LATEST NEWS
Itohoza
Padiri Nahimana Thomas yiyumvamo kuba Umufaransa kurusha kuba Umunyarwanda
Publish Date: jeudi 24 novembre 2016
VISITS :2933
By Admin

Nafashe umwanya wo gutekereza kuri caisse yuyu mugabo wiyita umupadiri kandi atakiri we nanzura ko yaba we yiyumvamvamo kuba umufaransa kurusha kuba umunyarwanda ati gute ?

Uyu mugabo wagiye mu gihugu cy’ubufaransa mu mwaka wa 2005 agenda avuga ko umutekano we utameze neza amaze kugerayo yatse ibyangombwa by’ubuhungiro maze arabihabwa aba muri icyo gihugu nk’impunzi, nyuma y’imyaka mike nibwo yashinze urubuga kuri internet arwita leprohpete.fr aho yagiye acishaho inyandiko nyinshi agamije kubiba amacakubiri mu banyarwanda ndetse no kwangisha abaturage ubuyobozi buriho ! mu mavidewo ubwe yishyiriye ku rubuga rwa youtube yivugiye ko atemera jenoside yakorewe Abatutsi kandi ko aramutse atowe icyo yashyira imbere ari ugusenya inzibutso zose za jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyo yabyuririyeho abifashijwemo n’abayobozi bo mu gihugu cy’ubufaransa baza ku isonga mu gupfobya jenoside maze bamwemerera kumuha ubwenegihugu bwicyo gihugu kugira ngo bakunde bamukoreshe mugukomeza gupfobya jenoside yakorewe Abatutsi nuko nahimana yinjiye idini neza kuko yarabonye uburenganzira bwo kuba ku mugabane w’iburayi atitwa impunzi.

Ka ngaruke gato ku mutwe wiyi nkuru impamvu navuze ko uyu mugabo yiyumvamo ubufaransa kurusha ubunyarwanda nizi zikurikira, Nahimana washatse kuza mu Rwanda kwiyamamaza kuba president ariko agahitamo gukoresha inzira z’ubusamo (short cuts) ndetse akabikora nkana ati gute ? uyu mugabo iyo aba yiyumvamo ubunyarwanda yari bujye kuri embassy y’u Rwanda muri icyo gihugu maze akavuga ko ari impunzi ishaka gutaha mu gihugu cye maze embassy ikamuha ibyangombwa byose bikenewe ubundi agataha nk’umunyarwanda utahutse, ibyo Nahimana ntiyigeze abikora kuko iyo ajya muri embassy akabigenza gutyo yari bubanze akakwa ubwenegihugu bw’ubufaransa ibyo rero yanze kubikora kuko atari kwemera guhara ubwo bwenegihugu yari yarahawe nabo bazungu.

Nahimana Thomas, Venant Nkurunziza, Claire Nadine Kasinge n’umwana we w’amezi 7 nanubu barakicaye muri Transit ya JKIA muri Kenya.

Amaze kwanga kugana embassy y’u Rwanda yahisemo guteka umutwe ajya muri embassy ya Kenya yaka Visa y’ubukerarugendo ngo nagera muri Kenya azinjire mu Rwanda nk’umukerarugendo w’umufaransa !!, Kenya yo ntabwo yari bumwime iyo Visa kuko bamufataga nk’umufaransa ushaka kujya gutembera !! ariko amategeko agenga iyo visa avuga ko uyihabwa aba agiye mubukerarugendo ataba ajyanwe n’akazi cg ibikorwa bya politike itegeko rikavuga ko uramutse utahuwe iyo Visa ihita ihagarikwa (cancelled) nkuko tubisanga kuri runo rubuga : https://www.migration.gov.rw/index.php?id=233 ibi nabyo ni kimwe mu bigaragaza ko uyu mugabo atigeze aterwa ishema no kuba umunyarwanda kuko iyo aba ari urukundo afitiye igihugu kandi akaba yakora icyo ashoboye cyose ntabwo yari bujye guteka umutwe ashaka kwinjira mu gihugu nk’umukerarugendo ahubwo yari buze yemye nk’impunzi itahutse nkuko abandi bose babigenza.

Peter Mahirwe Umusomyi wacu

IBITEKEREZO
Kagabo

Padiri ntabwo ari igicucu. Yagiye kwaka visa muri ambassasde y'u Rwanda i Paris baramurerega ahitamo kwaka i ya Kenya. Kenya ntabwo yigeze imubuza kujya mu ndege kuko yahagarikiwe muri Transit. Bigaragara ko atahagaritswe na Immigration ya Kenya. Yahagaritswe n'abakozi ba Kenya Airways kandi bazabyirengera. Ntawubuza umwana ujya iwabo gutaha. Bakagombye kumureka agataha , haba hari ibyo bamwagiriza bakabimubaza ageze iwabo. Biriya birerekana isura itari nziza ku butegetsi. Tom Ndahiro nareke kutubeshya ngo Nahimana ntiyasabye ibyangombwa muri embassy.

Nzabandora

Sinshobora na rimwe gushyigikira uyu mupadiri muri izo za polotiki ze ariko nanone abamubujije kwinjira mu gihugu kandi ari umwenegihugu sibyo. Umenya abanyarwanda twibagirwa vuba ! Twese tuzi neza ukuntu kubuzwa gutaha iwanyu biryana ari nabyo byatumye urugamba rwo kwibohora rwitabirwa na benshi muri twe none aka kanya turibagiwe !!! Nyabuna umwana ujya iwabo ntawe umutangira niko bavuga. Maze n'uw'ikirara uramwakira, yaba yaranyoye ibiyobyabwenge ukamujyana iwawa ukamwondora akongera kuba umuntu, yaba yararwaye mu mutwe ukamutwara indera, wabona atazakira ukaba umujyanye muri hotel ya Mpanga akabanza akaruhuka agasubiza ubwenge ku gihe kugira ngo adakomeza kwiyonona, konona abandi no kwangiza ibyo abantu babiriye icyuya. Icyo gihe iyo ubigize utya abandi babyeyi ntibaguseka umukori no kuba warabyaye ikigoryi naho guheza umwana ku irembo ngo ni uko nta byangombwa afite kandi ubizi neza ko ari uwawe sibyo abandi babyeyi bari kutugaya !

Bugingo J. Chrysostome

Nimunyibutse, ubundi umuntu ufite ubwenegihugu bubiri itegeko nshinga rimwemerera kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika ?

Jp

uyu mugabo n'umunyamayeri, kimwe cyo ntashaka guhara ubwenegihugu bw'ubufaransa ikindi mbona n'uko ateganya ko mugihe yaba akurikiranwe n'ubutabera bw'urwanda kw'ihakana n'ipfobya rya genocide yakorewe abatutsi, yagonganisha diplomatie yu rwanda nu bufaransa, kuko yaba yinjiye mu gihugu nk'umuturage w'umufaransa, bityo nkabona akwiye gusubira paris akarya muri embassy y'urwanda akaka ibyangombwa nkimpunzi itashye iwabo.usibye ko mbona abitinya atazabikora

Jabiro

Nyamara dushaka twavuga make aho gutinda mubitutsi. ntihakagire umuntu wita undi injiji ntanjiji yakwivana muri France NGO yigeze Kenya !!!!!

Kagame

Ariko abantu barasetsa koko twavuzeko peresident azongera akatuyobora indi manda (referendum) . Ese ubundi iyo ngirwa mu padiri ninde wayitora niyo yaza ko ntanikintu yakoze cyizwi . afite abantu bamubeshye buriya bitewe ninyungu babifitimo

mukuru

Uyumugabo uko mubona ntanubwo yashobora kuyobora umudugudu ni injiji yomurwego rwohejuru

Pendo

Ariko inzego zibishinzwe zikwiye gukora igikwiye ! hari abantu benshi bava mu Rwanda bafite ibyangombwa by'u Rwanda bagera hanze bakerekana iby'andi mahanga baba bafitiye ubwenegihugu ! Ubwo se umuntu udashaka kwitwa umunyarwanda ni kuki akora mu Rwanda nk'umunyagihugu (Rwanda) ?!!! Mubisuzume rwose kuko ingero ni nyinshi !

Muvunyi

iyi nkuru yuyu mugabo irasobanutse cyane ibyo atunyuriyemo nanjye nsanze aribyo, inama rero nagira Nahimana Thomas nuko yajya guhangana naba Alain Juppe hamwe na Fillon bashaka kuyobora ubufaransa agaha amahoro u Rwanda igihe cyo kuyoborwa n'abasazi cyararangiye


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside yakorewe Abatutsi

Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside...

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya icyo azira

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya...

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

NEW POSTS
Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

11-03-2017

Paul Rusesabagina yongeye kubura umutwe

’Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu bidutanya ’ -Perezida Kagame

10-03-2017

’Intego yacu ntiyagerwaho tudakoreye hamwe, tukaguma mu kwihugiraho mu...

Icyo CNLG Ivuga kunkuru ya ’Globe and Mail ’ ku mbunda irasa Missile zahanuye Indege ya Habyarimana

10-03-2017

Icyo CNLG Ivuga kunkuru ya ’Globe and Mail ’ ku mbunda irasa Missile...