LATEST NEWS
Itohoza
Ntabwo twasangira urwibutso n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi- Amb.Nduhungirehe
Publish Date: dimanche 10 avril 2016
VISITS :1637
By Admin

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yatangaje ko nyuma y’aho urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye muri Komini ya Leeuw-Saint-Pierre, mu Bubiligi, rwigaruriwe n’abapfobya Jenoside,nta muhango n’umwe uzongera kuhakorerwa, keretse inyito yarwo itera urujijo ibanje guhindurwa.

Uru rwibutso, rwubatswe mu mwaka wa 2004, bisabwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihe Louis Michel, hagamijwe kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Icyakora mu kwandika izina ryarwo ngo hajemo ikibazo kuko abarwanditseho batashyizeho amagambo aruha inyito yuzuye, nk’uko byatangajwe na Ambasaderi Nduhungirehe.

Yagize ati “ Ikibazo cyabaye ni uko ababikoze banditse ngo ‘En memoire du Genocide Rwanda 1994’(Bivuze kwibuka Jenoside Rwanda 1994)", bibagirwa kongeraho ko ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi ngo agatsiko k’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kabyuririraho bigatuma buri tariki ya 6 Mata gahamagaza imyigaragambyo kuri uru rwibutso.

Aka gatsiko kavuga ko Jenoside yakorewe abanyarwanda bose, Abahutu n’Abatutsi ko nta tandukaniro, bisa n’aho uru rwibutso na ko karufiteho uruhare.

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe ati “Ibyo ni ugupfobya Jenoside bidashobora kwemerwa.Twe icyo dushaka ni ukugira ngo inyito yarwo yuzuzwe ihinduke rwitwe urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi kuko iyi nyito isa n’aho iha ingufu abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bigatuma buri mwaka bahakorera imyigaragamyo.”

Yakomeje agira ati ”Mu ntangiriro z’uku kwezi nandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga menyesha Minisitiri w’Intebe na Burugumesitiri wa Woluwe-Saint-Pierre mbasaba ko iyi nyito yahinduka. No ku wa Mbere tariki ya 4 nabonanye na Burugumesitiri , yaba we na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga bambwiye ko iki kibazo bazacyiga iyi nyito igahinduka.”

Burugumesitiri wa Komini Leeuw-Saint-Pierre, uru rwibutso rwubatsemo yashyizeho itangazo ribuza abigaragambya kwegera uru rwibutso kuva tariki ya 6 Mata 2016.

Kuba iyi myigaragambyo y’uwo munsi yaburijwemo ngo intambwe ya mbere ariko idahagije kuko kugeza ubu nta mihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ikihakorerwa kuko rusa n’urwigaruriwe n’abayipfobya, nk’uko Amb. Nduhungirehe yakomeje abisobanura.

Ati “Ntitukihajya, uru rwibutso rusa n’urwigaruriwe n’abapfobya Jenoside.Nta muhango n’umwe Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi izongera gukorera kuri uru rwibutso mu gihe iyi nyito itarahinduka. Tuzakorera ahandi muri Buruseli. Ntabwo twasangira urwibutso n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko uko inyito yanditse hari indi Jenoside yabaye mu gihe itazwi itigeze inemerwa.”

Ambasaderi Olivier Nduhungirehe

IBITEKEREZO
Eric

Ariko se ko abantu banaga ukuri bakureba,ninde muhutu wishwe azira ubwoko bwe kandi byateguwe na reta koko ?

kamegeri

urababaje wowe Ambasaderi !!!!

Kalisa

Harya Jenocide imaze guhindurwa inyito kangahe ?

emmanuel

kubwawe,ambassador,wumva hakwiye kwubaka urwibutso rw,abatutsi,nurwabahutu n,abatwa ?ibyo nabyo nivangura. urashaka kubaka akazu nawe.

Mbwirabumva

Muzajye mubeshya Abandi imyigaragambyo yarabaye namwe ngo yaburijwemo muzi gutekinika gusa

Safe

Ntawavuga ngo genocide yakorewe abanyarwanda kuko byasa nk'aho ari abandi benegihugu bayibakoreye kandi ataribyo. Yakorewe abatutsi kuko nibo yateguriwe. Nubwo hari abo mu yandi moko bayiguyemo kubera kudashyigikira abicanyi, ibyo ntibyahindura inyito ahubwo ibyo byavugwa mu mvugo" Abazize genocide yakorewe Abatutsi" Uramutse uvuze ngo" Abatutsi bazize genocide yabakorewe" waba ubogamye cyane kandi hari na bariya bandi bayiguyemo kandi bariya bose baba bagomba gushyingurwa hamwe.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba n’abashaka gutera u Rwanda

Uganda : Kijuru muri District ya Kibaale Inkambi y’ imyitozo ya Kayumba...

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Guverinoma y’Icyuka isa n’abana batoba akondo

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa Habyarimana yagandutse

Nyuma y’imyaka 23 atavuga rumwe na leta, Rukerantare wari Maneko wa...

NEW POSTS
Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha ukuri

23-02-2017

Hagati ya leta ya CNDD-FDD n’ Inshuti yayo Mkapa harimo utavugisha...

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

22-02-2017

Visi Perezida w’u Buhinde yashimye Kagame aho yavanye u Rwanda

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

20-02-2017

RNC –Ishaje yadukanye ’Agashya ’ noneho igeze no mubapfakazi

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

18-02-2017

Impanuro z’Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame i Nyagatare

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza byinshi !

17-02-2017

Ibya Dr. Rudasingwa n’abagenzi be Musonera na Ngarambe biteye kwibaza...

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda - twisekere !!!!

14-02-2017

“ Udashinga ntabyina” MPAYIMANA, NAHIMANA na HABINEZA kuyobora u Rwanda -...

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC

13-02-2017

Ubutinganyi (homosexuals) buravuza ubuhuha muri RNC