LATEST NEWS
Itohoza
Nyamasheke : Bamwishe bamukase ijosi bamwambura imyambaro ye barayimuseguza
Publish Date: lundi 26 septembre 2016
VISITS :1420
By Admin

Nyiranziza Béatha w’imyaka 33 y’amavuko yasanzwe yapfuye mu muferege uri hagati y’icyayi n’ishyamba mu mudugudu wa Ruhinga ya 2, mu kagari ka Kagatamu, mu murenge wa Bushenge,mu karere ka Nyamasheke.

Umurambo w’uyu mukobwa wari ufite ubukwe mu Kuboza wabonetse ahagana saa mbiri z’igitondo kuwa gatanu, ubonwa n’abaturage basoromaga icyayi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa bushenge, Uwizeyimana Emmanuel yahamije aya makuru. Yatangarije Imvahonshya dukesha iyi nkuru ko ubwo bahuruzwaga n’abaturage basoromaga icyayi aho uyu mukobwa yiciwe, basanze yakebwe ijosi ryenda kuvaho.

Abamwishe ngo bamwambuye ipantalo yari yambaye n’umwenda w’imbere barabimuseguza asigara yambaye ubusa, n’indangamuntu ye bayimurambika iruhande, kugeza ubu abamwishe ntibataramenyekana, ariko iperereza rikaba riri gukorwa.

Yagize ati “Byagaragaraga ko yiciwe ahandi hantu bakamuzana kumujugunya aho kuko nta maraso twahasanze, nyuma yo kubona indangamuntu ye twashakishije umuryango we turawubona turanavugana, akaba ari uwo mu murenge wa Rangiro muri aka karere”.

Umwe mu babyeyi be avuga ko uwo mukobwa yavuye mu rugo i Rangiro kuwa kane mu gitondo yari amaze kugurisha inka n’umurima, ngo agiye gutegurana ubukwe na fiyanse we bari barasezeranye mu murenge, uyu musore akaba atuye mu kagari ka Mataba mu murenge wa Nkungu, mu karere ka Rusizi.”

Yongeyeho ati “Twakomeje iperereza dusanga koko yarageze muri urwo rugo, gusa ngo ntiyaharaye kuko ngo yahavuye mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba atashye i Rangiro, uyu musore na we akaba ari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Ruharambuga kugira ngo atange amakuru yafasha mu iperereza.

Umubiri wa Nyakwigendera ukaba wahise ujyanwa mu bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma.Mu nama y’umutekano yahise iterana, abatabaye n’abaturage baturiye hafi aho, basabwe kujya batangira amakuru ku gihe.

Uru rupfu rw’agashinyaguro rukurikiye urw’undi mugore wishwe mu murenge wa Mahembe mu ntangiriro za Nyakanga,bakamuca umutwe bakawujugunya mu kivu,abaturage bakaba basanga ubwicanyi nk’ubu buteye inkeke.

Umurambo bawusanze iruhande rw’iki giti n’icyayi mu muferege

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Kamonyi : Njyanama yahishuye ko Udahemuka yari Meya urangwa n’imyitwarire idahwitse

Kamonyi : Njyanama yahishuye ko Udahemuka yari Meya urangwa n’imyitwarire...

Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri w’umunyamerika yafunze

Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri...

’ Jenoside ’Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya gutabara muri Congo

’ Jenoside ’Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya...

Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

NEW POSTS
Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri Nahimana Imyanzuro Ikakaye

24-06-2017

Bombori-Bombori mu Ishema Party : Uwitwa Muzungu Pierre yandikiye Padiri...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

12-06-2017

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo...

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO ]

12-06-2017

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO...