LATEST NEWS
Itohoza
Padiri Tomas Nahimana yatangiye gusabiriza inkunga hirya no hino yo kuza mu Rwanda guhungabanya umutekano
Publish Date: vendredi 4 décembre 2015
VISITS :2630
By Admin

Mugihe biteganijwe ko Padiri Nahimana Tomas ngo azaza mu Rwanda muri uku kwezi kwa mbere tariki 28/ 2016, azanywe no guhungabanya umutekano igihugu kimaze kugeraho muri iyi myaka 20 ishize kibohowe, yitwaje ngo kwiyamamariza kuba umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Amakuru yageze kuri Rushyashya aravuga ko arimo kuzenguruka hirya no hino mu bazungu no mu banyarwanda b’impunzi abacurikamo amafaranga ngo arebe ko bwacya kabiri, ababeshya ko ari impamba yo kujya mu rwanda, kwiyamamaza.

Uyu mupadiri ugendera kuri Passport ya Congo bivugwa ko atari umunyarwanda wuzuye, bityo nkuko itegeko nshinga ribivuga umuntu ufite ubwene gihugu bubiri ntiyemerewe kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda.

Kugirango rero Padiri Nahimana Tomas yemererwe kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda 2017, agomba kubanza kwiyambura ubucongomani akaba umuryarwanda wuzuye.

Tomas Nahimana muri Australia

Padiri Tomas ngo aherutse mu gihugu cya Australia, ahitwa Sydney na Perth, gusabiriza inkunga mu banyarwanda b’impunzi babayo ababeshya ko ngo agiye kubabohora akabacyura mu Rwanda, abo yahuye nabo n’abahunze ibyaha bitandukanye birimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.

Si ibyo gusa ngo byagenzaga Tomas Nahimana muri Australia, ngo yagenzwaga na tubiri harimo no gusebya u Rwanda ko rutihanganira abatavuga rumwe narwo, yibwira ko Australia ishobora gushyira igitutu ku bayobozi b’u Rwanda ngo bakaba bakwemerera Padiri Tomas Nahimana kwamamaza amacakubiri ye mugihe azaba aje kwiyamamaza ndetse ngo nubwo yaba atujuje ibisabwa, harimo no kwandikisha ishyaka Ishema Party.

Tubibutse ko abasirikari bashinzwe kurinda amahoro (Peacekeepers) bakomoka muri Australia bari i Kibeho mu 1995, ubwo iyo nkambi yasenywaga n’ingazo zari iza RPF, kubera ko Ingabo za FAR zarimo kuhisuganyiriza mu mugambi wo kurimbura abanyarwanda no kongera kwigarurira igihugu bari bamaze kwamburwa.

Izi ngabo ntacyo zari zakoze muri uwo mugambi w’impunzi zari zivanze n’interahamwe n’ingabo za FAR ngo baburizemo uwo mugambi warimo gutegurirwa i Kibeho.

Tomas Nahimana nkumwe mubahoze mu bihaye imana yitwaje iby’ ubupadiri yirukanywemo ajya muri Australia abifashijwemo n’abihayimana bo muri Kiriziya gatorika, basanzwe ari abahakanyi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mubyo yavuze harimo gusaba ubufasha no gusaba ko hakwibukwa abajenosideri baguye mu nkambi ya kibeho bafite imbunda n’amasasu yo kwica Abatutsi.

Abanyarwanda yabeshye muri Australia

Igihugu cya Australia cyakomeje kwakira impunzi z’Abanyarwanda ndetse gifite ku butaka bwacyo imiryango igera ku bihumbi 19, y’abanyarwanda.

Australia ihuriye n’u Rwanda mu muryango wa COMMONWEALTH ugizwe ahanini n’ibihugu byahoze bikolonijwe n’Ubwongereza uyu muryango ukaba ufite amategeko awugenga.

Cyiza Davidson

IBITEKEREZO
nzeugene80@yahoo.fr

Nta muryango ubura ikigoryi koko. Na kiriziya yagwiriwe n'ishyano ibyara Nahimana. Gusa ibyo arimo byo ntibizamuhira. U Rwanda hari aho tugeze kandi tuzi aho tujya. Natebuke mu Rwanda ibyagezweho bizivugira kandi azabe intwali abe nka Sauli yemere ahinduke

nzeugene80@yahoo.fr

Nta muryango ubura ikigoryi koko. Na kiriziya yagwiriwe n'ishyano ibyara Nahimana. Gusa ibyo arimo byo ntibizamuhira. U Rwanda hari aho tugeze kandi tuzi aho tujya. Natebuke mu Rwanda ibyagezweho bizivugira kandi azabe intwali abe nka Sauli yemere ahinduke

ndinde

Abanze avangure amasaka namasakaramentu abone akore politiki

Kanyarwanda

Hari n'abarenze uy' umupadiri bifuza nabo kubohora u Rwanda tuzahora muribyo. Uwapfuye yarihuse.

prince manzi

U Rwanda rufite umutekano urusha uwo acyeka ashobora kuba atazi ibyo yitiranya pee

Joel

Uwo mupadiri aribeshya cyane ibyo atekereza bizamupfara ubusa sinarinzi ko abantunkabo bakibaho ! .


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Tribert Rujugiro mu manza z’uburiganya mu gihugu cya Uganda

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare Kiliziya Gatolika yagize muri Genocide

Padiri Nahimana abangamiwe n’imbabazi Papa Francis yasabye ku ruhare...

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha benshi

Museveni aremeza ko igipolisi cye kimaze gucengerwamo n’abanyabyaha...

Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside yakorewe Abatutsi

Papa Francis yasabye imbabazi kubera uruhare rwa Kiriziya muri jenoside...

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya icyo azira

Ubuvugizi bw’amagereza mu Rwanda bwemeje ko Sandra Teta afungiye 1930,menya...

NEW POSTS
Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye arimo

20-03-2017

Padiri Thomas Nahimana yiyambaje Rurema nyuma y’Akaga gakomeye...

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore w’abandi

18-03-2017

Afurika y’Epfo : Umunyarwanda yishwe atwikiwe mu nzu azira umugore...

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho mu butinganyi

17-03-2017

RNC –NEW : Rudasingwa Theogene yiyemeje kwiyegereza no gushakira imibereho...

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

17-03-2017

Kigali : Ubutinganyi bwafashe indi ntera

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu bikorwa byo guhungabanya umutekano w’u Rwanda

14-03-2017

Gloria Kayitesi Umugore wa Lt. Joel Mutabazi arafatanya na Kayumba mu...

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba Perezida-Kagame

13-03-2017

Nta terambere rishoboka bikozwe n’umuntu umwe kabone nubwo yaba...

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya Sida

13-03-2017

Ibitekerezo bya Ange Kagame ku ruhare rw’urubyiruko mu guhashya icyorezo cya...