LATEST NEWS
Itohoza
Norway : Willy Nyamitwe yahuye n’Abarwanya Leta y’u Rwanda ‘Ishyaka Ishema’ rya Padiri Nahimana n’abateruzi b’ibibindi
Publish Date: lundi 31 octobre 2016
VISITS :6746
By Admin

Amakuru aturuka hanze y’igihugu aravuga ko amashyaka y’abanyarwanda baba muri Opposition akomeje gukora inama za rwishwa zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Muri iki cyumweru gishize amashyaka akorera mu buhungiro yatumiye inama yabereye i Oslo muri Norway, iyo nama yarimo n’ Ambassadeur w’u Burundi muri Norway ndetse n’umuvugizi wa Perezida w’u Burundi Willy Nyamitwe naho mubagize umutwe wa New RNC hari Joseph Ngarambe na Musonera Jonathan , MN Inkubiri hari Musangamfura Sixbert na Nkiko Nsengimana naho mu Ishema Party hari Jeanne Mukamurenzi, n’abandi bateruzi b’ibibindi bo muri RNC.

Nkuko tubibwirwa n’umwe mubari muri iyo nama tudashobora gutangaza izina rye kumpamvu z’umutakano we ngo iyo nama yavugiwemo amagambo mabi asebya ubutegetsi bw’u Rwanda kandi hizwe ibirebana n’ umugambi wo guhungabanya umutekano mugihe cy’ amatora y’umukuru w’igihugu ategurwa mu Rwanda muri 2017.

Aha bari munama imbere ni RNC Nshya yaba Ngarambe

Willy Nyamitwe munama y’abarwanya leta y’u Rwanda muri Norway

Willy Nyamitwe wari witabiriye iyo nama mu izina rya leta y’u Burundi, yijeje inkunga ya Leta ye muri icyo gikorwa cyo guhirika k’ubutegetsi Perezida Paul kagame biciye mu matora ngo kuko indi nzira itashoboka, bityo hakimikwa umukuru w’igihugu uvuye muri rubanda nyamwinshi uzagirana umubano na Leta ye y’u Burundi. Ndetse avuga ko n’imyiteguro y’imbonerakure na FDLR ikorera muri icyo gihugu irimbanije.

Hari umurongo ntarengwa

Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ko hari umurongo ntarengwa wo kugambanira igihugu no kugisebya,nubwo abarwanya leta y’u Rwanda bakomeje amanama yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko abanyarwanda bari maso.

Perezida Kagame aherutse kugira ati “N’aba bose ubona birirwa bitaranga hariya hose bavuga ubusa, buriya ibyo babifitiye uburenganzira ariko hari umurongo ntarengwa.

Igihe utaragera kuri uriya murongo ndakwihorera ukajya aho ukipfusha ubusa ukigira icyo ushaka cyose, ukabeshya abo ushaka kubeshya bakunda kubeshywa rwose ubwo burenganzira burahari. Ariko igihe utaragira kuri wa murongo ndakwihorera ariko n’uwugeraho ntabwo umenya icyagukubise, rwose munyumve uko niko bimeze.”



Perezida Paul Kagame

“Mbahe n’urugero muzi, njya mbona mu binyamakuru, mu mateleviziyo, abantu begera imipaka yacu bagatukana, bakavuga ko bazatu… bagatuka Kagame Perezida w’u Rwanda, njye nta gitutsi kibi wantuka ngo kimbabaze, kuntuka ? Ndakwihorera nkore ibyanjye, ibyanjye bindeba biri hano mu Rwanda ariko ushatse kunkurikirana iwanjye, nibyo navugaga, kuri ibyo nta nzira ebyiri zihari.

Naho abaza ku mipaka bagakoronga, gukoronga murabizi ? bagatukanaaaa.. numvise amagambo ngo bazotumesa […] ariko nabo barabizi, bagomba kuba babizi ubwo ni wa murongo uba utararengwa.” mwumva abantu bashobora gutobanga ibyo abantu bubaka, nk’iyi nyubako ukumva ko waza ukayishyira hasi, oya nakwica mbere y’uko ubigeraho.”

Kubera ko hari amatora y’umukuru w’igihugu azaba 2017, amashyaka yo muri Opposition n’abanzi b’u Rwanda bakomeje gucura imigambi mibisha ndetse n’ibikorwa bigamije gusabota ayo matora, ikigenderewe muri ibyo byose ni ukubeshya amahanga ko mu Rwanda nta Demokarasi ihari kugirango ayo mahanga cyane cyane yibumbiye muri Union européenne ahagarike inkunga asanzwe atera u rwanda mubikorwa by’amatora.

Ikindi bitwaza ni raporo y’Itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburenganzira bw’Abagore n’Uburinganire mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bavuze ko mu ruzinduko rw’iminsi itatu barimo mu Rwanda, bagerageje gusura Ingabire Victoire ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge (izwi nka 1930) ariko ngo ntibyabakundira.

Ngayo nguko

Umwanditsi wacu

IBITEKEREZO
Ruhago

ABA BABA BISHAKIRA AMARAMUKO. NATWE TUKIBA MUMAHANGA TWAKORAGA IBISHOBOKA BYOSE NGO TUBONE IKITUBESHAHO

Francis

Ndumva u Rwanda arirwo rutahiwe gufunga umupaka warwo n,Uburundi . Ba nyakubahwa ahubwo nimufunge imipaka hakiri kare dore ko uyu mwaka utaha hagiye kwinjira benshi biyita impunzi kandi baje guteza umutekano muke mu gihugu mu gihe cy'amatora . maze umupaka mushyireho babasore bacu bizewe badahusha kuva Rusizi kuGera Rusumo . inkambi z,abarundi mu Rwanda hakazwe uburinzi nzarebe ko hari uzasunutsa ubuzuru.

Se

Ntibabateshe umwanya !!!icyo nzi cyo Burya si Buno !!!!!!niba bakurikira neza ntacyo afande Kabarebe atababwiye igisigaye bazongere bibeshye nka cya gihe !!!!


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Ibimenyetso biraca amarenga ku mpinduka zikomeye muri Guverinoma

Ibimenyetso biraca amarenga ku mpinduka zikomeye muri Guverinoma

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya 1)

Isesengura ku matora ya Perezida wa Repubulika w’u Rwanda (Igice cya...

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba ubuhungiro

Umunyarwanda akurikiranyweho kubeshya inzego za Amerika asaba...

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

Urujijo k’ Urupfu rw’Umupolisi w’u Rwanda wirasiye muri Centrafrique

NEW POSTS
Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi

22-08-2017

Perezida Kagame yarahiriye kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka...

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC bafite

17-08-2017

Impuguke za Loni zemeje ko nta gatege abahoze muri M23 basubiye muri RDC...

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

17-08-2017

Impaka za ngo ’Turwane ’ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi,...

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye n’abambari be yasohorwa

16-08-2017

Perezida Kabila yahaye akazi Amb.Eugene Gasana ko gushaka uko imitungo ye...

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda yamaze kumenyekana

15-08-2017

Itariki Ntakuka Perezida Kagame azarahiriraho gukomeza kuyobora u Rwanda...

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya Paul Kagame ifite inkomoko

14-08-2017

Isesengura ku Matora ya Perezida wa Repubulika (Igice cya 2) - Intsinzi ya...

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu kanwa ’

13-08-2017

Amagambo atangaje ya Twagiramungu ati ’Nta wambuza kuvuga kereka andashe mu...

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi mu matora

9-08-2017

Abayobozi bakomeye ku Isi bakomeje gushimira Perezida Kagame ku bw’intsinzi...