LATEST NEWS
Itohoza
Paris : Urujijo ni rwose mu rubanza rwa Ngenzi na Barahira
Publish Date: lundi 9 mai 2016
VISITS :1500
By Admin

Urubanza ruzumvwa n’Urukiko rwa Paris rushinzwe imanza nshinjabyaha zikomeye ‘Cour d’assises’, ejo kuwa kabiri tariki 10 Gicurasi. Abacitseku icumu bategereje n’amatsiko menshi kumva uru rubanza ruregwamo Tito Barahira na Octavien Ngenzi bashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Paruwasi i Kabarondo ahahoze ari i Kibungo, ubu ni mu Ntara y’Iburasirazuba.

Hari amakuru avuga ko uru rubanza rurimo urujijo n’amacenga menshi nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Igihe dukesha iyi nkuru, ukurikije ibiri kuvugwa ndetse n’ibyabanje mbere y’uko ruba.

Ku ikubitiro mu cyumweru gishize, umwe mu bashinjacyaha bagombaga kugaragara mu rubanza Aurelia Devos yarwivanyemo ku mpamvu zitasobanuwe haba nyir’ubwite cyangwa ubushinjacyaha.

Igihe kiravuga ko mu kiganiro bagiranye na Me Richard Gisagara uzaburanira bamwe mu bakorokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri uru rubanza, yavuze ko uru rubanza rwatangiye guteza ibibazo rutaratangira.

Me Gisagara yagize ati “Uru rubanza rwatangiye guteza ibibazo mbere y’uko rutangira bitewe n’iyegura ku buryo butunguranye ry’uwari uteganyijwe kuba umushinjacyaha w’ingenzi, Aurelia Devos."

Tito Barahira

Uyu mushinjacyaha ukora muri serivisi y’ubushinjacyaha yihariye i Paris ishinzwe kugenza by’umwihariko ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu, azwiho kumenya ku buryo busesuye u Rwanda na jenoside yakorewe Abatutsi ndetse amaze imyaka myinshi akora ubugenzacyaha ku madosiye menshi areba u Rwanda.

Me Gisagara avuga ko kwivana muri uru rubanza kwa Devos ababikurikiranira hafi bavuga ko byaba byaratewe no kutumvikana n’umushinjacyaha umukuriye Philippe Courroye bagombaga gufatanya gushinja Tito Barahira na Octavien Ngenzi.

Gisagara akomeza avuga ko uku kwivana mu rubanza ikubagahu biteye impungenge ku migendekere myiza y’urubanza.

Me Gisagara ati “Igiteye impungenge rero ni uko niba Aurelia Devos avuye kuri uwo mwanya, uruhare rwo gushinja abo bantu ruzasigara rufitwe n’uwo mushinjacyaha Philippe Courroye, impungenge zikaba zituruka ku mibanire uyu Courroye afitanye na Me Jean Yves Dupeux wigaragaje cyane mu kubaranira abantu bashinjwa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’abayipfobya.”

Uyu Jean Yves Dupeux ni nawe uburanira Philippe Courroye mu rubanza yarezwemo kwica amategeko arengera abanyamakuru mu Bufaransa.

Me Richard Gisagara na bagenzi be bafatanyije kuburanira abacitse ku icumu muri urwo rubanza, bagejeje impungenge zabo ku mushinjacyaha mukuru wa Paris, ndetse bagomba kubonana bakabanza kuganira kuri icyo kibazo.

Urubanza rwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira, biteganyijwe ko ruzatangira kuri uyu wa Kabiri, rukazasozwa tariki ya 10 Nyakanga.

Tito Barahira na Octavien Ngenzi basimburanye mu kuyobora Komini ya Kabarondo kuva mu 1977 kugeza mu 1994.

Octavien Ngenzi yafatiwe mu birwa bya Mayotte mu 2004 ashaka ubuhungiro akoresheje impapuro mpimbano mu gihe Tito Barahira yafatiwe i Toulouse aho yari atuye muri Mata 2013.

Source : Igihe.com

IBITEKEREZO

TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kirehe : Mu bikorwa byo kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge, Polish yafashe ibiro 115 by’urumogi

Kirehe : Mu bikorwa byo kurwanya itundwa ry’ibiyobyabwenge, Polish yafashe...

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na RNC

Mbanda yahaye ’ Gasopo’ Amashyaka yiyita Opposition harimo na...

Rulindo : Umugabo w’imyaka 22 yishe umugore we w’imyaka 30 amukebye ijosi nawe ariyahura bapfa amafaranga y’ubukwe

Rulindo : Umugabo w’imyaka 22 yishe umugore we w’imyaka 30 amukebye ijosi...

Amatora 2017 : Diane Rwigara atanga amafaranga, Mwenedata we azi ko atazatsinda

Amatora 2017 : Diane Rwigara atanga amafaranga, Mwenedata we azi ko...

NEW POSTS
Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara ?

28-05-2017

Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara...

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye atahuka

26-05-2017

Minisitiri Mukantabana yashimiye umudepite w’u Rwanda watumye...

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple basezeye kuri Apotre Gitwaza, amaherezo ni ayahe ?

26-05-2017

Inkoni y’Umwana ishira Dondi Dondi : Abandi bapasiteri 3 ba Zion Temple...

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

24-05-2017

ITANGAZO RYA RUSHYASHYA

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

23-05-2017

Rudasingwa Theogene yaba ahugiye kuki ?

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya Politiki

23-05-2017

Teteri Agnes Umugore wa Eugene Gasana aravugwa mu bikorwa bya...

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya

16-05-2017

Impamvu John Mirenge yakuwe k ’Ubuyobozi bwa ’ RwandAir ’ Igitaraganya

Isaranganywa ry’Ubutegetsi mu Rwanda rishobora kuzamo ibibazo by’Itegeko

15-05-2017

Isaranganywa ry’Ubutegetsi mu Rwanda rishobora kuzamo ibibazo...