LATEST NEWS
Itohoza
Nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda, uvuga ko ari umwunganizi wa Ingabire Victoire yatangiye gupfobya genocide ( yagaragaye ahura na Gratien Kabiligi )
Publish Date: dimanche 12 juin 2016
VISITS :2404
By Admin

Nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda, umunyamategeko w’Umuholandi, Caroline Buisman, uvuga ko ari umwunganizi wa Ingabire Victoire yatangiye umugambi wo gupfobya Genocide yakorewe Abatutsi 1994.

Uyu Caroline Buisman aherutse gutegekwa kuva mu Rwanda igitaraganya kubera ikibazo cy’ibyangombwa nyuma yo kugenzurwa n’Ikigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda gishimangira ko cyasabye Buisman kuva mu gihugu, nyuma y’uko hagaragaye ko yinjiye mu Rwanda agakora ibinyuranye nibyo visa yamwereraga gukora.

Taliki 06 Kamena 2016, Buisman yagaragaye aburanira mu rukiko I Hague Jean Claude Iyamuremye na Jean Baptiste Mugimba baburanishwa ibyaha bya Genocide banasabirwa koherezwa mu Rwanda kuryozwa ibyo bakoze.

Muri urwo rubanza Buisman yumvikanye avuga ko leta y’u Rwanda ikoresha Genocide yakorewe Abatutsi nk’ikiturufu mukugera ku migambi yayo, ibyo yise mu ndimi z’amahanga “manipulation” abibwira urukiko ruri Hague mu Buholandi.



Caroline Buisman, Uvuga ko ari umwunganizi mu mategeko wa Ingabire Victoire

Muri Nyakanga 2013, ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka mu Buholandi, byambuye Mugimba Jean Baptiste inyandiko ze z’inzira, kubera ko akekwaho ibyaha bya Jenoside hakurikijwe inyandiko zo kumufata Leta y’u Rwanda yari yaratanze hose ku Isi.

Yaje gutabwa muri yombi tariki ya 23 Mutarama 2014 nyuma y’amezi 14 ashakishwa ngo yisobanure ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, aho yabaga mu Mujyi wa Kigali ahitwa mu Nyakabanda.

Uyu mugabo wari umunyamabanga w’ishyaka rya CDR ashinjwa gukora urutonde rw’Abatutsi bagombaga kwicwa, gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside mu Nyakabanda ndetse no gutanga intwaro ku nsoresore yashishikarizaga kwica Abatutsi.

Ubunshinjacyaha bw’Ubuholandi bukomeje gusaba ko aba bagabo boherezwa mu Rwanda kuburanishwa ibyaha bakoze ; umwanzuro kuri uru rubanza utegerejwe taliki ya 15/07/2016.

Iri pfobya ry’Umunyamategeko Buisman agaragaje nyuma yo kwirukanwa mu Rwanda rikomeje kuvugisha inzego nyinshi harimo na Ambassade y’u Rwanda mu Buholandi yatanze inyandiko zamagana ibyavuzwe na Buisman.

CNLG nayo yamaganiye kure iri pfobya maze inagaragaza ko ibi ntakindi kiri kubitera usibye ugushaka kwihimura ku Rwanda aruvuga nabi.

Caroline Buisman yagaragaye ahura na Gratien Kabiligi, general wahoze mu ngabo (ex-FAR) wafunguwe na ICTR

Ingengabihe ya Buisman Caroline igaragaza ko yinjiye mu Rwanda kuwa 9 Gicurasi 2016, agendera kuri visa ihabwa ba mukerarugendo bo muri Afurika y’Uburasirazuba gusa, yaboneye muri Kenya ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta.

Ageze mu Rwanda, nyuma y’icyumweru kimwe, ku itariki ya 16 Gicurasi 2016 yagerageje gusura Ingabire Victoire muri Gereza Nkuru ya Kigali avuga ko ari umwunganizi we, ariko ubuyobozi bwayo bumwangira kwinjira nk’uko amategeko y’Urwego Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa abiteganya.

Kuwa 18 Gicurasi yabajijwe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda isano iri hagati y’ibyo yaziye mu Rwanda n’ibyo yashakaga gukora, Buisman yemera neza ko ari amakosa yakoze gukora ibinyuranye anabisabira imbabazi. Buisman yahise asabwa kuva mu Rwanda, aho yavuye kuwa 19 Gicurasi 2016.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
Maziyateke

Kabiligi aho yarwaniye na Kabarebe muri Congo nanubu ntacyatsi kirahamera gusa byaje kurangira Kabareba amutsinsuye, kadutegereze tuzarebe uko bizagenda muminsi irimbere hano mu Rwanda. Gusa icyo navuga nuko tuzi iyo tuva ariko ntabwo turamenya iyo tujya kuko imbere aha haduhishiye byinshi. Abakenyera nababwiriki nimukenyere.


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri w’umunyamerika yafunze

Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri...

’ Jenoside ’Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya gutabara muri Congo

’ Jenoside ’Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya...

Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

Trump arashinjwa kwakira amafaranga binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Amerika

Trump arashinjwa kwakira amafaranga binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya...

Gakenke : Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gukubita umunyeshuri agapfa

Gakenke : Umwarimu yatawe muri yombi akekwaho gukubita umunyeshuri...

NEW POSTS
Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

12-06-2017

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo...

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO ]

12-06-2017

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO...

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera amabuye abanyarwanda baje kwakira Perezida Kagame

12-06-2017

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera...

Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame

9-06-2017

Hari impamvu muri PL na PSD koko bagombaga guhitamo Kagame