LATEST NEWS
Itohoza
Paris : Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cya Simbikangwa cyo gutesha agaciro iburanisha rya mbere
Publish Date: samedi 29 octobre 2016
VISITS :1399
By Admin

Urukiko rwo mu nkengero z’umujyi wa Paris mu Bufaransa ruburanisha ubujurire bwa Capt. Pascal Simbikangwa, umunyarwanda wa mbere wakatiwe n’ubutabera bw’u Bufaransa azira uruhare muri jenoside yo mu 1994, kuri uyu wa Gatatu rwateye utwatsi ubusabe bwa Simbikakangwa bwo gutesha agaciro iburanisha rya mbere ryamukatiye gufungwa imyaka 25 nyuma yo guhamwa no kugira uruhare mu gutegura no gukora Jenoside.

Abunganira Simbikangwa mu rubanza rw’ubujurire, biteganywa ko ruzamara iminsi 32 mu Rukiko ruhana ibyaha ndengakamere rwa Saine-Saint-Denis i Bobigny, kuri uyu wa Kabiri ushize, rutangizwa bakaba baravuze ko bafite uburyo budahagije ugereranyije n’ubushinjacyaha, Parike ya Paris, ngo ifite ibyangombwa byose mu kurwanya ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Urukiko rwo rwahise ruvuga ko atari rwo rufata icyemezo ku bigize urubanza rubereye, iburanisha rihita rikomeza habazwa ibibazo ku mwirondoro w’ushinjwa ufungiye kuva mu 2009 muri gereza ya Fresnes, hafi ya Paris.

Ingoro y’ubutabera i Paris

Uyu mugabo ukurikiranweho uruhare muri jenoside n’uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu, yari yakatiwe imyaka 25 y’igifungo. Uyu wahoze mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu ariko akaza kuwuvamo nyuma y’impanuka yakoreye iShyorongi mu 1986, ashinjwa kuba mu mujyi wa Kigali ( Ubu ni PVK) aho yari afite iBiro muri Perezidansi ari we wateguye ahashinzwe za bariyeri zahagarikirwagaho Abatutsi bakicwa, kuba yaratanze amabwiriza yo kwica ndetse akanaha intwaro Interahamwe.

Sibyo gusa kuko Simbikangwa niwe wari ushinzwe gutoteza itangazamakuru ritavugaga rumwe na Leta, akaba yarahohoteye bikomeye abanyamakuru Sam Gody Nshimiyimana wa Kiberinka, na Boniface w’Umurangi n’abandi ba nyamakuru bitabye imana muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu iburanisha rya mbere mu rukiko rwa Paris, Simbikangwa ntiyahwemye koroshya uruhare rwe n’uko yumvaga ubwicanyi bwakorwaga icyo gihe. Simbikangwa ntiyatinye kuvuga ko kuva muri Mata kugeza muri Nyakanga 1994 nta murambo yigeze abona, mu gihe abantu basaga miliyoni bishwe muri icyo gihe.

Kuri uyu wa Gatatu mu rukiko nk’uko AFP ibyandika, Simbikangwa akaba yatangaje ko ibigize dosiye ye byose ari ibintu byahimbwe. Yagize ati : “Maze kumara imyaka 8 muri gereza mu Bufaransa, mu gihugu cy’uwaharaniye impinduramatwara Mirabeau, (…) iyo dosiye nta kirimo, nta buhamya nta bumwe bwakwizerwa.”

Muri uru rubanza rw’ubujurire biteganyijwe ko ruzasozwa kuwa 09 Ukuboza, hazumvwa abatangabuhamya bagera muri 50, bamwe muri bo bafungiye mu Rwanda bakaba bazumvwa hakoreshejwe ikizwi nka videoconference.

CPT Simbikangwa

IBITEKEREZO
Rien pour rien

Amaraso yamubereye impamba n'uruhisho kandi buriya umuvumo yawuraze n'abandi bazamukomokaho.

KALISA

Iki kigabo ni ikicanyi koko Reba uko gikanura kirasa n'ubwirakabiri


TANGA IGITEKEREZO

Kwamamaza
Kwamamaza
Also in this section
Kamonyi : Njyanama yahishuye ko Udahemuka yari Meya urangwa n’imyitwarire idahwitse

Kamonyi : Njyanama yahishuye ko Udahemuka yari Meya urangwa n’imyitwarire...

Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri w’umunyamerika yafunze

Trump yise Koreya ya Ruguru abicanyi nyuma y’urupfu rw’umunyeshuri...

’ Jenoside ’Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya gutabara muri Congo

’ Jenoside ’Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya...

Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

Rujugiro Ayabatwa Tribert yahawe amahirwe yanyuma

Trump arashinjwa kwakira amafaranga binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Amerika

Trump arashinjwa kwakira amafaranga binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya...

NEW POSTS
Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi cyaguyemo umwe, umunani bagakomereka

23-06-2017

Ingabo z’u Rwanda zirashakisha Uruhindu abagabye Igitero i Rusizi...

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba yifuza kuyobora u Rwanda

22-06-2017

Diane Rwigara yaretse NEC ko afite ’ Ubwenegihugu bw’Ububiligi ’ ngo akaba...

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR yamusabye ko bakomezanya

21-06-2017

Kagame yagaragaje ko yagakwiye kuba ahereza undi ubuyobozi ariko FPR...

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

20-06-2017

Amabanga y’Ubuto bwa Kagame [ Secrets de Jeunesse ]

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona Ubunyarwanda

12-06-2017

Uko Perezida Kagame yasubije umukobwa w’ Umunya Mali wibaza niba yabona...

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo zitandukanye u Rwanda rukomeje kuza ku isonga

12-06-2017

RWANDA DAY : Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko muri raporo...

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO ]

12-06-2017

Bruxelles : Imyiteguro ya Rwanda Day irarimbanije [ AMAFOTO...

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera amabuye abanyarwanda baje kwakira Perezida Kagame

12-06-2017

Bruxelles : Abarundi benshi n’ Abacongomani batawe muri yombi bazira gutera...