LATEST NEWS
Itohoza
Papa Francis yakuriye inzira ku murima abashakaga ko abagore baba abapadiri muri Kiliziya gatolika
Publish Date: mercredi 2 novembre 2016
VISITS :730
By Admin

Mu gihe hari ubuvugizi bukorwa ngo higwe niba abagore bakwemererwa kuba abapadiri, abantu benshi bari bategerezanije amatsiko icyo Papa Francis abivugaho ariko yakuriye inzira ku murima abafite icyo cyifuzo ndetse ngo ibi ni umwanzuro uzahoraho iteka ryose muri Kiliziya Gatolika.

Ubwo yari mu ndege ye n’abanyamakuru, Papa Francis yabajijwe n’umunyamakuru wo muri Sewede niba nta gihe kizabaho Kiliziya ikagira abapadiri b’abagore, Papa Francis asubiza ati “Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yavuze amagambo yumvikana kandi ya nyuma kuri iyi ngingo, ni uko bizahora iteka ryose”, aha yavugaga ku nyandiko yasohotse muri 1994 ivuga ko muri Kiliziya Gatolika abagore batazigera baba abapadiri.

Umunyamakuru yakomeje amubaza ati “Bizaguma bityo iteka ryose ? Nta na rimwe bizashoboka ?” Papa Francis amusubiza ati “Usomye neza iyo nyandiko ya Papa Yohani Pawulo wa II, biragana muri icyo kerekezo” aha akaba yarashakaga kuvuga ko ntacyo yakongera ku bikubiye muri iyo nyandiko yo muri 1994 ishimangira ko nta na rimwe mu mateka Kiliziya Gatolika izagira abapadiri b’abagore.

Ibi by’abapadiri b’abagore byakunze kugarukwaho cyane hashingiye ku magambo akunze gutangazwa na Papa Francis agaragaza ko hari abagore bagize uruhare rukomeye muri Kiliziya kurusha n’abagabo, aha twavuga nk’ibyo akunze kugarukaho by’uko nubwo intumwa za Yezu zikomeye ariko Bikira Mariya azisumbya ububasha n’ikuzo mu ijuru. Kuba Papa Francis ajya avuga ko hari abagore bagize uruhare rukomeye muri Kiliziya kurusha abagabo byatumye benshi batekereza ko yanakwemera iby’abapadiri b’abagore ariko yamaze gukurira inzira ku murima ababibonaga batyo.

Ibi byabaye nyuma y’uko Papa Francis yakiriwe n’umugore uyobora itorero ry’aba Lutherans muri Suwede, aho basinye amasezerano y’ubwiyunge n’ubufatanye (Joint Declaration) bashingiye ku kuba ngo ibihuza aya madini yombi ari byo byinshi kurusha ibiyatanya.

Papa Francis

Ibi bije kandi mu gihe Kiliziya Gatolika ifite ikibazo cy’abapadiri bagenda bagabanuka kandi ikaba yotswa igitutu n’imiryango itandukanye iyishinja ubusumbane bw’abagore n’abagabo muri Kiliziya, hakiyongeraho n’abaharanira uburenganzira bw’abatinganyi n’abihinduje ibitsina (LGBT) bashaka kwemerwa na Kiliziya ku buryo bajya banahabwa amasakramentu y’ugushyingirwa.

Source : Reuters

IBITEKEREZO
GOLDEN CONTIBUTION

“Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yavuze amagambo yumvikana kandi ya nyuma kuri iyi ngingo, ni uko bizahora iteka ryose†, ehhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh ! Nyamara nubwo munyishe mwa bagatorika mwe ndababwiza ukuri ko isi yikaraga , nabo bati : iteka ryose isi ntizigera yikaraga baba baramubambye . KUKO AMATEKA ATATWIGISHA , IYO WENDA AVUGA ATI NTIBISHOBOKA AKAREKERA AHO ....


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kamonyi : Njyanama yahishuye ko Udahemuka yari Meya urangwa n’imyitwarire idahwitse

Kamonyi : Njyanama yahishuye ko Udahemuka yari Meya urangwa n’imyitwarire...

Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri w’umunyamerika yafunze

Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri...

’ Jenoside ’Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya gutabara muri Congo

’ Jenoside ’Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya...

Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

Trump arashinjwa kwakira amafaranga binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Amerika

Trump arashinjwa kwakira amafaranga binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya...

NEW POSTS
Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

12-06-2017

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo...

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO ]

12-06-2017

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO...

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera amabuye abanyarwanda baje kwakira Perezida Kagame

12-06-2017

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera...