazo mu byangombwa by’umurambo.

Ngo umuzungu wari ushinzwe iby’uwo murambo yababwiye ko ugomba kurizwa indege ukajya gutabarizwa muri Portugal ahari amarimbi y’abami, kuko ngo hari n’Abanyaportugal bafashaga Kigeli.

Uwo muzungu ngo yababwiye ko badashobora guhabwa uwo murambo ngo bawujyane mu Rwanda, ko guhindura aho kumujyana bishoboka ariko ko byasaba gutegereza ibyumweru bine.

Isanduku y’umugoro w’Umwami yinjizwa mu modoka

Mpyisi yavuze ko ngo bamukuye muri Amerika basa nk’abamwiba, kuko bahendahenze uwo muzungu abibafashamo, babona ko nibategereza ibyo byumweru bine uruhande bari bahanganye ruzajurira.

Uruhande rutifuzaga ko Kigeli atabarizwa mu Rwanda, rwavugaga ko we ubwe mbere yo gupfa yasize avuze ko atifuza gutabarizwa mu Rwanda, ariko ibi urukiko rwabitesheje agaciro.

Mpyisi yavuze ko bashakaga ko atabarizwa muri Portugal mu rwego rwo kumucuruza kuko abantu bajya baza kumusura bakishyura, avuga ariko ko igishimishije ari uko byarangiye azanwe mu Rwanda.

Azatabarizwa i Mwima mu Karere ka Nyanza tariki 15 Mutarama 2017, nk’uko uyu mukambwe amaze kubibwira itangazamakuru. Muri ako gace ni na ho misa yo kumusezera izabera, ariko ngo ntizabera mu kiliziya.

Uruhande rutavuga rumwe na bo, nyuma y’icyemezo cy’urukiko rwatangaje ko himitswe undi mwami witwa Bushayija Emmanuel, izina ry’ubwami rye rikaba Yuhi VI. Ngo ni umwuzukuru wa Yuhi Musinga.

Mpyisi yabwiye abanyamakuru ko uyu Bushayija adakwiye gufatwa nk’umwami kuko nta mwami wimikwa n’abantu babiri, avuga ko amakuru y’iyimikwa rye bayumvise bari mu ndege bazanye umurambo.

Nyuma y’urupfu rwa Kigeli, Leta y’u Rwanda yatangaje ko izafasha umuryango w’umwami kumutabariza nuramuka ubyifuje. Mpyisi yabajijwe n’abanyamakuru icyo Leta irimo kubafasha, iki kibazo aragikikira, ntiyagira ibisobanuro agitangaho.

Jean Baptiste Ndahindurwa ‘Kigeli V Ndahindurwa’ yimye ingoma mu 1959 afite imyaka 23, asimbuye mukuru we Mutara III Rudahigwa watangiye i Bujumbura. Hari abakeka ko yarozwe.

Kigeli IV Ndahindurwa yaguye muri Amerika aho yari amaze imyaka 25 ari impunzi. Umurambo we wagejejwe mu Rwanda kuwa 9 Mutarama 2016.

Pasiteri Ezra Mpyisi wari umujyanama wa Kigeli nabo mumuryango wa Kigeli

IBITEKEREZO
Luciana

Muvandimwe Gatesi, ndagusuhuje. Ubanza utarakulikiye, aliko kuva urukiko rwo muli Amerika, Virginia rutanga uburenganzira ko umugogo w'Umwami utaha mu Rwanda, biravugwa kandi biranditse ko Umwami azatabalizwa i Mwima ya Nyanza aho yimikiwe. Aho i Mwima (mu Rukali) Ni naho mukuru we Umwami Rudahigwa yatabalijwe. Umuhango wo kumuherekeza ukazaba ku cyumweru taliki 15 z'ukwa mbere 2017. Ugire amahoro ya Nyagasani Imana.

Gatesi

I Rusororo, hari amarimbi y'abigeze kuba abategetsi. Nawe abe ariho azadhyingurwa. Kandi turasaba ko amabendera azamanurws

Luciana

Ndashima iyi delegation n'abayifashije bose aho bali hose, ikabasha gukura umugogo w'Umwami Kigeli V ndahindurwa muli Iliya situation ikamugeza mu Rwanda, bagize igikorwa cyiza cyane, kandi bagize ubwenge n'ubushishozi bidasanzwe, banyura mu cyuho cy'abali bafite imigambi mibisha. Jye singaya ko bitamenyekanye cyane, kuko ibanga litabaho, ntibyali gushoboka. Umwami Kigeli V yali Umwami w'u Rwanda, afite umwanya mu mateka y'u Rwanda, nta handi rero akwiliye kubalizwa uretse mu gihugu cye. Byali biteye isoni n 'agahinda kumurekera mu buruhukiro igihe kingana kuliya, kubera interests z'abamuliye akiliho, none bakaba bali bakifuza gukomeza ibyo bamenyereye atakinaliho. Imana yonyine niyo izabacira urubanza. Ndibo naligita, kuko agiye gushyingurwa mu cyubahiro kimukwiliye.

Eddy

Past Mpyisi numukozi w ' Imana ntiyakorwa nisoni Imana ishimwe cyane ko yumvise amasengesho yawe .


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uko umugabo yigize impumyi ashaka gusumira Malia Obama

Uko umugabo yigize impumyi ashaka gusumira Malia Obama

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano usesuye

U Rwanda ku mwanya wa cyenda ku Isi mu bihugu bifite umutekano...

Uganda : Haravugwa iyicwarubozo rya bamwe mu bayobozi nyuma y’urupfu rwa AIGP Kaweesi

Uganda : Haravugwa iyicwarubozo rya bamwe mu bayobozi nyuma y’urupfu rwa...

Koreya y’Amajyaruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi, zishobora kurasa muri Amerika

Koreya y’Amajyaruguru yamuritse intwaro za kirimbuzi, zishobora kurasa muri...

Kicukiro : Abagabo babiri bararegwa kwica umugore bashakaga gusambanya

Kicukiro : Abagabo babiri bararegwa kwica umugore bashakaga...

NEW POSTS
Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura n’ibibazo bikwiye gucika

23-04-2017

Perezida Kagame yasabye ko kubwira abakobwa bagiye gushyingirwa ko bazahura...

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u Bufaransa

21-04-2017

Perezida wa Guinea, Alpha Condé yasabye bagenzi be kwitandukanya n’u...

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa burikubiyemo

18-04-2017

Ijambo Perezida Kagame yavuze atangiza #Kwibuka23 uko ryakabaye n’Ubutumwa...

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi

16-04-2017

New- RNC na RNC Ishaje : Mu bikorwa bipfobya bikanahakana Jenoside...

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i Burundi

14-04-2017

Ubuhamya bw’Umusilikare wa Habyarimana wahungishije Abatutsi 18 akabageza i...

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse na Perezida Habyarimana

13-04-2017

Umufasha wa Gen Castal arahamya ko yamenye ko abatutsi bagiye kwicwa ndetse...

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera abanyarawandakazi batuye mu Bubiligi

10-04-2017

Kwamagana ubugizi bwanabi uwitwa Chikuru Josefu akomeje gukorera...

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera kubaho

10-04-2017

Perezida Kagame yasabye RDF gukomeza intego ko Jenoside itazongera...